RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 18:59'  -  Stade Kamena ingwa neza- Gaby  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 27:48'  -  Cassa nyuma yo kutabona umusaruro muri As Kigali gahunda ni ukwigisha itangazamakuru?  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 26:50'  -  APR FC intambwe ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsindira As Kigali mu rugo  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 13:43'  -  Igikombe cy’Amahoro: amakipe ane aratangira kwisobanura  |  Yanditswe kuya 17-05-2013 saa 14:48'  -  Kiyovu na Rayon Sports zirahura mu mpera z’uku kwezi
Igitego cya Ramsey gisize undi mu Star yitabye Imana nanone
Print Views: 1778 Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukinnyi Kirk Urso wakiniraga ikipe ya Columbus muri shampiyona ya leta zunze ubumwe za America yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 05/08/2012 ku bitaro bya Grant Medical Center muri leta ya Ohio.

Uyu musore w’imyaka 22 wakinaga mu kibuga hagati nta mpamvu y’urupfu rwe yatangajwe bikaba byahuriranye nanone n’igitego cy’umukinnyi Aaron Ramsey yatsindiraga ibihugu by’abongereza mu mukino wabo na Korea y’amajyepfo.

Ramsey bikunze kuvugwa ko iyo atsinze igitego hatabura umuntu ukomeye witaba Imana nyuma y’izindi mfu zirimo iz’abantu bakomeye nka Ossam Bin Laden, Muamar Gaddafi,Witneye Houston n’abandi zose zabaye nyuma y’ibitego by’uyu mukinnyi wa Arsenal.

Ramsey yinjije penaliti ku munota wa 36 yishyura igitego ikipe y’ibihugu by’abongereza(Great Britain) yari yatsinzwe na Koreya y’amajyepfo, gusa aza no guhusha iyindi nyuma y’iminota 5.

Tariki ya 01/05/2011 Ramsey yatsinze igitego Manchester United bukeye Osama Bin Laden ahita yicwa n’abanyamerika umunsi wakurikiye nyamara yari yarahizwe imyaka myinshi.

Tariki ya 02/10/2012 Ramsey yatsinze igitego Tottenham nyuma gato nyiri sosiyete rurangiranwa ya Apple Steve Jobs ahita nawe yitaba Rurema.

Tariki ya 19/10/2011 Aaron Ramsey yatsindiye Arsenal bakina na Marseille muri Champions League bukeye bwaho uwari perezida wa Libya Muamar Gaddafi ahita nawe ava ku isi dutuye.

Tariki ya 11/02/2012 Ramsey yatsinze Sunderland igitego amasaha make mbere y’uko umuririmbyikazi w’umunyamerika Witney Houston yitaba Imana nawe.

None igitego cy’uyu mukinnyi ku munsi w’ejo hashize gisize umukinnyi mugenzi we azize urupfu rutunguranye.

Ubu ibitangazamakuru byinshi bikaba biri kwibaza niba ibi bitaba bifite aho bihuriye n’imivumo itandukanye ndetse hamwe hakaba hakozwe ubushakashatsi ku isano iri hagati y’imfu z’aba Star n’ibitego bya Aaron Ramsey

muhira Kuya 16-08-2012 saa 22:59'

natsinda ikindi kizakurikirwa na A. Wenger ndumva ariwe utahiwe na Rayons sports yose nabafans bayo bose

Phenomeno Kuya 9-08-2012 saa 01:39'

iyo atsinda penalti ya 2 hari gupfa aba star 2? RIGHT?

niyonkuru Kuya 8-08-2012 saa 16:23'

asigaje gutsinda agahita akurikira igitego cye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye