RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 29:31'  -  Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 18:59'  -  Stade Kamena ingwa neza- Gaby  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 27:48'  -  Cassa nyuma yo kutabona umusaruro muri As Kigali gahunda ni ukwigisha itangazamakuru?
Cristiano Ronaldo, Drogba, Eto’o na bandi bakinnyi 6 habuze gato ngo bajye muri Arsenal
Print Views: 1473 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Inkuru yavugwaga mu minsi ishize nuko umukinnyi Yann M’Villa yendaga kwerekeza muri Arsenal, ibyo yabyabaye mbere gato yuko hatangira imikino ya nyuma y’igikombe cya Euro 2012, abakunzi ba Arsenal babonaga yuko uwo mukinnyi w’umufaransa agiye kuba uwa kabiri ugurwa n’umutoza Arsene Wenger nyuma yaho yari amaze kugura umudage Lukas Podolski.

Ariko ubu ikigaragara nuko Arsenal itagifite gahunda yo kugura M’Vila. Iri ntago ari jambo rishya ku ikipe ya Arsenal kuko hari abakinnyi benshi bagiye bagarukira ku muryango ntibagurwe hanyuma nyuma bakaza kuvamo abakinnyi beza cyane ku isi, aba bose baza umutoza Arsene Wenger ariwe wa mbere wavumbuye ko bazi gukina kandi banafite impano y’umupira w’amaguru.

Urutonde rw’abakinnyi batakiniye Arsenal kandi ariyo yabaga yabavumbuye mbere

ZLATAN IBRAHIMOVIC

Uyu mukinnyi icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko, Zlatan yari hafi kugurwa na Arsenal avuye mu ikipe ya Malmo icyo gihe ikipe yashakaga £3 million hari mu mwaka 2000, niko bari bumvikanye maze umutoza Wenger asaba yuko uwo mukinnyi aza gukora igeregezwa ZlatanIbrahimovic yabibonye nka gasuzuguro bitewe nuko yarimo yitwara mu kibuga yahisemo kurekana na Arsenal yari yaranamaze kumuha umwenda yari kuzajya yambara.

JUAN MATA

Mu mwaka 2011, ubwo umusore wi Catalunya Cesc Fabregas yarimo aririra gusubira iwabo Nou Camp - ndetse bigaragara yuko agiye kuva muri Arsenal, bari bafite gahunda yo gukura umukinnyi Juan Mata kuza kuza gusimbura Fabregas Cesc. Arsenal imaze kugurisha Fabregas yari ifite amafaranga ahagije yari imaze kubona atanzwe na FC Barcelona, Arsenal yatangiye kwitinza maze ikipe ya Valencia ihitamo kugurisha Juan Mata muri Chelsea kuri £24 million

PETR CECH

Nyuma yo kuvugana nuyu muzamu igihe kirekire ,icyagaragaraga nuko Cech yari hafi kujya muri Arsenal avuye mu ikipe ya Sparta Prague mu mwaka 2002. Amakipe yombi yari yamaze kumvikana ibijyanye na cash, uruhushya rwo gukorera akazi mu Bwongereza nirwo rwabaye ikibazo Arsenal ntibabishyiramo ingufu uwo mukinnyi yahisemo kwerekeza mu Bufaransa muri Rennes aho niho yavuye yerekeza mu Bwongereza muri Chelsea.

DIDIER DROGBA

Wenger yigeze gutangaza yuko hari igihe yari afite uburyo bwo kugura umukinnyi Didier Drogba kuko yamukurikiranaga cyane ndetse ngo icyo gihe yari muto ku buryo bitari kurenza (£100,00)

" Ngo Wenger aho yicuza nuko icyo gihe yakekaga yuko Drogba yari atarangira ubushobozi bwo gukina mu Bwongereza, ngo impamvu batakomeje kumukurikira nuko bari bafite Thierry Henry icyo gihe."

SAMUEL ETO’O

Ubwo uyu mukinnyi yavaga mu ikipe ya Real Mallorca nku mukinnyi winjije ibitego byinshi muri shampiyona ya Espagne, akinnye gusa sezo 3 , Eto’o yahawe ofa yo kujya muri Arsenal hari mu mwaka 2004 icyo gihe Wenger, yabyibajijeho cyane ngo ahitamo kumureka Eto’o nawe yababwiye yuko ikipe yifuzaga ni FC Barcelona yahise yerekezayo anahagirira ibihe byiza cyane.

CLAUDIO MAKELELE

Mu mwaka 1996 Wenger yaguze umukinnyi Patrick Vieira kuza muri Arsenal. Nyuma y’icyumweru kimwe Wenger yakiriye Telefone iturutse mu Bufaransa mu ikipe ya Nantes babaza Wenger nimba afite gahunda bamuhe umukinnyi Claudio Makelele. Ibiganiro byaratangiye na Makelele yinshimiye kwerekeza London gahunda zose zari zimeze neza, nyuma yaho umutoza Wenger yaje kubivamo ngo kuko yari amaze kwizera yuko Patrick Vieira azabishobora.

YAYA TOURE

Ubwo mukuru we KoloToure yari amaze kugurwa na Arsenal bashatse ko na murumuna we ajyayo Yaya Toure yerekeje mu mujyi wa London muri Arsenal ya bana nyuma yaho ibyangobwa byo gukora akazi bizaniye ikibazo uwo mukinnyi yerekeje mu ikipe ya Olympiakos nyuma yaho yaje kuvamo umukinnyi w’umuhanga mu bakina hagati ku isi anyura muri FC Barcelona ubu ari muri Manchester City.

CRISTIANO RONALDO

Inkuru imeze gutya ...... ubwo Cristiano Ronaldo yari muto yagiye kwerekwa umujyi wa London baramujyana bamugeza muri Arsenal y’abana anahabwa jezi ya Gunners inanditseho izina rye mu mugongo yayishyikirijwe na Arsene Wenger.

Arsenal ntago yagarukiye aho kuko banumvikanye yuko bazamugura £4million bakayaha ikipe ya Sporting Lisbon.

Ibyango bya Arsenal byaje nyuma yaho ikipe ya Sporting Lisbon ikiniye umukino wa gicuti na Machester United mu mwaka 2003 ubwo bafunguraga ikibuga cyabo gishya. Ronaldo yakinnye uwo mukino ndetse yitwara neza mu kibuga icyo Sporting Lisbon batsinze Manchester United ibitego 3-1. Bari mu ndege basubira muri England abakinnyi ba Manchester United bumvisha umutoza wabo Sir Alex Ferguson ko yagura uruya mwana bari babonye CR7, nibwo Ferguson yabwiye ikipe ya Sporting Lisbon yuko abaha £12million uwari umutoza wungirije wa Man U Carlos Queiroz icyo gihe yabigiyemo, maze Cristiano Ronaldo yerekeza muri Manchester United gutyo nyuma y’uburangare bwa Arsenal yatinze gutanga miliyoni 4 maze Manchester iza itanga miliyoni 12 za ma paundi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye