Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Désiré Mbonabucya ngo gusezera kwe mu ikipe y’igihugu kwatewe n’umukinnyi mugenzi we Ndikumana Hamadi Katauti nk’uko bitangazwa n’uwari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu icyo gihe Jean Marie Ntagwabira.
Nyuma yo kujyana n’ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Africa cyabereye muri Tunisia 2004, Désiré yaje gusezera mu ikipe y’igihugu bitunguranye mu mwaka wakurikiye.
Nkuko Jean Marie Ntagwabira yabitangarije itangazamakuru, ngo Katauti niwe wagize uruhare mu isezera rya Mbonabucya ku myaka 28 gusa. Ngo ubwo Amavubi yari agiye muri Algeria yaje guca I Burayi.
Aho yagombaga gukina n’ikipe Katauti yakinagamo bityo uyu Hamadi atira Désiré Mbonabucya igitambaro cy’ubu kapiteni( Brassard) Désiré aremera nkukorera umuvandimwe.
Jean Marie yakomeje avuga ariko ko ipfundo ryo gusezera kwa Désiré ryaje kugaraga bageze muri Algerie.“Katauti yagiye kw’isoko ari kumwe na Celestin Musabyimana wari Vice Perezida wa Ferwafa agura Brassard atari kapiteni, Désiré ari we Kapiteni “Abakinnyi bashidutse yageze mu kibuga yambaye brassard ari kubwira bagenzi be ngo baze mu kibuga.”
Desire Mbonabucya ariko ngo yanze guteza amahane ahubwo yarumiwe areka Katauti yambara icyo gitambaro. Gusa uyu musore wanaciye mu makipe nka Kiyovu Sports ntiyaje kureka bigarukira aho. Jean Marie yakomeje agira ati:“Nyuma y’umukino yahamagaye abayobozi ati kubera imyitwarire Katauti yakoze kandi namwe ubuyobozi mubizi sinzongera kugaruka mu mavubi.”
Désiré Mbonabucya nkuko Wikipedia ibitangaza, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda imikino 30 izwi atsindamo ibitego 22. Ubu, Mbonabucya akaba yibera ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububirigi aho asigaye yita cyane ku mupira w’abakiri bato ndetse akanabera n’ijisho ry’ u Rwanda ku bakinnyi bakina iyo hakurya y’ inyanja.
Kuya 19-06-2013 saa 17:18
Rayon Sports batatu ba nyuma berekeje muri Sudani, Bagoore yasigaye
Kuya 19-06-2013 saa 17:10
Elman 0-1 APR FC: CECAFA Kagame Cup APR iyinjiranyemo intsinzi
Kuya 19-06-2013 saa 08:16
Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahaha riremuye
Kuya 18-06-2013 saa 07:54
Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza
Kuya 18-06-2013 saa 07:34
“Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo
|
bebe Kuya 17-07-2012 saa 10:10'
|
|
Zidane Kuya 16-07-2012 saa 10:34'
@JEAN MARIE NTAGWABIRA , REKA AMATIKU YAWE TURAKWIYAMYE AHO BIGEZE!!!! BYARI GUSHOBOKA BITE KO YAKWAMBARA BRASSAR NA COACH ATABIZI!? IYO BINABA BYRI KUVUGWA KANDI NA CAF YARI GUHANA AMAVUBI RWOSE KUKO IYO MTACH IGIYE KUBA HABA HATANZWE KARE AMAZINA Y’ABAKINNYI NA NUMERO ZABO N’UYOBOYE EQUIPE ( CAPTAIN) KANDI IYO BIRENZWEHO RERO EQUIPE IRAHANWA KANDI MUZI KO BYABAYEHO UBWO MURI CAN BIBESHYAGA NUMERO KUMUKINNYI AMAVUBI AGAHANWA. |
|
KJP Kuya 13-07-2012 saa 04:27'
Mahoro, umikinnyi Desire ndamushimira imbaraga yakoresheje ngo tujye muri can. Gusa niba yarafite gukunda igihugu nk’umunyarwanda yari gukomeza akaba hafi na equipe. Yari kuvuga ibibazo uko byagenze niba byari muri we kuyobora abanyarwanda. Ingufu ze no muri can twarazibonaga. Aho yakinnye ndahabona ndahemera, gusa nyuma ya can ntago yari akibashije gukinira amavubi bihagije. Nka rutahizamu asabwa ibitego. Nyuma yaho Desire agarukiye dukinira muri Ghana, 4-2, Mbonabucya yatsinze ibitego bingahe mumikino yakiniye amavubi? Muri can yakinnye iki? Ntago ndi gupfobya Desire, ndamwubaha nka captain kdi ibyo yakoze nk’umunyarwanda ababigerageje ni bacye. Ariko amatiku yo kwirirwa bavuga ngo Hamad yirukanye umukinnyi kdi tumukeneye? Umutoza afite gukora akazi ke. Niba hari ibibazo nkibi mu ikipe koko, ntaho turi. Niba umutoza avugirwamo, ntacyo yageraho. Ababigenderamo ni bande? |
|
mahoro Kuya 12-07-2012 saa 16:14'
wowe wiyita KJP ntiwitiranye ibintu mu by’ukuri nagira ngo nkubwire ko niba uvuga ko Mbonabucya yasezeye mu Mavubi kubera intege nke ndagusaba kuba wajya kuri Google ushyiremo izina rye urahita umutandukanya n’ibyo urimo uvuga hanyuma urebe ibyo yakoreye abazungu nyuma ya 2004 urahita ubona ko wibeshya cyane rwose kuko njye ndi umufana w’Amavubi kandi nkurikirana abakinnyi bayo kuva muri 95 kandi icyo gihe nakumenyeshaga ko n’ubwo uvuga iyo myaka ya Mbonabucya,umenye ko icyo gihe Katauti yakinaga muri INTER FC mbonabucya akina muri INTER STARS ubwo se uruta undi ni inde? Ubwo se nk’umuntu ukurikira umupira ntiwari ukwiriye kugira Inama Katauti agahagarika umupira???? kandi ikindi utari uzi n’uko kubera amatiku ya Katauti aherutse guterurwa n’aba seculite b’i RADIO ntavuze bamunaga hanze kubera yashakaga ko bamuha interview ku ngufu!!!!ubwo se urumva ariwe muntu wabonye wo kurengera ukiha umuntu utagize icyo apfa n’ibyo apfa we na Jean Marie Ntagwabira. nagira ngo nkubwire ko umuntu tuzi watujyanye muri CAN ari Desire Mbonabucya,ubyemere cg ubyanjye niwe kandi turabimushimira cyane |
|
sasa Kuya 12-07-2012 saa 13:34'
Harya ngo jean mari arashaka gushyira rayon nabayo bose hanze.amenye ko ntamuntu numwe wahemukiye Gikundiro ngo agire amahirwe.Ese kuvuga ko katauti yatumye desire yegura arumva bifasha iki umupira w’u Rwanda.Ngo aragirango asebye katauti yegukinira rayon.Tugiye kureba FERWAFA uko yitwara mukibazo cy’uyu mutoza urimo gusenya umupira aconganisha abantu.rayon yo arayitwitse |
|
KJP Kuya 12-07-2012 saa 12:20'
Desire 28 ans muri 2004???????????
|
|
mahoro Kuya 12-07-2012 saa 10:41'
Mbonabihita we rwose rekeraho kuko hano muri kigali katauti turamuzi kandi duhora inyuma ya gikundiro yacu
|
|
karyana Kuya 12-07-2012 saa 06:26'
|
|
Mihigo Kuya 11-07-2012 saa 19:00'
Ruhago yacu ni byiza cyane rwose kuba mutugejejeho iyi nkuru kuko birababaje cyane kubona Katauti yitwara nabi gutya,ariko ubwo nawe n’umuntu,arebe ibimaze iminsi bimuvugwaho mu binyamakuru mu ma Radio noneho asubize amaso inyuma arebe ko ibyo yagiye akora muri rusanjye ari bibi cyane kurusha ibyo yamariye Amavubi!!! rero yari akwiye kwisubiraho akamenya kubana na bagenzi be mu buzima bwose. Murakoze |
|
papson Kuya 11-07-2012 saa 17:43'
|
|
1
|
2
|
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 26 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 26 | 52 |
| 03 | APR FC | 26 | 46 |
| 04 | Mukura VS | 26 | 42 |
| 05 | La Jeunesse | 26 | 40 |
| 06 | As Kigali | 26 | 39 |
| 07 | Musanze | 26 | 36 |
| 08 | Kiyovu | 26 | 34 |
| 09 | AMAGAJU FC | 26 | 31 |
| 10 | Espoir | 26 | 28 |
| 11 | As Muhanga | 26 | 27 |
| 12 | MARINES FC | 26 | 22 |
| 13 | Etincelles | 26 | 19 |
| 14 | Isonga | 26 | 16 |
sha mwitondere ibya ntagwabira kuko uri mugabo ni demobe mubyibuke!!!! kandi kuvugango Hamadi yatumye mbonabucya ava muri natíonal kare kubera ubu capitain sibyo kuko fifa na caf byari guhana amavubi kandi umukinnyi siwe wigira capitain ,coach niwe umugena , sasa jm niyi tonde apfe kigabo ahuguhimba inkuru itarabaye ho kandi niyo bibaho byari kuvugwa mubitangazamakuru binyuranye. JM uri umutoza mwiza ariko sibyiza kubeshya cyane iyobyanze si igisebo ahubwo jyawemera kobyanze kuko ntiwaba ubaye uwambere byangiye .