Nko muri Kiyovu Sports, Jean Marie Ntagwabira asize Rayon Sport iheruheru. Gusa igikomeje gukurura impaka ni akajagari karangwa mu ikipe y’umweru n’ubururu, gashobora gukurura ibibazo bikomeye mu mupira w’u Rwanda.
Ijisho Rya Ruhago ryongeye kwitegereza ibivugwa nyuma y’ukwegura kwa Jean Marie Ntagwabira. Umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu akaba yaramennye ibanga rikomeye ndetse rishobora no kumugwa nabi.
Amagambo yatangajwe n’umutoza Jean Marie mu busanzwe si ayo kwizerwa.
Benshi bibuka uko yavuye muri Kiyovu Sports. Agasiga abagonganishije imitwe, mu gihe iyi kipe yari yatangiye kubona ikerekezo nyacyo mu mupira w’i Rwanda.
Hari abasesenguzi bemeza ko Jean Marie Ntagwabira atagenzwa na kamwe; uretse gukoresha ingengo y’imari itubutse, kenshi mu buryo budasobanutse, ikinamico mu igura ry’abakinnyi n’abasifuzi, agira n’ubryo asopanya inzego z’ubugenzuzi asanzeho. Bityo agasigara akora icyo ashaka uko yishakiye. Urugero: Kiyovu Sports yari ifite igitsure gikarishye ku ikoresha ry’ubushobozi buke bwayo, mbere y’uko Florent Habyarimana wari “team manager” yeretswe umuryango bisabwe na Jean Marie Ntagwabira.
Ikindi ni ukwitarutsa imvano y’ibibazo ikipe atoza iba irimo. Abasesenguzi benshi bemeza ko Jean Marie Ntagwabira agenzura kandi akanagaraguza agati itangazamakuru uko yishakiye. Akihutira gutanga amakuru ashyushye kandi kenshi atunga agatoki zimwe mu ndakoreka mu mupira w’amaguru, bityo rubanda bose bakarangarira aho ikibazo kitari. Ariko kandi ibi byose abifashwamo n’ubuyobozi bw’amakipe bumugira akamana, bugatakaza igihagararo imbere ye.
Amwe mu magambo y’uyu mutoza ni inkongi y’umuriro
Nyuma yaho ashyize mu majwi ikipe ya Kiyovu Sport na Rayon Sports mu bikorwa bya ruswa, ndetse akaba umugabo wo kubihamya, haribazwa igikurikiraho. Abasesengura ibya ruhago yacu ntakizere bafitiye FERWAFA ku byemezo yafatira uyu mutoza n’amakipe aregwaho ruswa. Bibaye kenshi irebera.
Mu busanzwe iki ni cyo igihe nyacyo ku bayobozi bashya, cyo guca akajagari mu mupira wacu... Ndetse no gushimangira igitsure cyabo!
Ku rundi ruhande, haribazwa niba inzego z’igihugu zitihanganira na busa abakekwaho ruswa, kuba zitazagira icyo zibikoraho, hakurikiranwa abantu ku giti cyabo bashyizwe mu majwi.
Mu gihe akiri umutoza wungirije mu mavubi wiyemerera ko akoresha ruswa, benshi baribaza niba ikipe y’igihugu iri mu ntoki nziza kandi zizewe. Hari abasanga umwambaro w’igihugu atawambarana ibikorwa by’urukozasoni... Tubitege amaso!
Kuya 19-06-2013 saa 17:18
Rayon Sports batatu ba nyuma berekeje muri Sudani, Bagoore yasigaye
Kuya 19-06-2013 saa 17:10
Elman 0-1 APR FC: CECAFA Kagame Cup APR iyinjiranyemo intsinzi
Kuya 19-06-2013 saa 08:16
Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahaha riremuye
Kuya 18-06-2013 saa 07:54
Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza
Kuya 18-06-2013 saa 07:34
“Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo
|
-####- Kuya 16-07-2012 saa 07:45'
|
|
nikobihora Kuya 12-07-2012 saa 01:49'
erega mwireba uburyo abafana bababye ngo mutangire mwiruke kumuntu oya ahubwo ni abafana bikipe ya Rayon sports bababaye kubera yuko agiye ndabizi iyo umuntu avuye mwikipe akajya muyindi abafana ntabwo bishima batangira kumuvugaho ibindi bintu nyamara iyo avuga ngo arabona atazongera gutoza umupira wamaguru kubera izabukuru abafana bari kuzamwemera bakanamushima cyane ariko baracyeka ko yazongera kugira indi kipe ya maguru azatoza bagatangira urugambo yewe ayange yari ayangaya murakoze |
|
ruswa Kuya 11-07-2012 saa 22:18'
Muzarebe mubihugu byateye imbere nkbudage,ubutaliyani nahandi nahandi iiyo bafashe umuntu yarariye ruswa bamufatira igifungu cyimyaka itari mike ndetse bakamuca nizahabu itubutse....None lero njyewe sinumva ukuntu umuntu yajya kuri radio akishinja,( ahubwo njyewe nibaza yuko ashaka kwiyahura pe), maze inzego zibishinzwe zikamurebera gutya gusa" Bishatse kuvuga se yaba afite abamushyigikiye mumafuti nkariya ? Ubwo lero wasanga nakuriya yagiye atwara udukombe aho yagiye atoza hose ??? Ari mubihungu byateye imbere police zaho zahita zihaguruka maze zigatangira gukora iperereza ryo kuva igihe Ntagwabira yatangiye atoza amakipe..
|
|
Mbonabihita Kuya 11-07-2012 saa 17:38'
Imyitwarire nkiriya , sinibaza ko ikipe y’igihugu yakwiyanduza imwigerekaho kuko twaba nta cyerekezo
|
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 26 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 26 | 52 |
| 03 | APR FC | 26 | 46 |
| 04 | Mukura VS | 26 | 42 |
| 05 | La Jeunesse | 26 | 40 |
| 06 | As Kigali | 26 | 39 |
| 07 | Musanze | 26 | 36 |
| 08 | Kiyovu | 26 | 34 |
| 09 | AMAGAJU FC | 26 | 31 |
| 10 | Espoir | 26 | 28 |
| 11 | As Muhanga | 26 | 27 |
| 12 | MARINES FC | 26 | 22 |
| 13 | Etincelles | 26 | 19 |
| 14 | Isonga | 26 | 16 |
Ndagirango nibutse ko habyarimana Florent ateretswe umuryango ahubwo yabonye abayobozi ba Kiyovu badashaka kumwumva kubera ibyo yabonaga Ntagwabira akora bitajyanye n’imiyoborere myiza y’ikipe badashatse kumwumva ahitamo kwegura bityo Ntagwabira aba abonye uko akora ibyo yishakiye