RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
AS Muhanga iratangira kugerageza abakinnyi bashya kuri uyu wa mbere
Print Views: 518 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yo kwikoza mu kiciro cya kabiri mu mwaka wa shampiyona wa 2010-2011, ikipe ya As Muhanga ngo igarukanye ingamba nshya zizayifasha kuguma mu kiciro cya mbere.

Uretse gukuba kabiri ingengo y’imari izajya yifashisha, As Muhanga iranashaka kugira abakinnyi bahamye bazatuma itazaherekeza izindi nkuko byagiye bigenda mu minsi yashize.

Tuganira n’umutoza w’iyi kipe Habimana Sostene, uraza no guhabwa amasezerano mashya kuri uyu wa mbere, yadutangarije ko biteguye bashyizeho umuhate. “Turateganya gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere,nta kipe twari twakagize, “turashaka kureba abo twafatamo hanyuma tugatangira imyitozo nyirizina nka nyuma y’ibyumweru bibiri”

Uno mutoza yakomeje atubwira ko nta mazina manini akomeye baraba bari kumwe na bo kuri uyu wa mbere dore ko ngo abazaba batoranywamo ari abakinnyi baturutse mu kiciro cya kabiri ndetse no mu bigo by’amashuri. Nyuma yaho, ngo nibwo bateganya gushaka abandi bari basanzwe bakina mu kiciro cya mbere.

Habimana Sostene ngo muri iyi minsi arimo aravugana no komite ye ku bijyanye n’intego bajyanye mu kiciro cya mbere. Ngo icya mbere bashaka ni ukugumisha As Muhanga mu kiciro cya mbere ikaba itamanuka nkuko byagenze mu myaka yashize.

Sostene twamubajije niba abona bizakunda atubwira ko byaterwa n’ibintu bitandukanye.“Byaterwa n’abakinnyi bigaterwa na komite bigaterwa n’ibintu byinshi, “ibyo byose igihe bizaba bishyizwe mu bikorwa twagerageza kugera kuri izo ntego twiyemeje zo kuguma mu kiciro cya mbere”.

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere izatangira tariki ya 15 z’ukwezi kwa cyenda. Amakipe yose akaba akomeje kwitegura ino shampiyona kugeza ubu itarabona umuterankunga nyuma y’uko amasezerano na Bralirwa arangiriye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye