Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda ifatanyije na Solidarite olimpike na Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Komite Olempike n’imikino mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bateguye amahugurwa y’abatoza b’uyu mukino ndetse n’igikorwa cyo gushakisha abakinnyi bakiri bato bafite impano y’uyu mukino .
Ku ikubitiro abatoza 10 bahawe amahugurwa yo mu rwego rwisumbuye n’impuguke y’umudage Peter HansThumm waturutse muri federasiyo mpuzamahanga y’umukino wa Handball IHF.
Peter Hans Thumm
Peter Hans Thumm aganira n’abanyamakuru yavuze ko kuri we abona icyo bari bagamije bagenda bakigeraho n’ubwo inzira ikiri ndende .”aba ni abatoza bahuguwe neza cyane, bazadufasha gushakisha impano mu ntara zose zigize u Rwanda.”Peter Hans Thumm.
Uretse abo batoza bahawe amahugurwa igice cya mbere kandi k’iki gikorwa gisize habonetse abana bafite impano ya Handball bagera kuri 28. Aha harimo abahungu 18 n’abakobwa 10 babonetse mu mugi wa Kigali gusa.
Abo bana bagiye batoranywa kuva mu ma Centre yari yashyizweho kuri Stade Amahoro na Kimisagara. Nyuma yo kubona abo 28, igikorwa kikazakomeza mu cyumweru gitaha ahateganywa gushakwa izindi mpano mu duce twa Rwamagana, Kamonyi ndetse na Gatenga.
Twahirwa Alfred
Umunyamabanga mukuru muri federasiyo ya Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred abona ko bagize amahirwe yo kubona ino mpuguke kuva mu Budage cyane ko ubuhanga bwe muri uyu mukino hari ikintu kinini abatoza bazabyungukiramo. Alfred ariko yakomeje avuga ko iki gikorwa ataricyo iyi mpuguke yaje kubafashamo gusa.
“Ntago Peter azadufasha guhugura abatoza gusa, tariki ya 19/07/2012 hari igikorwa azadufashamo cy’ amahugurwa y’abayobozi ba federasiyo, ku bijyanye n’ubuyobozi bw’uyu mukino”.
Iki gikorwa cyatangiye kuva tariki ya kane z’ukwa karindwi kikazageza ku itariki ya 21 z’uku kwezi ahateganywa byibura ko haba habonetse abana bagera kuri 60 bafite impano koko yo gukina Handball.
Kuya 24-05-2013 saa 07:06
Basketball:Sankara Uwimana yirukanywe mu ikipe y’igihugu azira kudafunga imishumi y’ikabutura
Kuya 22-05-2013 saa 12:01
Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa
Kuya 20-05-2013 saa 01:38
Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino
Kuya 20-05-2013 saa 01:22
U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi
Kuya 20-05-2013 saa 01:00
Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |