RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 28:12'  -  Volleyball amakipe abiri ya mbere arahurira i Ruhande kuri iki cyumweru  |  Yanditswe kuya 14-05-2013 saa 15:42'  -  Iri ni itangiro ry’ubufatanye bw’Abadage na Handball nyarwanda- Jens Bushman  |  Yanditswe kuya 14-05-2013 saa 14:56'  -  Volleball amakipe ane aturutse hanze ni yo amaze kwemera kuzitabira GMT  |  Yanditswe kuya 13-05-2013 saa 15:49'  -  Nyuma yo gutsinda APR intego ni ugutwara shampiyona- Fidele  |  Yanditswe kuya 10-05-2013 saa 18:55'  -  Volleyball:APR na UNR mu mukino witezwe cyane
CECAFA KAGAME CUP 2012: APR FC yakatishije itike yo gukomeza muri 1/2
Print Views: 1416 Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuwa mbere tariki ya 23/07/2012 nibwo hatangiye imikino ya kimwe cya kane kirangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2012.

Umukino wambimburiye indi wahuje URA yo muri Uganda na APR FC yo mu Rwanda, igice cya mbere cyarangiye APR FC yizera yuko ikirenge kimwe cyageze muri 1/2 kirangiza nyuma yaho iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye APR FC ifite ibitego 2-0 bwa URA ibitego byinjiwe na Iranzi Jean Claude na Ndikumana Seleman.

Igice cya kabiri ikipe ya URA yatangiye isatira ishakisha uburyo yakwishyura ibitego yari yatsinzwe , abinyuma ba APR FC babyitwaramo neza. Ku munota 55 Ngabo Albert yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.

ku munota wa 56 Robert Ssetongo yinjije igitego cya mbre cya URA ku ishoti ryiza ry’imoso.

Ku munota wa 60 Lionel St Preux wa APR FC yahushije igitego ku mupira mwiza yari aherejwe na Karekezi Olivier, nyum y’umunota umwe gusa Iranzi Jean Claude kubera gutinda gutanga umupira abakinnyi ba URA bari bawumwatse.

Ndoli Jean Claude nawe yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino ku munota wa 67. Ku munota 77 APR FC yakijijwe n’izamu ku mupira mwiza wari utewe na Rutahizamu wa URA. Ku munota wa nyuma winyongera Kabange Twinte yahawe ikarita itukura, APR FC ikaba izaba itari kumwe nawe muri 1/2 kirangiza.

Umukino warangiye APR FC ikatishije itike yo gukomeza muri 1/2 kirangiza nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 cya URA.

Ruzibiza Alphonse Kuya 25-07-2012 saa 01:06'

Mureke amatiku atagiira icyo ageza ku bantu. Uretse abakongomani n’abatanzania batari patriotiques bogeza ekipe z’amahanga iyo zikina n’ekipe zo mugihugu cyabo badafana mwabomye he handi abenegigugu bogeza ekipe z;amahanga zikina n’izigihugu cyabo? Biteye agahinda kandi byerekana n’abo muribo. Bitaniyehe se no kugambanira igihugu cyanyu niba mwumva ntashema kubona ekipe iyuruka mugihugu cyawe yatsinze? Mujya mubona shampion’s league i burayi? Ntibibaha amaso? Twikosore.

maranyundo Kuya 24-07-2012 saa 08:11'

niyo izabatera ubwoba bwiteka yagirango arebe ko mwarara neza kumva ngo mwakanze intare ntibikabeho ahubwo APR OYEEEEEEEEEEEEEEEEE uzatsinde ariko akarusho reyo wenda ujye uyitsinda yonyine biza shimisha

bugesera Kuya 24-07-2012 saa 08:01'

ariko mwakoze mukareka amatiku koko,yaritwishe se,kutadutinya se,n’ibitegooo? n’amanota se?kuba ababoyi kwanyu kwarabakoronije kweri!ubu ntabwo abareyo muremera naba ntwe twarahigejeje,ese mwe mugeze ucyiciro kihe ra? ko muvugako twe ari amahirwe,cg arbitre uvuga niwe washyizeho iminota? Imana izabagumye uko iteka ntimunyurwa ,tuzageraho dushoboye kd twitsindiye musigare kurugo nubwo nabyo mutabishoboye tuzahasiga ifoto y’intare mujye muhora muyitiye ubwoba

Phanuel Kuya 24-07-2012 saa 03:50'

Icyakane cyiraje APR urashimisha

Jado Kuya 24-07-2012 saa 03:02'

A.P.R Oyeeeeeeeeeee!!!!!!!

Jado Kuya 24-07-2012 saa 03:01'

Muzaguma mu magambo ariko twe dusonga mbere, ubuse ntimwicaye ku rugo, mwabuze uruvugiro uwabaha akaryo mwamera nk’abafana ba YANGA NA SIMBA nuko mutagira amahirwe yo kugira aho mugera kubera amagambo menshi. Mwihangane natwe sitwe twabyiteye ahubwo twabonye Imana ibikora. Na ho A.P.R yo izaguma ari intare batinya.

ilunga Kuya 24-07-2012 saa 02:22'

Ariko sha abarayons mwagiye mureka amashyari ko ntaho azabageza. ariko se mubona mwebwe mucrea ambiance yo guha ikipe igikombe? umwiryane, ubusambo,amarozi sibyo bibaranga?
muge mureka ikipe ziri organize zitware ibikombe. mu gihe mutabashije gushyira climat nziza mu ikipe. mwibaza ko mu kibuga hari ikizagenda. nimurangiza mwigereranye na APR FC? Ahubwo ntimugira isoni! ahubwo nimutureke twibreakingire.....

BATSINDE Kuya 24-07-2012 saa 01:13'

APR we wemeje abakeba kweli,niko bimeze ujye ubemeza,erega sibwo bwambere kandi tuzabatsinda twongere tubatsinde eh eh eh eh tuzabatsinda.
Komerezaho abakunzi bawe tukuri inyuma.

Kanyarabonye Kuya 23-07-2012 saa 16:25'

ukurikije ama karita yahawe abakinnyi ba APR se ntimubona ko muri 1/2 ziyongereye niyo baharenga kuri final bahagera bahagaze mu kibuga nka AMAGAJU nibwo buhanga bahemberwa se ? ariko nanjye ndabarenganya ko na Championa ariko bayikina kugeza batwaye igikombe,wasanga J Marie yarakoze ya tekinike ye yitwa UBUTAGWABIRA ko ahamaze iminsi yishakira amaramuko .
Cyokora inama nagira APR n’uko yakwikebuka ikareba imikino yose mpuzamahanga yakinnye,igihe cyose
yashatse gukina itinza umukino cg ishaka kurwana kw’izamu gusa, byagiye biyigwa nabi cyane, kabone
n’ubwo itsinze ntabuhanga yerekanye bwatuma iriya kipe y’ibugande yabubaha,ahubwo iravuga ko yaribishe
arbitre akabatabara akarangiza umukino,n’ibindi ... kandi n’ikipe bazahura iziko hagati hajemo icyuho, irabyigaho izaza yabakaniye,dore aho nibereye muzaba mureba.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye