Ku Cyumweru tariki ya 29/07/2012 kuri Stade Regional i Nyamirambo hebereye umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ku bakinnyi bari munsi y’imyaka 20.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gusezerera ikipe na Nabimia mu cyiciro cya mbere yahatanaga n’ikipe ya Mali U 20 mu mukino ubanza, umukino watangiye Mali U 20 ishakisha igitego, Amavubi U 20 nayo ageregeza gukina nubwo mu kibuga hagati byagaragaraga yuko batahuzaga umukino, ku munota 22 wu mukino nibwo ku makosa yakozwe n’umuzamu Olivier Kwizera hamwe na bakinnyi b’inyuma umusore wa Mali U 20, Diallo Samba yatsinze igitego, amakipe yombi yagiye kuruhuka nta gihindutse u Rwanda U 20 0-1 Mali U 20
Mu gice cya kabiri Amavubi U 20 yagarutse bigaragra yuko bavuye kumva inama z’umutoza Richard Tardy na begenzi be aho bagerageje gukina, ariko kwinjiza ibitego bigakomeza kwanga, haje kubaho gusimbuza maze umuzamu Olivier Kwizera wari wagize ikibazo cy’imvune ku kaboko yaje gusimbuzwa na Ntaribi Steven, Eric Nsabimana nawe byaragaraga yuko imvune yagize ku mukino wa Nigeria wa gicuti yari ikimukurikirana yaje kuvamo asimburwa na Tibingana Charles, Bony Bayingana nawe asimburwa na Julius Bakabulindi.
Amavubi U 20 yasatiriye ashakisha kwishyura igitego yari yatsinzwe maze Emmanuel Sebanani Crespo yinjiza igitego cya mbere, igitego cyatumye Amavubi U 20 bagira ingufu nyinshi maze iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi yerekanye yuko bongeyeho iminota 4 nibwo Umwungeli Patrick yatsinze igitego cy’umutwe ahita ahagurutsa abafana bari kuri stade babyina intsinzi y’Amavubi U 20 y’ibitego 2-1 cya Mali.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Rwanda U 20: Olivier Kwizera, Jean Marie Rusingizandekwe, Emery Bayisenge, Patrick Umwungeli, Francois Hakizimana, Ntamuhanga Tumaine Titi, Jean d’Amour Uwimana, Eric Nsabimana, Kabanda Bonfils, Emmanuel Sebanani na Mbonye Bayingana Bonny
Mali U 20: Yirango Ally, Keita Ousmane, Diarra Boubacar, Samake Issaka, Traore Mahamadou, Denon Mamadou Bassamba, Mariko Adama Sekou, Diallo Samba, Traore Yousouf, Cisse Mahamane na Fofana Hamara
Kuya 22-05-2013 saa 11:40
Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda
Kuya 21-05-2013 saa 22:17
CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu
Kuya 21-05-2013 saa 10:11
Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Kuya 19-05-2013 saa 22:31
Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike
Kuya 19-05-2013 saa 11:59
Stade Kamena ingwa neza- Gaby
|
rubimburamihigongabo Kuya 4-08-2012 saa 15:34'
|
|
kabutura Kuya 30-07-2012 saa 15:30'
|
|
Bisangwa Kuya 29-07-2012 saa 14:33'
bana bato rwose mwihesha agaciro mutandukanye na U50 tumenyreye na Nyandwi fc murabaturutira kabisa
|
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |
u 17 ndabakunda nabo gushyigikirwa no kubaba hafi ubu amakipe agiye kubatera imirwi aho bakagumye hamwe- ariko mwakurikiranye isomo rya Bacellona kweri .... ariko ibyo andi makipe nibihugu bikorera abakinryi badutsinda umusubirizo tudafite cyangwa tutabona nibihe...jyewe kuvuga yuko umukinryi ukomeye azajya ava hanze..sibyo turambirijeho..mutoze nkuko hanze batoza....mukore ubushakashatsi..tugire ibyo duhindura kuko ubanza byicwa nokuzamo inyungu bibyara anmarangamutima bityo bikavamo kubogama...turashaka IKIPE YIGIHUGU CY URWANDA....Iibyo twashoboye byose ..gukina umupira ahubwo dushinge universite da nibibangombwa..kuko nidukomeza gutsindwa abana bacu bazagirango niko imana yaturemye dore ko nimyemerere itagifite ubugarukiro...imihigo tooo..duhangane kuko shitani turazigerereye nkanswe guhangana nabatagatifu nukwisanga peee ...itorero muri karere ubu yakuze ikaba ruhago...turabakunda bana b URWANDA mukomeze kuduheshishema....thks