Ibi byishimo ubisangana abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana b’ikipe y’Akarere ka Rusizi, Espoir FC. Impamvu yabyo rero ni inkuru y’impamo yahamijwe na Manager w’iyo Kipe Bwana Kajigo Djuma kuri uyu kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012, wavuze ko amakuru yo kuguma mu cyiciro cya mbere cya Champion y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ikipe ya Espoir FC ari impamo, aho Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yabaye tariki ya 09/09/2012, yanzuye ko ikipe ya Espoir FC iguma mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Nkuko kandi Manager Kajigo akomeza abitangaza ngo ayamahirwe babonye ntakuzongera kuyapfisha ubusa, ngo intego bihaye ni iyo kuguma muri iki cyiciro cya mbere, ndetse no gushaka uko baza mu myanya y’imbere mu makipe akomeye mu Rwanda.
Agira ati: “ Ntago tuzongera kwitana bamwana kuko ubu ikipe ya Espoir FC ubuyobozi bw’Akarere bwayishyize mu biganza byako, ingengo y’imari yo kuyifasha irahari, imisanzu nayo irakomeza gutangwa, kandi igishimishije ni uko Perezida wa Komite iyiyoboye ari Bwana Marcel Habyarimana usanzwe ari n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, bitandukanye n’uko yari iyobowe mu gihe gishije. Rwose Munyamakuru nkuko ubyibonera hano ku kibuga, abakinnyi barahari kandi b’abanyarwanda, ntakibazo gihari ndetse ndizeza abafana ko ibintu bimeze neza nta rwitwazo rwo kuzongera kuvuga ko hari ibitashobotse, ariko kandi ni ugukomeza kujya inama no gufatanya muri Byose”.Kajigo Kandi avugako iyi Kipe ifite n’umutoza mushya usanzwe amenyereye akazi ngo nabyo ni bimwe mu bitanga ikizere ku ikipe ya Espoir FC.
Byatumye tuganira n’uyu mutoza, atubwirako koko kugeza ubu ariwe mutoza mushya wa Espoir FC kandiko imishyikirano ijyanye no gutoza ikipe isa niyarangiye igisigaye akaba ari ugutangira akazi.
Uyu mutoza witwa Amisi Sogonya, avuka mu murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi. Yamenyekanye cyane ubwo yatozaga amakipe akomeye mu Rwanda nka Kiyovu Sport, Police Fc, ikipe y’Igihugu Rwanda B, Flash, Amagaju, ndetse akaba yaherukaga gutoza ikipe ya Etincelle Fc. Nkuko abivuga ngo kuba agiye gutoza ikipe yo mu Karere avukamo ngo ni kimwe mu bizatuma yihatira gutanga umusaruro kurusha ahandi yatoje.
Uyu mutoza ugaragaza kutavugirwamo nkuko twabyiboneye kuri Stade ya Rusizi, yadutangarije ko akazi ko gutoza espoir FC kuri we ari imihigo ngo arizera ko ntakizatuma badakora amateka meza azashimisha abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana ba Espoir by’umwihariko.
Twamubajije niba ibisabwa byose nk’ikipe igiye gutangira champion bihari, adusubiza ko ntampungenge ngo kuko ibyangobwa byose yabihawe, naho kibazo cy’abakinnyi ngo hari abagera kuri 5 bagitegerejwe kugeza kuri uyu wa gatatu, ariko ngo ntampungenge. Muri abo bakinnyi bategerejwe kuri uyu wa gatatu hari uwitwa Bebetto, Mbonyi, Muhayimana Theoneste na Jacques. Aba bakazaza biyongera kubandi bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bwa Espoir kuzayikinira, ndetse kuri ubu bakaba bari muri Local ahitwa kuri Centre de Pastoral Incuti aho bakomeje gufatwa neza, kandi bagahabwa n’amasomo yanditse ajyanye n’umupira w’amaguru.
Hirya no hino mu Karere ka Rusizi, abaturage bakaba bashimishijwe n’iyi nkuru bemeza ko bazakomeza kwidagadura babikesha Espoir FC. Twakibutsa ko muri Champion ishize Espoir yashoje ari iyanyuma kurutonde rwa Champion y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Jean Pierre NIYIBIZI/ Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi
Kuya 18-06-2013 saa 07:54
Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza
Kuya 18-06-2013 saa 07:34
“Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo
Kuya 17-06-2013 saa 23:18
Sam Ssimbwa muri Police, Kaze muri Mukura: Kuki abatoza b’Abanyarwanda baterekeza mu bihugu byo mu karere?
Kuya 17-06-2013 saa 12:52
Rayon Sports irerekeza muri Sudani idafite Kanombe na Faustin
Kuya 17-06-2013 saa 12:19
Josip Kuze wahoze atoza Amavubi yitabye Imana
|
ntampaka emmanuel Kuya 12-09-2012 saa 06:48'
|
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 26 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 26 | 52 |
| 03 | APR FC | 26 | 46 |
| 04 | Mukura VS | 26 | 42 |
| 05 | La Jeunesse | 26 | 40 |
| 06 | As Kigali | 26 | 39 |
| 07 | Musanze | 26 | 36 |
| 08 | Kiyovu | 26 | 34 |
| 09 | AMAGAJU FC | 26 | 31 |
| 10 | Espoir | 26 | 28 |
| 11 | As Muhanga | 26 | 27 |
| 12 | MARINES FC | 26 | 22 |
| 13 | Etincelles | 26 | 19 |
| 14 | Isonga | 26 | 16 |
nyabone ayamahirwe tugize ntituyiteshe ubuse kweli nku tundi turere tuturusha iki? niba tuzamuka nituzamuke muri byose dore kandi nonoho nibyanga, nsabiye umutoza kuko bazavuga byabidi ngo ntamuhanuzi iwabo mumufashe ntihazabe ikibazo