RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-06-2013 saa 8:26'  -  Volleyball ikipe nkuru: inzira ijya mu gikombe cy’isi izahera mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 30:49'  -  Tour du Congo: Abanyarwanda beretse abandi igihandure  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 23:50'  -  Volleyball : APR VC yihereranye UNR mu gihe UNATEK yatunguwe !!  |  Yanditswe kuya 16-06-2013 saa 17:12'  -  Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka  |  Yanditswe kuya 14-06-2013 saa 27:27'  -  Volleyball: Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti
Imikino Paralympique Ikipe izahagarira u Rwanda yiteguye kuzana Umudari
Print Views: 193 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubwo hazaba harangiye imikino olympique hazakurikiraho paralympique yitabirwa n’ababana n’ubumuga, Izatangira tariki ya 29 z’ukwa munani kugeza 9 nzeri.

Ibi byatumye ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda NPC ritegura ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 09/10, aho bijeje abanyarwanda ko imidari yaburiye mu mikino Olimpiki, Abakinnyi 14 bagize amakipe atatu,Sitting volleyball,gusiganwa ku maguru no guterura ibiremereye baraza kuyivana I Londres.

Kimwe mu byagiye bigarukwaho cyane muri iki kiganiro ni imyiteguro y’iyi kipe ihagarariye u Rwanda ndetse na gahunda zose bafite imbere zabageza ku kuzana imidari.

Nkuko byatangajwe na Celestin Nzeyimana uzaba ayoboye Delegation yerekanye gahunda yose bafite kugeza igihe imikino izabera, ikipe y’u Rwanda igihe guhagararira igihugu mu mikino Paralympique izahaguruka i Kigali kuwa gatandatu tariki ya 11/08/2012 igere mu Bwongereza ku cyumweru tariki ya 12/08/2012 izahita yerekeza ahantu bita Bury St. Edmunds aho bamara igihe cy’ibyumweru bibiri bahakorera imyitozo ndetse tariki ya 13/08/2012 ikipe y’u Rwanda ya Siting Volleyball izakina umukino wa gicuti n’Ubwongereza bakinire Bury St Edmunds hanyuma bazongere gukina undi mukino tariki ya 19/08/2012 wo uzabera i London.

Ikipe y’u Rwanda izinjira muri Olympic Village tariki ya 24/08/2012 imikino yo izatangira tariki ya 29/08/2012.

Umutoza Jean Marie Nsengiyumva

Abakinnyi 11 bakina sitting volleyball bayobowe n’umutoza wungirije Jean Marie Nsengiyumva ngo batangiye imyitozo mu kwezi kwa kabiri. N’ubwo ariko imyitozo yabagoye ngo byibura byarabafashije kuhakura ubumenyi.

U Rwanda nicyo gihugu rukumbi kizitabira iyi mikino cyo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa sahara.Iyi kipe iri mu itsinda ririmo amakipe ane.Iran ifite ibikombe bitanu by’imikino iheruka,Bosiniya yakinnye umukino wa nyuma mu mikino yabereye I Beijing na Brazil n’ubushinwa Jean Marie avuga ko bazi abo bahanganye ko babiteguye.

Mu gusiganwa ku maguru Herimas Muvunyi azajyana na Theoneste Nsengimana uziruka m1500.Batangiye imyitozo mu kwezi kwa kabiri. Bo babonye irushanwa ry’imyiteguro muri Tuniziya. Umutoza wabo Karasira Eric ajyanye icyizere I Londres cyo kwitwara neza dore ko ngo mu bakinnyi 1500,Muvunyi ari uwa gatanu naho Nsengimana ni uwa munani.

Umutoza Eric Karasira

Hakizimana Theogene aterura ibiremereye (powerlifting)ari mu cyiciro cy’abafite ibiro 75 na 80,5.Hakizimana abona itike yateruraga ibiro 158 nyuma y’imyitozo yo kongera imbaraga yongereyeho ibiro 30.Rukundo Roger umutoza we avuga ko ari gutanga icyizere mu baterura.Uyu mukino watangijwe I Tokyo mu 1964.

Umutoza Rukundo Roger

Mu 2004 I Athenes mu Bugereki,umukinnyi umwe ufite ubumuga niwe Nkundabera Jean de Dieu yatahanye umudali w’ifeza (bronze).Kuri ubu bunararibonye ngo nibura mu makipe atatu bizeye kuzatahana mu rw’imisozi 1000 umudali maze ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa I Londres.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye