RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 29:31'  -  Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike
Ese amagambo umutoza wa APR FC yavuze ni ngombwa ?
Print Views: 1564 Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe ye mu marushanwa ya CECAFA KAGAME CUP 2012 , umutoza Erney Brandts n’umujinya mwinshi yatangaje ati : “This is Africa , how can the referee add 3 minutes only …?”

Iyi mvugo yasamiwe hejuru na benshi mu bakurikiranira hafi ruhago muri kano karere dore ko yanabitangarije kuri televiziyo mpuzamahanga ya Super Sport ikorera muri South Africa.

Iyo usesenguye neza usanga iyi mvugo y’uyu mutoza usanga yasebeje amarushanwa yose abera muri Africa mu gihe ahubwo ababashije gukurikiranira hafi uyu mukino bemeza ko umutoza Brandts yakagombye kuba yarateguye abakinnyi be neza mu mutwe ndetse bigaragra yuko APR FC ifite imyitozo mike ku bijyanye n’umwuka kuko ikina neza mu gice cya mbere gusa!

Twabibutsa ko umukino wahuzaga ikipe ya Yanga African na APR FC muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2012 waje kurangira bakinnye iminota 120 aho ku igtego cya Yanga cyabonetse ku munota w’102.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu nuko uyu mutoza yaba ari mu bihe bya nyuma byo gukomeza gutoza APR FC nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, ariko ntago yayifashije kwitwara neza mu irushanwa ry’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika. Kuba atabashije guca agahigo ko kwegukana igikombe cya CECAFA kivuye hanze y’u Rwanda ndetse akagerekaho nariya magambo yatangarije Televiziyo ya Super Sport ibya Brandt’s muri APR FC ishyamba si ryeru!!!!

Ruzibiza Alphonse Kuya 30-07-2012 saa 07:57'

N"ubwo ntashyigikiye iby’umutoza yavuze nibwirako harimo ukuri ukurikije ukuntu APR yakuwemo na Etoile du Sahel n’ukuntu umusifuzi yagabanije iminota ya recuperation yagombaga gukinwa mumukino wahuzaga APR na Young> Naho ubuhanga bw’umutoza nirinze kugira icyo mbivugaho kuko ntazi umwuka wari muri APR igihe yategurwaga n’igihe yari mumarushanwa. Cyakora abakinyi ba APR bagomba gutegurwa mumuttwe cyane cyane nka Jojoli kuko mpamya ko ariwe watumye Young itsinda igitego yatsinze APR igihe yararangajwe no gutera impaka n’umusifuzi wo kuruhande kandi umupira ukinwa.

klakart Kuya 28-07-2012 saa 03:23'

ibi biragaraza ubwirasi n’agasuzuguro bidakwiye ku muntu umaze gutsindwa!
niba "kwihesha agaciro byabaye slogan mu Rwanda atari amagambo agomba guhita asezererwaagikandagira i Kigali kandi bibere buri wese isomo umuzungu akwereka ko hari urukundo agufitiye iyo hari iccyo ashaka kukuvanaho ubundi kuri we abatari abazungu ni udukoko!

issa Kuya 27-07-2012 saa 15:44'

ndagushimye joe kuba wanditse iyi nkuru mais nawe haribyo uzi wirengagije wibaza biriya bibazo, none se kuvuga ngo apr yatwaye ibikombe byose byo mu rwanda? ibyo ntagishya ntanikizabihindu? urebye uko yabitwaye ntawe byatunguye nuko ibitwara? bikagaragarira iyo isohotse hanze yigihugu uko biyigendekera hanze? kuko maguye ikinisha mu rwanda hanze itazikora bigatuma numutoza arakara akavuga amagambo atakagobye kuvuga?? apr nikipe ya local star a domicile naho nuko ikangisha igitugu ex gukinisha abkinnyi igikombe cyamahoro bakayikinira bagakinira nindi hariho wabibonye???


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye