RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 29:31'  -  Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike
Kigali Serena Hotel: Mu mikino n’imyidagaduro
Print Views: 418 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuwa gatanu tariki 13/07/2012 ku isaha ya saa mbiri n’igice mu gitondo kuri Kigali Serena Hotel, habereye umuhango wari wateguwe na Kigali Serena Hotel hatumiwemo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, aho basangiranga amafunguro ya mu gitondo harimo no kunyuzwaho ubutumwa bwatangwaga n’abayobozi muri Kigali Serena Hotel ku bijyanye na Promotion ifatanyije n’isosiyete y’indege ya RwandAir Express aho yashyizeho igiciro cyingana n’amadorali 90 y’Amerika kuva i Kigali ukerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda aho ucumbikirwa amajoro abiri muri Weekend harimo n’itike y’indege muri icyo giciro twabonye haruguru.

RwandAir kandi ikaba ikangurira abanyarwanda kwitabira ingendo zabo, Kigali-Mombasa, Kigali -Arusha, Kigali- Dar es Salaam, Kigali- Zanzibar na Kigali-Uganda aho hose kandi ukahansanga ama Hotel ya Serena aho ucumbikirwa neza kandi mu mutuzo wanafashijwe mu rugendo neza.

Muri uwo muhango habayeho kwandika amazina y’abanyamakuru bose bari bitabiriye uwo muhango, maze haba tombora aho abanyamakuru babiri batoranyijwe kuzagira urugendo rwa Kigali-Rubavu mu ndege ya RwandAir bakanacumbikirwa muri Lake Kivu Serena Hotel amajoro abiri, bakagaruka i Kigali, abanyamakuru batsinze iyo tombora ni Capton Uwitonze wandika mu kinyamakuru Gasabo na Madjaliwa Niyonsaba umunyamakuru w’ikiganiro Umucyo Sports kuri Radio Umucyo 102.8 FM hamwe na web site yandika kuri Siporo gusa www.RuhagoYacu.com.

Umunyamakuru N Madjaliwa hagati watoranyijwe

RuhagoYacu iganira na Mustafa Arafati, ushinzwe Sales & Marketing Executive Assistant yadutangarije bimwe mu bikorwa bya Kigali Serena Hotel, aho yatangiye avuga yuko iyi Hotel niya banyarwanda bose, asobanura yuko uwacumbitse muri Kigali Serena Hotel, ahabwa serivisi ya Internet, Sauna Massage, na Gym ku buntu nta kiguzi.

Kigali Serena Hotel ikaba inafasha abana b’imfubyi, ibafasha kubahugura ku bijyanye na kazi ka Hotel , ikanabafasha mu masomo, ikindi twatangarijwe nuko Kigali Serena Hotel buri wa gatandatu wa nyuma wu kwezi bafasha abana bakina umukino wa Golf n’abakuru, hanyuma n buri nyuma y’amezi atatu hakaba icyo bita: KIGALI SERENA QUARTERLY MUG, ahakinwa imikino ya Golf ku bana n’abantu bakuru hakanatagwa ibihembo bitandukanye.

Kigali Serena Hotel ikaba ifite salle ziberamo ubukwe iyo wakoresheje ibiribwa byabo ukaba ufite abantu benshi baguha Salle itishyurwa. Kigali Serena Hotel ikaba inafite ikipe y’umupira w’amaguru.

Amwe mu mafoto yuko byari byifashe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye