RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 24:18'  -  Rayon Sports batatu ba nyuma berekeje muri Sudani, Bagoore yasigaye  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 24:10'  -  Elman 0-1 APR FC: CECAFA Kagame Cup APR iyinjiranyemo intsinzi  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 15:16'  -  Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahaha riremuye  |  Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:54'  -  Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza  |  Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:34'  -  “Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo
Katauti Ndikumana Hamad niwe watumye Désiré Mbonabucya asezera mu ikipe y’Amavubi hakiri kare!!
Print Views: 2041 Comments: 11 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Désiré Mbonabucya ngo gusezera kwe mu ikipe y’igihugu kwatewe n’umukinnyi mugenzi we Ndikumana Hamadi Katauti nk’uko bitangazwa n’uwari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu icyo gihe Jean Marie Ntagwabira.

Nyuma yo kujyana n’ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Africa cyabereye muri Tunisia 2004, Désiré yaje gusezera mu ikipe y’igihugu bitunguranye mu mwaka wakurikiye.

Nkuko Jean Marie Ntagwabira yabitangarije itangazamakuru, ngo Katauti niwe wagize uruhare mu isezera rya Mbonabucya ku myaka 28 gusa. Ngo ubwo Amavubi yari agiye muri Algeria yaje guca I Burayi.

Aho yagombaga gukina n’ikipe Katauti yakinagamo bityo uyu Hamadi atira Désiré Mbonabucya igitambaro cy’ubu kapiteni( Brassard) Désiré aremera nkukorera umuvandimwe.

Jean Marie yakomeje avuga ariko ko ipfundo ryo gusezera kwa Désiré ryaje kugaraga bageze muri Algerie.“Katauti yagiye kw’isoko ari kumwe na Celestin Musabyimana wari Vice Perezida wa Ferwafa agura Brassard atari kapiteni, Désiré ari we Kapiteni “Abakinnyi bashidutse yageze mu kibuga yambaye brassard ari kubwira bagenzi be ngo baze mu kibuga.”

Desire Mbonabucya ariko ngo yanze guteza amahane ahubwo yarumiwe areka Katauti yambara icyo gitambaro. Gusa uyu musore wanaciye mu makipe nka Kiyovu Sports ntiyaje kureka bigarukira aho. Jean Marie yakomeje agira ati:“Nyuma y’umukino yahamagaye abayobozi ati kubera imyitwarire Katauti yakoze kandi namwe ubuyobozi mubizi sinzongera kugaruka mu mavubi.”

Désiré Mbonabucya nkuko Wikipedia ibitangaza, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda imikino 30 izwi atsindamo ibitego 22. Ubu, Mbonabucya akaba yibera ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububirigi aho asigaye yita cyane ku mupira w’abakiri bato ndetse akanabera n’ijisho ry’ u Rwanda ku bakinnyi bakina iyo hakurya y’ inyanja.

bebe Kuya 17-07-2012 saa 10:10'

sha mwitondere ibya ntagwabira kuko uri mugabo ni demobe mubyibuke!!!! kandi kuvugango Hamadi yatumye mbonabucya ava muri natíonal kare kubera ubu capitain sibyo kuko fifa na caf byari guhana amavubi kandi umukinnyi siwe wigira capitain ,coach niwe umugena , sasa jm niyi tonde apfe kigabo ahuguhimba inkuru itarabaye ho kandi niyo bibaho byari kuvugwa mubitangazamakuru binyuranye. JM uri umutoza mwiza ariko sibyiza kubeshya cyane iyobyanze si igisebo ahubwo jyawemera kobyanze kuko ntiwaba ubaye uwambere byangiye .

Zidane Kuya 16-07-2012 saa 10:34'

@JEAN MARIE NTAGWABIRA , REKA AMATIKU YAWE TURAKWIYAMYE AHO BIGEZE!!!! BYARI GUSHOBOKA BITE KO YAKWAMBARA BRASSAR NA COACH ATABIZI!? IYO BINABA BYRI KUVUGWA KANDI NA CAF YARI GUHANA AMAVUBI RWOSE KUKO IYO MTACH IGIYE KUBA HABA HATANZWE KARE AMAZINA Y’ABAKINNYI NA NUMERO ZABO N’UYOBOYE EQUIPE ( CAPTAIN) KANDI IYO BIRENZWEHO RERO EQUIPE IRAHANWA KANDI MUZI KO BYABAYEHO UBWO MURI CAN BIBESHYAGA NUMERO KUMUKINNYI AMAVUBI AGAHANWA.

KJP Kuya 13-07-2012 saa 04:27'

Mahoro, umikinnyi Desire ndamushimira imbaraga yakoresheje ngo tujye muri can. Gusa niba yarafite gukunda igihugu nk’umunyarwanda yari gukomeza akaba hafi na equipe. Yari kuvuga ibibazo uko byagenze niba byari muri we kuyobora abanyarwanda. Ingufu ze no muri can twarazibonaga. Aho yakinnye ndahabona ndahemera, gusa nyuma ya can ntago yari akibashije gukinira amavubi bihagije. Nka rutahizamu asabwa ibitego. Nyuma yaho Desire agarukiye dukinira muri Ghana, 4-2, Mbonabucya yatsinze ibitego bingahe mumikino yakiniye amavubi? Muri can yakinnye iki? Ntago ndi gupfobya Desire, ndamwubaha nka captain kdi ibyo yakoze nk’umunyarwanda ababigerageje ni bacye. Ariko amatiku yo kwirirwa bavuga ngo Hamad yirukanye umukinnyi kdi tumukeneye? Umutoza afite gukora akazi ke. Niba hari ibibazo nkibi mu ikipe koko, ntaho turi. Niba umutoza avugirwamo, ntacyo yageraho. Ababigenderamo ni bande?

mahoro Kuya 12-07-2012 saa 16:14'

wowe wiyita KJP ntiwitiranye ibintu mu by’ukuri nagira ngo nkubwire ko niba uvuga ko Mbonabucya yasezeye mu Mavubi kubera intege nke ndagusaba kuba wajya kuri Google ushyiremo izina rye urahita umutandukanya n’ibyo urimo uvuga hanyuma urebe ibyo yakoreye abazungu nyuma ya 2004 urahita ubona ko wibeshya cyane rwose kuko njye ndi umufana w’Amavubi kandi nkurikirana abakinnyi bayo kuva muri 95 kandi icyo gihe nakumenyeshaga ko n’ubwo uvuga iyo myaka ya Mbonabucya,umenye ko icyo gihe Katauti yakinaga muri INTER FC mbonabucya akina muri INTER STARS ubwo se uruta undi ni inde? Ubwo se nk’umuntu ukurikira umupira ntiwari ukwiriye kugira Inama Katauti agahagarika umupira???? kandi ikindi utari uzi n’uko kubera amatiku ya Katauti aherutse guterurwa n’aba seculite b’i RADIO ntavuze bamunaga hanze kubera yashakaga ko bamuha interview ku ngufu!!!!ubwo se urumva ariwe muntu wabonye wo kurengera ukiha umuntu utagize icyo apfa n’ibyo apfa we na Jean Marie Ntagwabira. nagira ngo nkubwire ko umuntu tuzi watujyanye muri CAN ari Desire Mbonabucya,ubyemere cg ubyanjye niwe kandi turabimushimira cyane

sasa Kuya 12-07-2012 saa 13:34'

Harya ngo jean mari arashaka gushyira rayon nabayo bose hanze.amenye ko ntamuntu numwe wahemukiye Gikundiro ngo agire amahirwe.Ese kuvuga ko katauti yatumye desire yegura arumva bifasha iki umupira w’u Rwanda.Ngo aragirango asebye katauti yegukinira rayon.Tugiye kureba FERWAFA uko yitwara mukibazo cy’uyu mutoza urimo gusenya umupira aconganisha abantu.rayon yo arayitwitse

KJP Kuya 12-07-2012 saa 12:20'

Desire 28 ans muri 2004???????????
Hamad ni umukinnyi nk’abandi, kandi uko muzi ntago ari umukinnyi wo kwambara brassard atahawe uburenganzira na coach. Desire naramukurikiranye, kuva mu ikipe kwe byatewe no kuba afite imbaraga nkeya. Uko Ntagwabira yahamagawe muri press conference na ferwafa, na Hamad nawe agomba guhamagazwa akabaganiriza kubyo avugwaho byose. Amakosa ari mumupira w’amaguru yagiye agaragara ni menshi, ariko kandi Ndikumana Hamad ndamwemera nka Kapiteni kdi ikindi ndanamushimira kumpinduka nkeya zibaye aho ashyiriye ferwafa hanze, amakosa yayo yose akaba amaze gukosorwa. Dufatanye umugozi umwe niba dushaka icyerekezo kizima. Udakora neza bamwigeho bamushyire aho ashoboye. Ntago JM Ntagwabira kuba yarakoze amakosa nka aya ruswa, njye nshobora kubanza kumva ubushobozi bwe, nkareba uko mucyeneye kurusha uko ndi buze kumushyira mumazi abira. Ka tuba umwe, ka dufatanye tujyane u Rwanda muri world cup ya 2022 cg 2026, 2030 ho tukabara gusubirayo tunitwara neza. Ibyo twabigeraho duhereye kubana ba 5-10 ans kandi birashoboka. Come on guys!

mahoro Kuya 12-07-2012 saa 10:41'

Mbonabihita we rwose rekeraho kuko hano muri kigali katauti turamuzi kandi duhora inyuma ya gikundiro yacu
ibibazo byabaye amaze kuhagera twarabibonye bihagije nta tiku na rimwe bamugiraho ahaubwo akwiriye kwisubiraho akamenya ko kugirira mugenzi wawe nabi nawe byanze bikunze birakugaruka,kandi na Olivier karekezi yarabivuze ukuntu byagenze none se nawe n’amatiku? muzabaze Iranzi ukuntu yabarishije ibiryo ngo babimare ku ngufu kandi bari bahaze!!!!cg Muzabaze Eric Nshimiyimana azababwira katauti uw’ariwe njye icyo nakubwira nuko katauti iyo aza kuba president yari kuba umu dictateur wa mbere kw’isi !!

karyana Kuya 12-07-2012 saa 06:26'

ariko ninde utazi katawuta no muri rayon yagezemo atangira gushaka gutegeka makanzi kandi ariwe caputain

Mihigo Kuya 11-07-2012 saa 19:00'

Ruhago yacu ni byiza cyane rwose kuba mutugejejeho iyi nkuru kuko birababaje cyane kubona Katauti yitwara nabi gutya,ariko ubwo nawe n’umuntu,arebe ibimaze iminsi bimuvugwaho mu binyamakuru mu ma Radio noneho asubize amaso inyuma arebe ko ibyo yagiye akora muri rusanjye ari bibi cyane kurusha ibyo yamariye Amavubi!!! rero yari akwiye kwisubiraho akamenya kubana na bagenzi be mu buzima bwose. Murakoze

papson Kuya 11-07-2012 saa 17:43'

jean marie nareke kubesha bajya muri algeria ndago yarahari kandi ndishoboka guhindura capitain umutoza atabizi umutoza niwe ugena capitain wikipe kandi katauti yari vice capitaine ibyo muzabaze abakinyi ba olivier karekezi cg nabari abatoza naho ndagwabira ibyo avuga ndashingiro bifite

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye