RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-06-2013 saa 8:26'  -  Volleyball ikipe nkuru: inzira ijya mu gikombe cy’isi izahera mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 30:49'  -  Tour du Congo: Abanyarwanda beretse abandi igihandure  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 23:50'  -  Volleyball : APR VC yihereranye UNR mu gihe UNATEK yatunguwe !!  |  Yanditswe kuya 16-06-2013 saa 17:12'  -  Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka  |  Yanditswe kuya 14-06-2013 saa 27:27'  -  Volleyball: Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti
Stade Huye irabura amezi 18 ngo ibe yatangira gukinirwaho- Mayor Muzuka
Print Views: 583 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Imirimo yo kuvugurura ikibuga cya Huye igeze ku gace kayo ka kabiri ko gusiza ikibanza kizubakwamo ama gymnase na tribune. Iki gikorwa kikaba gikurikiye icyo gushyira Tapi mu kibuga cyarangiye mu mezi yashize.

Nyuma y’uko igikorwa cyo gushyiramo ubu bwatsi kirangiye benshi bari bibajije ko wenda ikipe ya Mukura VS yatangira kuhakinira cyane ko ikibuga cya Kamena ikiniraho kitabonwa neza na benshi.

Ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Huye Muzuka Eugene yakuriye inzira ku murima abatekerezaga gutyo kuko ngo iki kibuga kizakinirwaho ari uko imirimo yo kugikora irangiye yose mu mezi 18 ari imbere anongeraho kandi ko Stade Kamena ntacyo itwaye.

“Ntago bakiniraho kuko babuza imirimo gukomeza neza, ikibuga kizarangira mu mezi 18 nibwo kizatangira gukoreshwa. Kamena n’ikibuga kiza, ahubwo icyo tugiye gukora ni uko twarinda abafana kwegera mu kibuga naho ubundi ni yo tuzakoresha Mayor Muzuka.

Abakurikiranye imwe mu mikino yakiniwe ku kibuga cya Kamena bavuze ko iki kibuga kitari ku rwego rwo gukinirwaho shampiyona. Kuko haba mu gihe k’izuba(Urugero match Mukura VS na Rayon Sports) cyangwa se mu mvura (Match ya Mukura na APR FC), iki kibuga kiba kitameze neza.

Abatoza nka Goran Kopunovic wa Police FC, Ernie Brandts wa APR FC, Ruremesha watozaga La Jeunesse n’abandi bagiye bijujutira ububi bw’ikibuga cya Kamena babonaga ko cyasaga nk’intabire. Ibi kandi byaje gushimangirwa n’uwatozaga Mukura VS Okoko Godefroid wavuze ko na we atishimira gukinira kuri icyo kibuga k’ikipe ye.

Dore amwe mu mafoto ya Stade Huye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye