Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe ye mu marushanwa ya CECAFA KAGAME CUP 2012 , umutoza Erney Brandts n’umujinya mwinshi yatangaje ati : “This is Africa , how can the referee add 3 minutes only …?”
Iyi mvugo yasamiwe hejuru na benshi mu bakurikiranira hafi ruhago muri kano karere dore ko yanabitangarije kuri televiziyo mpuzamahanga ya Super Sport ikorera muri South Africa.
Iyo usesenguye neza usanga iyi mvugo y’uyu mutoza usanga yasebeje amarushanwa yose abera muri Africa mu gihe ahubwo ababashije gukurikiranira hafi uyu mukino bemeza ko umutoza Brandts yakagombye kuba yarateguye abakinnyi be neza mu mutwe ndetse bigaragra yuko APR FC ifite imyitozo mike ku bijyanye n’umwuka kuko ikina neza mu gice cya mbere gusa!
Twabibutsa ko umukino wahuzaga ikipe ya Yanga African na APR FC muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2012 waje kurangira bakinnye iminota 120 aho ku igtego cya Yanga cyabonetse ku munota w’102.
Amakuru agera kuri RuhagoYacu nuko uyu mutoza yaba ari mu bihe bya nyuma byo gukomeza gutoza APR FC nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro, ariko ntago yayifashije kwitwara neza mu irushanwa ry’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika. Kuba atabashije guca agahigo ko kwegukana igikombe cya CECAFA kivuye hanze y’u Rwanda ndetse akagerekaho nariya magambo yatangarije Televiziyo ya Super Sport ibya Brandt’s muri APR FC ishyamba si ryeru!!!!
Kuya 24-05-2013 saa 13:18
Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?
Kuya 22-05-2013 saa 11:40
Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda
Kuya 21-05-2013 saa 22:17
CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu
Kuya 21-05-2013 saa 10:11
Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Kuya 19-05-2013 saa 22:31
Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike
|
Ruzibiza Alphonse Kuya 30-07-2012 saa 07:57'
|
|
klakart Kuya 28-07-2012 saa 03:23'
ibi biragaraza ubwirasi n’agasuzuguro bidakwiye ku muntu umaze gutsindwa!
|
|
issa Kuya 27-07-2012 saa 15:44'
ndagushimye joe kuba wanditse iyi nkuru mais nawe haribyo uzi wirengagije wibaza biriya bibazo, none se kuvuga ngo apr yatwaye ibikombe byose byo mu rwanda? ibyo ntagishya ntanikizabihindu? urebye uko yabitwaye ntawe byatunguye nuko ibitwara? bikagaragarira iyo isohotse hanze yigihugu uko biyigendekera hanze? kuko maguye ikinisha mu rwanda hanze itazikora bigatuma numutoza arakara akavuga amagambo atakagobye kuvuga?? apr nikipe ya local star a domicile naho nuko ikangisha igitugu ex gukinisha abkinnyi igikombe cyamahoro bakayikinira bagakinira nindi hariho wabibonye??? |
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |
N"ubwo ntashyigikiye iby’umutoza yavuze nibwirako harimo ukuri ukurikije ukuntu APR yakuwemo na Etoile du Sahel n’ukuntu umusifuzi yagabanije iminota ya recuperation yagombaga gukinwa mumukino wahuzaga APR na Young> Naho ubuhanga bw’umutoza nirinze kugira icyo mbivugaho kuko ntazi umwuka wari muri APR igihe yategurwaga n’igihe yari mumarushanwa. Cyakora abakinyi ba APR bagomba gutegurwa mumuttwe cyane cyane nka Jojoli kuko mpamya ko ariwe watumye Young itsinda igitego yatsinze APR igihe yararangajwe no gutera impaka n’umusifuzi wo kuruhande kandi umupira ukinwa.