RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-06-2013 saa 8:26'  -  Volleyball ikipe nkuru: inzira ijya mu gikombe cy’isi izahera mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 30:49'  -  Tour du Congo: Abanyarwanda beretse abandi igihandure  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 23:50'  -  Volleyball : APR VC yihereranye UNR mu gihe UNATEK yatunguwe !!  |  Yanditswe kuya 16-06-2013 saa 17:12'  -  Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka  |  Yanditswe kuya 14-06-2013 saa 27:27'  -  Volleyball: Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti
Ijisho Rya Ruhago: Aho umutoza Jean Marie Ntagwabira ntiyikozeho ?
Print Views: 1263 Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nko muri Kiyovu Sports, Jean Marie Ntagwabira asize Rayon Sport iheruheru. Gusa igikomeje gukurura impaka ni akajagari karangwa mu ikipe y’umweru n’ubururu, gashobora gukurura ibibazo bikomeye mu mupira w’u Rwanda.

Ijisho Rya Ruhago ryongeye kwitegereza ibivugwa nyuma y’ukwegura kwa Jean Marie Ntagwabira. Umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu akaba yaramennye ibanga rikomeye ndetse rishobora no kumugwa nabi.

Amagambo yatangajwe n’umutoza Jean Marie mu busanzwe si ayo kwizerwa.

Benshi bibuka uko yavuye muri Kiyovu Sports. Agasiga abagonganishije imitwe, mu gihe iyi kipe yari yatangiye kubona ikerekezo nyacyo mu mupira w’i Rwanda.

Hari abasesenguzi bemeza ko Jean Marie Ntagwabira atagenzwa na kamwe; uretse gukoresha ingengo y’imari itubutse, kenshi mu buryo budasobanutse, ikinamico mu igura ry’abakinnyi n’abasifuzi, agira n’ubryo asopanya inzego z’ubugenzuzi asanzeho. Bityo agasigara akora icyo ashaka uko yishakiye. Urugero: Kiyovu Sports yari ifite igitsure gikarishye ku ikoresha ry’ubushobozi buke bwayo, mbere y’uko Florent Habyarimana wari “team manager” yeretswe umuryango bisabwe na Jean Marie Ntagwabira.

Ikindi ni ukwitarutsa imvano y’ibibazo ikipe atoza iba irimo. Abasesenguzi benshi bemeza ko Jean Marie Ntagwabira agenzura kandi akanagaraguza agati itangazamakuru uko yishakiye. Akihutira gutanga amakuru ashyushye kandi kenshi atunga agatoki zimwe mu ndakoreka mu mupira w’amaguru, bityo rubanda bose bakarangarira aho ikibazo kitari. Ariko kandi ibi byose abifashwamo n’ubuyobozi bw’amakipe bumugira akamana, bugatakaza igihagararo imbere ye.

Amwe mu magambo y’uyu mutoza ni inkongi y’umuriro

Nyuma yaho ashyize mu majwi ikipe ya Kiyovu Sport na Rayon Sports mu bikorwa bya ruswa, ndetse akaba umugabo wo kubihamya, haribazwa igikurikiraho. Abasesengura ibya ruhago yacu ntakizere bafitiye FERWAFA ku byemezo yafatira uyu mutoza n’amakipe aregwaho ruswa. Bibaye kenshi irebera.

Mu busanzwe iki ni cyo igihe nyacyo ku bayobozi bashya, cyo guca akajagari mu mupira wacu... Ndetse no gushimangira igitsure cyabo!

Ku rundi ruhande, haribazwa niba inzego z’igihugu zitihanganira na busa abakekwaho ruswa, kuba zitazagira icyo zibikoraho, hakurikiranwa abantu ku giti cyabo bashyizwe mu majwi.

Mu gihe akiri umutoza wungirije mu mavubi wiyemerera ko akoresha ruswa, benshi baribaza niba ikipe y’igihugu iri mu ntoki nziza kandi zizewe. Hari abasanga umwambaro w’igihugu atawambarana ibikorwa by’urukozasoni... Tubitege amaso!

-####- Kuya 16-07-2012 saa 07:45'

Ndagirango nibutse ko habyarimana Florent ateretswe umuryango ahubwo yabonye abayobozi ba Kiyovu badashaka kumwumva kubera ibyo yabonaga Ntagwabira akora bitajyanye n’imiyoborere myiza y’ikipe badashatse kumwumva ahitamo kwegura bityo Ntagwabira aba abonye uko akora ibyo yishakiye

nikobihora Kuya 12-07-2012 saa 01:49'

erega mwireba uburyo abafana bababye ngo mutangire mwiruke kumuntu oya ahubwo ni abafana bikipe ya Rayon sports bababaye kubera yuko agiye ndabizi iyo umuntu avuye mwikipe akajya muyindi abafana ntabwo bishima batangira kumuvugaho ibindi bintu nyamara iyo avuga ngo arabona atazongera gutoza umupira wamaguru kubera izabukuru abafana bari kuzamwemera bakanamushima cyane ariko baracyeka ko yazongera kugira indi kipe ya maguru azatoza bagatangira urugambo yewe ayange yari ayangaya murakoze

ruswa Kuya 11-07-2012 saa 22:18'

Muzarebe mubihugu byateye imbere nkbudage,ubutaliyani nahandi nahandi iiyo bafashe umuntu yarariye ruswa bamufatira igifungu cyimyaka itari mike ndetse bakamuca nizahabu itubutse....None lero njyewe sinumva ukuntu umuntu yajya kuri radio akishinja,( ahubwo njyewe nibaza yuko ashaka kwiyahura pe), maze inzego zibishinzwe zikamurebera gutya gusa" Bishatse kuvuga se yaba afite abamushyigikiye mumafuti nkariya ? Ubwo lero wasanga nakuriya yagiye atwara udukombe aho yagiye atoza hose ??? Ari mubihungu byateye imbere police zaho zahita zihaguruka maze zigatangira gukora iperereza ryo kuva igihe Ntagwabira yatangiye atoza amakipe..
Ferwafa nivane akajagari aho kuko ubungubu nabanzi bashobora kuzitwaza ibigambo nkabiriya bakajya bavuga yuko u Rwanda arigihugu cya ruswa gusa.Nimwibaze namwe nukuri pe ??? Kandi abanyarwanda birya bakimara ngo igihugu cyacu gitere imbere. nukuri H.E nabamwungirije mudufashe aka kajagari kaveho.
Gutoza muri ikipe nationale ,byaba ari ugusebya igihugu Jean Marie Ntagwabira yongeye kwicara kuntebe yabasimbura, byaba biteye agahinda nukuri pe.
Murakoze cyane .

Mbonabihita Kuya 11-07-2012 saa 17:38'

Imyitwarire nkiriya , sinibaza ko ikipe y’igihugu yakwiyanduza imwigerekaho kuko twaba nta cyerekezo
mu gukuza Football mu Rwanda,ahubwo iperereza rikorwe ukuri koso kumenyekane,hafatwe n’ibyemezo
by’intangarugero. Nibiba ngombwa hitabazwe ubucamanza, duce akajagari.Turambiwe abanyamafuti
batoba bagasenya ibyagezweho itugoye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye