RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Amavubi U 20 yanyagiye Etincelles FC
Print Views: 812 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri iki cyumweru ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yipimye n’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu aho ikorera imyitozo kuva tariki ya 02 Nyakanga 2012.

Umukino ukaba watangiye amakipe yombi asa naho atinyana ariko nyuma ikipe y’igihugu ikaba yarahise itinyuka Etincelles FC ku buryo mu minota icumi ya mbere Amavubi U 20 yari amaze kubona igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick bita Papy wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Uyu musore akaba yari anaherutse kwigaragaza mu mikino y’ibigo by’amashuli yasorejwe mu karere ka Rubavu ubwo yakiniraga ikipe y’ikigo cy’ishuli cya APE RUGUNGA ari nacyo cyegukanye igikombe muri iyo mikino.

Ibitego by’Amavubi, byatsinzwe Sibomana Patrick, Usengimana Faustin ku mupira wari uvuye muri koruneri kumunota wa cumi n’icyenda, Kipson ATUHEIRE ku munota wa 31 ku ikosa ryakozwe na Nsengiyumva Djafar wo mu binyuma ba Etincelles FC igice cya mbere cyarangiye Amavubi U 20 ifite ibitego 3 ku busa bwa Etincelles.

Igice cya kabiri kimaze iminota 6 gusa gitangiye Ndayisaba Hamidou yaje kwinjiza igitego cya kane . Umukino warangiye Amavubi U 20 atsinze Etincelles FC ibitego bine ku busa.

Muri rusange umukino wari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’uburyo ikipe ya Etincelles FC yarimo ikina nk’itamenyeranye cyane abakinnyi batakoze imyitozo hamwe kandi igihe kinini nkuko twabitangarijwe n’umutoza wa Etincelles FC Ntibatega Muhamed.

Uretse abakinnyi b’amavubi U 20 badahinduka cyane, abakinnyi ba Etincelles FC bari bagizwe n’abasore bo mu karere ka Rubavu bakina hirya no hino mu Rwanda, Abo ni nka Harolimana J Bosco ukina mu ikipe ya Mukura VS, Maombi J Pierre wa Kiyovu FC, Nshimiyimana Abdou na Ntibatega Idrissa bakinira Musanze FC.

Ikipe ya Etincelles FC ikaba yarigizwe n’abana b’abanyarwanda 100%. Umukino urangiye Ruhago yacu yaganiriye n’abatoza bombi.

Umutoza wa Etincelles FC Ntibatega Muhamed yatangaje ko nubwo yatsinzwe ikipe itakinnye nabi gusa habayeho ukutamenyerana no kuba batarakoze imyitozo igihe gihagije, naho abakinnyi bashya bo nibumva bashaka gukinira Etincelles FC bazavugana n’ikipe niba bararangije amasezerano mu makipe yabo bakumva bashaka kubakinira.

Naho Richard Tardy, yavuze ko ikipe iri kwitegura neza kandi ko nibishoboka bazajya no hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Mali uteganyijwe ku wa 29 Nyakanga 2012.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye