RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:54'  -  Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourrinho bombi kugeza Police FC aheza  |  Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:34'  -  “Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 30:18'  -  Sam Ssimbwa muri Police, Kaze muri Mukura: Kuki abatoza b’Abanyarwanda baterekeza mu bihugu byo mu karere?  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:52'  -  Rayon Sports irerekeza muri Sudani idafite Kanombe na Faustin  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:19'  -  Josip Kuze wahoze atoza Amavubi yitabye Imana
Kuba Perezida wa Mukura VS akunze kutaba mu Rwanda ntibimubuza gukurikirana inama za Komite
Print Views: 672 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma y’uko mu minsi ishize inama y’inteko rusange ya Mukura VS yaje gusubikwa kubera ko Perezida w’iyi kipe Olivier Atari mu Rwanda, henshi hibajijwe niba koko uyu Perezida yuzuza inshingano ze neza cyane ko akunze kuba ari mu mahanga.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Mukura VS avuga ko ibi ntacyo bihungabanya ubuyobozi bw’iyi kipe kubera ko ngo iyo hagiye gufatwa ibyemezo hifashishwa ubundi buryo ngo buri wese agire uruhare muri icyo gikorwa. Olivier Mulindahabi ,umunyabanga tuganira yatubwiye ko ibyemezo byose bafata biba byafashwe n’abagize komite yose . “Tugendana n’ikoranabuhanga rigezweho, nta narimwe dukora inama komite ituzuye, n’udahari twifashisha uburyo bw’iyakure (Conference)”.Olivier Murindahabi.

“Icyatumye dusubika inteko rusange iheruka kwari ugukuraho urujijo rw’ibimaze iminsi bivugwa ko dufata ibyemezo bamwe mu banyamuryango batabyishimiye”.

Inama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura Victory Sport yari iteganyijwe tariki ya 05/08/2012 iza kwimurirwa tariki ya 07/09 nyuma y’uko Perezida w’iyi kipe Nizeyimana Olivier bakunze kwita Olivier Volcano Atari yakageze mu gihugu.

Ikipe ya Mukura VS nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ishize, ubu gahunda bafite ni iyo gutwara igikombe cya shampiyona dore ko bongereye bije(Budget) ku buryo bugaragara. Iyi kipe ubu iri gutozwa na Ruremesha Emmanuel yatangiye gushaka abakinnyi batandukanye bayifasha muri izo gahunda zose ziri imbere.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye