Usain Bolt akomeje kugaruka mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko ashaka gukora igeragezwa kugirango abashe gukinira ikipe ya Manchester United.
Uyu musore w’umunya Jamica wa mbere mu kwiruka kw’isi nzima, ku munsi w’ejo umutoza w’ikipe ya Manchester United yavuze ko ashobora kuzamwifashisha mu mukino w’igikorwa cyo gufasha abahoze bakinira Manchester United bazakina na Real Madrid mu kwa mbere k’umwaka utaha.
Gusa kuri Bolt ntago ibyo bihagije, arashaka umwanya uhoraho mu mashitani atukura. Ibi byatumye ikinyamakuru Goal.com, gishyiraho impamvu icumi byaba byiza Robin Van Persie agiye akinana na Usain Bolt kurusha uko yakinana na Wayne Rooney muri Manchester United.
1.Ntago abyibushye cyane
Goal.com ntago yavuze Rooney abyibushye cyane gusa iki kinyamakuru kikaba kivuga ko n’uyu mukinnyi yabyivugiye ko yiyongereye ibiro muri iyi mpeshyi ikaba ishobora no kuba imwe mu mpamvu atitwaraga neza mu ntangiriro za shampiyona mbere y’uko avunika.
Bolt we ari mu bakinnyi bateye neza kandi muremure washobora kwitwara neza muri Premier League bityo ni we ukenewe muri Man United kurusha umwongereza Rooney.
2. Niba hari umuntu wagaragara neza mu myenda ya Man Utd ni we

Ngirango nta we utazi uburyo muri uyu mwaka wa shampiyona imyenda Manchester United ikinana iyo yakiriye ari mibi. Uretse uwayikoze ntawundi wayishima ubanza, nta mukinnyi numwe wa Man Utd ibera, yemwe iyo bigeze kuri Rooney aba biba ari ibindi bindi. Bolt ku rundi ruhande, ni umusore mwiza, utuje, ukunzwe,… abagabo baba bashaka kuba hamwe nawe abagore nabo ni uko, mbega .uri kintu Bolt akozeho gihita gisa na zahabu. Bityo niba hari umuntu byibura watabara ino myenda ikagarura agasura, abantu bakayireba ni uyu Usain Bolt.
3. Yatuma ikipe igaragara neza kurushaho
Itangazamakuru rigizwe n’abantu, kandi murabizi ko Usain Bolt akunzwe muri iyi minsi. Rooney we ku rundi ruhande ni umugabo utavugirwamo, ngaho rimwe atera ubwoba ngo arashaka kujya muri Manchester City kugirango yongezwe agashahara, ubundi agatukanira muri Camera n’ibindi bikorwa bitari byiza agenda agaragaramo byangiza isura y’ikipe.
Kugura Bolt byatuma abandi bantu benshi bongera kwiyongera ku bafana basanzwe ba Manchester United cyane cyane ko uyu mu nya Jamaican nawe yibitseho intsinzi ry’abafana.
4. Nta Coleen Bolt wagaragara
Coleen Mc Loughlin umugore wa Wayne Rooney amaze kurambira abantu bamwe mu isi ya ruhago dore ko buri hamwe umugabo we agiye uyu aba amuri impande. Bolt we nubwo wenda nawe afite inshuti akunda ariko nta mugore afite wakwirirwa ajya ku ma televiziyo atandukanye atanga ibiganiro ari nako asubiramo ko umugabo we ari umukinnyi ukomeye.
5. Uburyo bwo kwishimira ibitego

Uburyo bwo kwishimira intsinzi bwa Usain Bolt bumaze iminsi ariko nta muntu numwe ujya uburambirwa bityo buri mufana wese yakwishimira kureba Bolt atsinda igitego kurusha Rooney kuko uyu mwongereza we bisa nkaho nta gishya aba afite.
6. Afite izina ryiza
Uko Rooney agenda atsinda ibitego niko abana bavuka bagenda bahabwa akazina ke ka “Wayne”(Wine= inzoga mu Kinyarwanda). Ibi ntago ari byiza ku bana byanakwiye guhagarara. Ntako byaba bisa kumva abana b’abongereza n’abatuye isi dutuye bitwa akazina ka “Usain”.
7. Ariruka koko
Usain Bolt yubatse mu bantu kumva ko yihuta bishoboka . n’ubwo rwose ataripima na Sven-Goran Eriksson iyo abonye umugore, ariko byo Usain Bolt nta we utahamya umuvuduko we ko ari ntagereranywa. Aha nta mukinnyi wo muri Premier League wamujya imbere, arusha Rooney kwihuta, arusha Walcott, arihuta kurusha ba myugariro bose ba Wigan ubashyize hamwe.
Mu gihe umupira ugezweho ubu ujyana n’umuvuduko, Bolt ari muri bake bahita bawibonamo
8. Ni umunya Jamaica
Nta banya Jamaican benshi bari muri shampiyona y’abongereza mu gihe abongereza ari ishyano ryose. Kuza k’undi mukinnyi ukomeye wo mu kindi gihugu byakurura abantu benshi.
Rooney ni umwongereza cyo kimwe na James Milner, Steven Caulker. Declan Rudd. James Perch. Even Liam Ridgewell n’abandi benshi abongereza bararambiranye, bari buri hamwe hakwiye impinduka hakwiye Usain Bolt.
9. Amenya neza abo bahanganye
Mu marushanwa ye Usain Bolt yagiye yiga imyitwarire ya buri umwe wese babaga bahanganye ahereye kuri mugenzi we , Yohan Blake. By’umwihariko azi uburyo atsindamo abo baba bahanganye n’ubwo baba bafite imbaraga zingana gute.
Rooney we, yari mu ikipe ya Man Utd yatwawe igikombe na mukeba Manchester City hanyuma akanashinjwa kuba yarashatse kujya muri iyo kipe y’abanzi kugirango yibonere amafaranga. Ibi bituma Bolt yongera kugaruka nk’umuntu uhorana ishyaka kandi utajya uca imbizi na ba mukeba.
10. Yatwara amafaranga make

Wayne Rooney, nyuma yo gukoresha amayeri ye ngo yongererwe amasezerano byatumye abona umushahara uruta uwa Christiano Ronaldo cyangwa se Lionel Messi, ashobora no kuzaka undi urenze mbere y’uko arangiza umupira we I Old Trafford.
Bolt wenda ashobora nawe kwaka amafaranga menshi gusa nk’uko uyu mu nya Jamican ari we uri kwisabira kuza gukinira ikipe afana umutoza Sir Alex Ferguson yamubwira amafaranga ashaka yayanga akamubwira gusubira kwiruka kandi Usain Bolt ukuntu ashaka gukinira Manchester United yakwemera no gukinira Ubuntu.
Kuya 18-05-2013 saa 07:13
Iminsi mibi ya Mourrinho muri Real ishojwe no gutsindirwa kuri Final ya Copa Del Rei
Kuya 17-05-2013 saa 06:53
David Beckham yasezeye umupira w’amaguru burundu
Kuya 14-05-2013 saa 00:47
Mancini yirukanywe ku munsi Man City yatwariyeho igikombe iheruka
Kuya 13-05-2013 saa 17:52
Nimba ukunda umutoza w’ikipe yawe ntuzifuze yuko agura umukinnyi wari Kapiteni muri Arsenal!!!
Kuya 13-05-2013 saa 15:42
Franck Ribery yatangaje ko atazongera kuvugisha Jerome Boateng !!
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |
yeah nakirimo