RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:54'  -  Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza  |  Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:34'  -  “Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 30:18'  -  Sam Ssimbwa muri Police, Kaze muri Mukura: Kuki abatoza b’Abanyarwanda baterekeza mu bihugu byo mu karere?  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:52'  -  Rayon Sports irerekeza muri Sudani idafite Kanombe na Faustin  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:19'  -  Josip Kuze wahoze atoza Amavubi yitabye Imana
RUSIZI: Ibyishimo ni byose nyuma yo guhamyako ikipe ya ESPOIR FC yagumye mu cyiciro cya mbere
Print Views: 459 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ibi byishimo ubisangana abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana b’ikipe y’Akarere ka Rusizi, Espoir FC. Impamvu yabyo rero ni inkuru y’impamo yahamijwe na Manager w’iyo Kipe Bwana Kajigo Djuma kuri uyu kabiri tariki ya 11 Nzeri 2012, wavuze ko amakuru yo kuguma mu cyiciro cya mbere cya Champion y’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ikipe ya Espoir FC ari impamo, aho Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yabaye tariki ya 09/09/2012, yanzuye ko ikipe ya Espoir FC iguma mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Nkuko kandi Manager Kajigo akomeza abitangaza ngo ayamahirwe babonye ntakuzongera kuyapfisha ubusa, ngo intego bihaye ni iyo kuguma muri iki cyiciro cya mbere, ndetse no gushaka uko baza mu myanya y’imbere mu makipe akomeye mu Rwanda.

Agira ati: “ Ntago tuzongera kwitana bamwana kuko ubu ikipe ya Espoir FC ubuyobozi bw’Akarere bwayishyize mu biganza byako, ingengo y’imari yo kuyifasha irahari, imisanzu nayo irakomeza gutangwa, kandi igishimishije ni uko Perezida wa Komite iyiyoboye ari Bwana Marcel Habyarimana usanzwe ari n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, bitandukanye n’uko yari iyobowe mu gihe gishije. Rwose Munyamakuru nkuko ubyibonera hano ku kibuga, abakinnyi barahari kandi b’abanyarwanda, ntakibazo gihari ndetse ndizeza abafana ko ibintu bimeze neza nta rwitwazo rwo kuzongera kuvuga ko hari ibitashobotse, ariko kandi ni ugukomeza kujya inama no gufatanya muri Byose”.Kajigo Kandi avugako iyi Kipe ifite n’umutoza mushya usanzwe amenyereye akazi ngo nabyo ni bimwe mu bitanga ikizere ku ikipe ya Espoir FC.

Byatumye tuganira n’uyu mutoza, atubwirako koko kugeza ubu ariwe mutoza mushya wa Espoir FC kandiko imishyikirano ijyanye no gutoza ikipe isa niyarangiye igisigaye akaba ari ugutangira akazi.

Uyu mutoza witwa Amisi Sogonya, avuka mu murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi. Yamenyekanye cyane ubwo yatozaga amakipe akomeye mu Rwanda nka Kiyovu Sport, Police Fc, ikipe y’Igihugu Rwanda B, Flash, Amagaju, ndetse akaba yaherukaga gutoza ikipe ya Etincelle Fc. Nkuko abivuga ngo kuba agiye gutoza ikipe yo mu Karere avukamo ngo ni kimwe mu bizatuma yihatira gutanga umusaruro kurusha ahandi yatoje.

Uyu mutoza ugaragaza kutavugirwamo nkuko twabyiboneye kuri Stade ya Rusizi, yadutangarije ko akazi ko gutoza espoir FC kuri we ari imihigo ngo arizera ko ntakizatuma badakora amateka meza azashimisha abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafana ba Espoir by’umwihariko.

Twamubajije niba ibisabwa byose nk’ikipe igiye gutangira champion bihari, adusubiza ko ntampungenge ngo kuko ibyangobwa byose yabihawe, naho kibazo cy’abakinnyi ngo hari abagera kuri 5 bagitegerejwe kugeza kuri uyu wa gatatu, ariko ngo ntampungenge. Muri abo bakinnyi bategerejwe kuri uyu wa gatatu hari uwitwa Bebetto, Mbonyi, Muhayimana Theoneste na Jacques. Aba bakazaza biyongera kubandi bamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bwa Espoir kuzayikinira, ndetse kuri ubu bakaba bari muri Local ahitwa kuri Centre de Pastoral Incuti aho bakomeje gufatwa neza, kandi bagahabwa n’amasomo yanditse ajyanye n’umupira w’amaguru.

Hirya no hino mu Karere ka Rusizi, abaturage bakaba bashimishijwe n’iyi nkuru bemeza ko bazakomeza kwidagadura babikesha Espoir FC. Twakibutsa ko muri Champion ishize Espoir yashoje ari iyanyuma kurutonde rwa Champion y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Jean Pierre NIYIBIZI/ Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

ntampaka emmanuel Kuya 12-09-2012 saa 06:48'

nyabone ayamahirwe tugize ntituyiteshe ubuse kweli nku tundi turere tuturusha iki? niba tuzamuka nituzamuke muri byose dore kandi nonoho nibyanga, nsabiye umutoza kuko bazavuga byabidi ngo ntamuhanuzi iwabo mumufashe ntihazabe ikibazo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye