Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports igiye ihura n’ibibazo bitandukanye muri shampiyona zashize biturutse ku mikoro, abafana bayo kera kabaye biyemeje kuzajya bakusanya inkunga ihoraho yo gutera ingabo mu bitugu ikipe bakunda binyuze muri gahunda y’Abafana 3000.
Iyi ni imwe mu myanzuro yavuye mu nama y’abafana ba Rayon Sports yabaye kuri iki cyumweru aho biganaga imbaraga ibibazo bya hato na hato iyi kipe ikunze kugira muri shampiyona hagati ahanini biturutse ku kwivumbura kw’abakinnyi kuko batahawe umushahara wabo ku gihe.
Inkuru bijyanye
Rayon Sports irashaka kongerera amasezererano Hamiss Cedric na Ntamuhanga Tumaine binyuze mu bafana
RuhagoYacu iganira na Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports, yatangaje yuko iyi gahunda ari yo yari ikwiye muri ino kipe kuko abona ari yo izatanga umusaruro ugaragara.
“Twaricaye dusanga tugomba gushaka umuti w’ikibazo cy’amafaranga ku buryo bw’igihe kirekire”.
“Twasanze tugomba gushaka abantu 3000 bafana Rayon Sports bazajya batanga amafaranga 5000 y’amanyarwanda buri kwezi”.
Ku ikubitiro ngo bahise babona abantu 600 bagomba no kubafasha gukangurira abandi dore ko no ku cyumweru gitaha tariki ya 12/08/2012, bazongera bakicara maze bakareba ikizaba kimaze kugerwaho ari nako aba mbere batangira gutanga amafaranga.
Claude twamubajije kandi ikizere bafite ko kino gikorwa kizagera ku musaruro nyuma y’uko ibyakibanjirije birimo nka Mobile Money, gahunda y’amakarita, SMS n’ibindi bitaciyemo neza, atubwira ko iki gikorwa kihariye.
“Ikizere kirahari, amafaranga 5000 ku kwezi ku bafana ba Rayon Sports yaboneka cyane urebye abantu baje mu nama n’abandi bemeye kudufasha barabishyigikiye”.
“Ikintu turi gushaka ni uburyo amafaranga azajya agera ku ikipe harimo no gufungura konti bityo ibintu bizajye bica mu mucyo”.
Iki gikorwa nikiramuka kigenze neza nk’uko biteganywa aba bafana bonyine ubwabo bazajya bashobora kwikusanyiriza miliyoni zigera kuri cumi n’eshanu(15 000 000) buri kwezi , aya akaba yafasha ikipe haba mu guhemba abakinnyi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byayo bya buri munsi.
Kugeza ubu Rayon Sports ntirinjira mu isoko ryo gushaka abakinnyi cyangwa ngo ibe yakongerera abandi amasezerano cyane ko nta mafaranga yari yaboneka nkuko Claude yakomeje abitangaza.
Kuya 19-06-2013 saa 17:18
Rayon Sports batatu ba nyuma berekeje muri Sudani, Bagoore yasigaye
Kuya 19-06-2013 saa 17:10
Elman 0-1 APR FC: CECAFA Kagame Cup APR iyinjiranyemo intsinzi
Kuya 19-06-2013 saa 08:16
Rayon Sports na APR FC zishobora kuzahaha riremuye
Kuya 18-06-2013 saa 07:54
Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza
Kuya 18-06-2013 saa 07:34
“Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo
|
ukurikuraryana Kuya 14-08-2012 saa 06:28'
|
|
iv Kuya 14-08-2012 saa 06:27'
Si ukubaca intege ibi ntibizashobaka. Kuvuga byo aba Rayons barabizi. Rayon izaba ikipe ari uko ifashwe n’umuntu cg company ifite amikoro. abafana ba rayon bazarushaho kwishima umunsi izaba ibasha gutsinda udukipe twose two mu Rwanda, noneho igasohokera iguhugu ubundi stade zikongera zikagira ubushyuhe. Ubundi se naho abo 3000 bayatanga, gestion yayo wamenya izagenda ite? Ese ubundi kuki badashaka kuyirekura? nu ukuyikunda gusa se? cg nu uko babona imbehe bariragaho yaba imenetse! Kuba umukunzi wa Rayon ny=taho buhuriye no kuba nyirayo. umusanzu wanjye ni uko nzanjya nishyura hamwe n’abandi ba rayon tukuzura stade maze ikipe ikinjiza. Ubundi se uwo si umusanzu kandi utubutse? ayo mafranga akoreshwa ate nyuma???????????????? ntujya kumva ngo abakinnyi ntibahembwe!!! Ese ubundi ahandi mwumvise ikipe itunzwe n’abafana nihe?? Yanga se, simba se? APR se? Police se? Vita se? Express se?.....Rwose mbisubiremo, Rayon ni ikipe ikundwa na benshi ariko gutanga amafranga yawe akaribwa n’abandi sibyo. Nisegure ariko nta muntu n’umwe ngandishije yari yifitiye gahunda yo gufasha ikipe, ni igitekerezo cyanjye. Murakoze |
|
KAMANA MANZI Kuya 9-08-2012 saa 03:01'
Bravo Fans ba Gikundiro. Iki gitekerezo nicyo 100%. Abakirwanya ni abadashaka ko ikipe yacu ikomera. Aandika hano bose ntabwo ari abakunzi bacu turabizi neza. Ibyo kuvuga ngo amafaranga azacungwa ate? NIBA HARI COMPTE AMAFARANGA ZANYUZWAHO hazabaho n’abasinyira ayo mafaranga bagahemba abakinnyi. Hzabaho no gusobanhura icyo amafaranga yakoze. Ibyo bizakorwa n’ubuyobozi. Nimuduhe iyo compte ahubwo mwirebere. Ikindi nasaba ni uko abo bantu 600 BAMAZE KUBONEKA nibahabwe inshingano zo kuzana abandi 5 kuri buri muntiu kandi ntibababura. Murakoze. |
|
bigenga Kuya 8-08-2012 saa 06:02'
|
|
tom Kuya 8-08-2012 saa 03:37'
ahaaaaaaaaaaaaaaa ibyo nyine buri mwaka niko biba bimeze abafana bo barahari ariko habuze gahunda inoze yo kubabyaza umusaruro ubwo se ni kizere ki mwaduha cy’uko ayo mafaranga azajya akoreshwa neza doreko ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye uburyo bwakoreshejwe mbere butagiye bugenda neza aho ndavuga nka mobile money sms n’ibindi kuko ntiwatanga amafaranga 1,2,3 utazi niba aho uyohereza ariho yagenewe ubwo rero bayobozi mudusobanurire neza uburya ayo ma cach azacungwa na security yaba irimo naho ubundi kwitabira byo turi tayali! |
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 26 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 26 | 52 |
| 03 | APR FC | 26 | 46 |
| 04 | Mukura VS | 26 | 42 |
| 05 | La Jeunesse | 26 | 40 |
| 06 | As Kigali | 26 | 39 |
| 07 | Musanze | 26 | 36 |
| 08 | Kiyovu | 26 | 34 |
| 09 | AMAGAJU FC | 26 | 31 |
| 10 | Espoir | 26 | 28 |
| 11 | As Muhanga | 26 | 27 |
| 12 | MARINES FC | 26 | 22 |
| 13 | Etincelles | 26 | 19 |
| 14 | Isonga | 26 | 16 |
NGAHO NIMWOHEREZE IBIFRANGA KURI COMPTES ZACU TWIRIRE BASHA...