Kuri iki cyumweru ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yipimye n’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu aho ikorera imyitozo kuva tariki ya 02 Nyakanga 2012.
Umukino ukaba watangiye amakipe yombi asa naho atinyana ariko nyuma ikipe y’igihugu ikaba yarahise itinyuka Etincelles FC ku buryo mu minota icumi ya mbere Amavubi U 20 yari amaze kubona igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick bita Papy wigaragaje cyane muri uyu mukino.
Uyu musore akaba yari anaherutse kwigaragaza mu mikino y’ibigo by’amashuli yasorejwe mu karere ka Rubavu ubwo yakiniraga ikipe y’ikigo cy’ishuli cya APE RUGUNGA ari nacyo cyegukanye igikombe muri iyo mikino.
Ibitego by’Amavubi, byatsinzwe Sibomana Patrick, Usengimana Faustin ku mupira wari uvuye muri koruneri kumunota wa cumi n’icyenda, Kipson ATUHEIRE ku munota wa 31 ku ikosa ryakozwe na Nsengiyumva Djafar wo mu binyuma ba Etincelles FC igice cya mbere cyarangiye Amavubi U 20 ifite ibitego 3 ku busa bwa Etincelles.
Igice cya kabiri kimaze iminota 6 gusa gitangiye Ndayisaba Hamidou yaje kwinjiza igitego cya kane . Umukino warangiye Amavubi U 20 atsinze Etincelles FC ibitego bine ku busa.
Muri rusange umukino wari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’uburyo ikipe ya Etincelles FC yarimo ikina nk’itamenyeranye cyane abakinnyi batakoze imyitozo hamwe kandi igihe kinini nkuko twabitangarijwe n’umutoza wa Etincelles FC Ntibatega Muhamed.
Uretse abakinnyi b’amavubi U 20 badahinduka cyane, abakinnyi ba Etincelles FC bari bagizwe n’abasore bo mu karere ka Rubavu bakina hirya no hino mu Rwanda, Abo ni nka Harolimana J Bosco ukina mu ikipe ya Mukura VS, Maombi J Pierre wa Kiyovu FC, Nshimiyimana Abdou na Ntibatega Idrissa bakinira Musanze FC.
Ikipe ya Etincelles FC ikaba yarigizwe n’abana b’abanyarwanda 100%. Umukino urangiye Ruhago yacu yaganiriye n’abatoza bombi.
Umutoza wa Etincelles FC Ntibatega Muhamed yatangaje ko nubwo yatsinzwe ikipe itakinnye nabi gusa habayeho ukutamenyerana no kuba batarakoze imyitozo igihe gihagije, naho abakinnyi bashya bo nibumva bashaka gukinira Etincelles FC bazavugana n’ikipe niba bararangije amasezerano mu makipe yabo bakumva bashaka kubakinira.
Naho Richard Tardy, yavuze ko ikipe iri kwitegura neza kandi ko nibishoboka bazajya no hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Mali uteganyijwe ku wa 29 Nyakanga 2012.
Kuya 9-05-2013 saa 13:40
Urutonde rwa FIFA rusize u Rwanda ku mwanya w’136
Kuya 7-05-2013 saa 07:29
Abatoza barenga 200 barifuza akazi k’Amavubi
Kuya 14-04-2013 saa 08:42
U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA
Kuya 26-03-2013 saa 08:46
Ese igihe nticyari kigeze ngo umutoza Micho yegure ?
Kuya 24-03-2013 saa 20:33
Carteron: u Rwanda rwaturushije gukina tubarusha ubunararibonye
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |