RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Impano Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye Rayon Sports iboreye ku Muhima!!!
Print Views: 1375 Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yaho imodoka y’ikipe ya Etincelles yahawe na Perezida Wa Repubulika nk’impano yshyizwe ku isoko ngo igurwe nabifuza kuba bayishyiramo ibindi byuma ngo isubire mu muhanda cyangwa se ikorwemo imbabura.

Imodoka ya Rayon Sports yahawe nk’impano na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame mu mwaka 2003 nayo iboreye ku Muhima RuhagoYacu ijya kureba iyo modoka byavugwaga ko iri mu igaraji itegereje gukorwa yasanze usibye irangi ry’ubururu n’umweru isigaranye, imbere mu modoka yaraboze nta moteri irimo ndetse n’ibindi byuma by’imbere birimo birazana umugesi.

Iyo modoka iparitse hanze nta nubwo iri mu igaraji nk’imodoka izakorwa nkuko twabitangarijwe n’abantu twasanze bayihagaze iruhande b’abakunzi ba Rayon Sports ubwo twayifotoraga bagize ngo ni abayobozi ba Rayon Sports bagiye kuyikoresha kuko batwisanzuyeho batubwira yuko babazwa no kubona imodoka iparitse aho igihe kinini irushaho kwangirika kandi niyo haba ko abantu bateranya ngo ishyirwemo indi moteri nzima ngo byari gushoboka ikibazo ninde uzabikurikirana!!!

Dore amwe mu mafoto y’imodoka Perezida wa Repubulika yahaye Rayon Sports

Vincent Kuya 29-07-2012 saa 09:57'

Uretse n’imodoka n’umuntu arasaza naho kuba yaratanzwe na H.E. ntibivukga ko itasaza kandi yarayitanze ngo ikoreshwe!!!!!!! Umutima mwiza wamuteye kuyiduha aracyawufite kandi ntayobewe ko imodoka isaza.

Raymond Kuya 28-07-2012 saa 07:31'

Mudutabare muvaneho ifoto y’intore izirusha intambwe muzee wacu Paul Kagame kuko ntakwiye kuba ari muri iryo curaburindi imodoka iparitsemo. Ibirango bya Rayon byo nibenda babirekereho kuko akareye icwende ntikoga.

Joe Kuya 27-07-2012 saa 08:03'

Ariko muzanyereke imodoka idasaza...nimba se yarashaje bibarebaho iki ? uwayibahaye nabimenya ko impano ye yashaje azabahe indi..jye ndumva nta kibazo kirimo...

-####- Kuya 27-07-2012 saa 04:25'

iri gbagiro ribahe kweri? nsaka kujya kubyirebera n’amaso yange

-####- Kuya 27-07-2012 saa 04:24'

kweri baze duiterane inkunga two gusebya muzee kijyana wacu

Kagame cup Kuya 27-07-2012 saa 03:25'

Aka nakumiro pe...ama clubs nkaya ntakwiye kubaho pe

TOM Kuya 27-07-2012 saa 03:11'

Yebaba weeeeeeeeeeeeeee ibi birababaje kabisa kugeza naho bayijugunya mu kimoteri koko icyakora inama nabagira n’ukugenda bagasiba ibirango biyiriho kuko bari gusebya muzehe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye