RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 29:31'  -  Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike
Abanyamahanga ntago ari ikibazo muri Rayon Sports- Gakwaya Olivier
Print Views: 1163 Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umunyamabanga mukuru mu ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier atangaza ko abakinnyi b’abanyamahanga batazababera ikibazo mu ikipe yabo.

Ibi akaba yarabidutangarije nyuma y’uko inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yemeje ko muri shampiyona itaha abanyamahanga bane bonyine aribo bazajya bagaragara ku mukino.

“Abanyamahanga benshi dufite twari tugifitanye amasezerano na bo, ntago icyemezo cyo gukinisha abanyamahanga bane cyadutunguye kandi turanagishyigikiye”.

“Inteko rusange yabaye igihe cyo kugura abakinnyi cyararangiye ariko n’ubundi twari twiteze ko umubare uzagera kuri bane”, “byari kuba ikibazo iyo bavuga wenda ko nta munyamahanga n’umwe wemewe kuko hari abo dufitanye amasezerano”.

Ikipe ya Rayon Sports isa nkaho ari yo kipe mu zikomeye mu gihugu igifite umubare w’abanyamahanga uri hejuru nkuko byagiye bigaragara mu mikino ya gicuti.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere itarabona umuterankunga kugeza ubu, biteganyijwe ko izatangira tariki ya 22/09/2012.

-####- Kuya 12-09-2012 saa 07:45'

KO RAYON ITADUSHAKIRA UMUTOZA IRAGIRANGO IZIBUKE IBITEREKO TWASHESHE, CHAMPIONA IRATANGIRA VUBA BA RAYON NTANOTA RYO GUTAKAZA

Ibincanga Kuya 11-09-2012 saa 05:44'

APR we genda uzabone iyi ntabwo ari football rwose itegeko rijyaho hakurikijwe uko APR ibyifuza,Ntabwo mwibuka MUKURA igihe yendaga gusohokana na RAYON uburyo bahise bayicira umuvuno

KKKK Kuya 11-09-2012 saa 05:14'

IYO SI MYUMVIRE Y’UMUSPORTIF, WABANJE UKAMENYA INYUNGU BIZAGIRIRA UMUPIRA WACU UKAREKA KWITWAZA IYO EQUIPE. AHAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

KAMANA MANZI Kuya 11-09-2012 saa 00:30'

None se ko Police na APR zari zaratangiy kugabanya abanyamahanga bari bazi ko FERWAFA izagabanya uwo mubare? Cyangwa ni bo bayobora FERWAFA. Ese mwatubwira niba Minisiteri y’umuco na Siporo cyangwa FERWAFA bagira ingamba zanditse z’igihe kirekire ngo tomenye niba kugabanya abanyamahanga byaba bifite targets zigenda zikurikirana, cyangwa bafata icyemezo uko bishakiye bakurikije icyo bashaka kugeraho.

KAMANA MANZI Kuya 11-09-2012 saa 00:27'

None se ko Police na APR zari zaratangiy kugabanya abanyamahanga bari bazi ko FERWAFA izagabanya uwo mubare? Cyangwa ni bo bayobora FERWAFA. Ese mwatubwira niba Minisiteri y’umuco na Siporo cyangwa FERWAFA bagira ingamba zanditse z’igihe kirekire ngo tomenye niba kugabanya abanyamahanga byaba bifite targets zigenda zikurikirana, cyangwa bafata icyemezo uko bishakiye bakurikije icyo bashaka kugeraho.

-####- Kuya 10-09-2012 saa 20:44'

nibwo nakwemera koko ko amakipe yose yo mu rwanda agendera kuri shebuja wayo wambara umukara n umweru!kuko niba nibuka neza hambere hari commentaire yanditswe n umuntu rwose nyuma yaho L equipe au couleur du corbeau ivugiye ko izakoresha abanyarwanda benshi.uwo muntu yahise agira impungenge avuga ati baraje bahindure itegeko ku banyamahanga none RAYON ibyakiranye yombi itaranabiteguye!yewe abazi ubwenge ni abatangiye hambere kwifanira ama championnat yo hanze,narabasekaga ariko ndabibonye pee!reka APR IKOREiyo test nayo yongere yange gucamo bongere bahindure itegeko,ese ko ifashe iyo gahunda kubera ko bayihendaga cyane kdi ntigire umusaruro ibungukamo namwe muri rayon byari uko cg umwera uturutse ibukuru....


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye