RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Agaciro k’umukinnyi gakwiye kugaragara no ku kibuga
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda imaze hafi icyumweru kirenga itangiye. Mbere y’uko itangira, abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bari bayitezeho ibitangaza kubera impinduka n’imvugo zari zimaze iminsi zigaragara mu makipe atandukanye bakunda. Twavuga nk’imvugo ebyiri zaranze icyo gihe : Kugabanya abakinnyi b’abanyamahanga no gukinisha abana b’Abanyarwanda ndetse no kwita ku buzima bw’abakinnyi igihe bari mu kibuga.

Guhera ku rwego rukuriye umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ukageza ku bayobozi b’amakipe, intero yari ukugabanya abakinnyi b’abanyamahanga bakinaga muri Shampiyona, hanyuma ayo makipe akerekeza amaso ku bakinnyi b’Abanyarwanda ariko cyane cyane abakiri bato.

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, itegeko rigenga abakinnyi b’abanyamahanga ryarahindutse. Inama rusange ya FERWAFA yemeza ko nta kipe igomba kurenza abakinnyi b’abanyamahanga bane kuri cumi n’umunani bemewe kuri buri mukino. No mu makipe byarahindutse ku buryo butangaje.

Amakipe nka Polisi na APR FC yabimburiye andi mu kurekura abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye yari afite maze agura abakinnyi bakiri bato basanga abandi bari basanzwe muri ayo makipe.

Ibi byarabaye ndtse abatari bake barabishima. Bati “Kera kabaye bigiye kugaragara ko umukinnyi w’umwenegihugu ashobora gutera umupira”.

Ibi byose byakozwe kugirango yaba abo bakinnyi bahabwe umwanya wo gukina bityo babashe gutera imbere birushijeho. Gusa hari ibindi byo gukora cyangwa kuvugurura kugirango iryo terambere rigerweho koko kandi kugirango isura ya Shampiyona ikomeze kuba nziza mu karere.

kugirango umuntu wese atere imbere agomba kuba afite ubuzima buzira umuze. Ibi biba umwihariko ku bakinnyi kuko ubuzima bwabo buba bushobora kugira ikibazo igihe cyose bari mu kibuga.

Hari ibibuga bimwe na bimwe utasangaho « Ambulance »

Nyuma y’uko shampiyona y’umwaka ushize irangiriye mu kwezi kwa gatanu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasabye amakipe yose akina icyiciro cya mbere n’icya kabiri gutegura no kwerekana uburyo abakinnyi bashobora kurengerwa igihe bagize ikibazo ari mi kibuga.

Ibi byagombaga gukorwa mbere y’uko Shampiyona y’uyu mwaka itangira. Muri byo twavuga imodoka itwara abarwayi « Ambulance ».

Byagaragaye ko umukinnyi ashobora kugira ikibazo kirenze ubushobozi bw’umuganga uri u kibuga. Icyo gihe aba agomba kugezwa ku bitaro cyangwa ivuriro hakoreshejwe iyo ambulance. Nyamara birababaje kuba Shampiyona yaratangiye icyo kintu kitaritaweho.

Byagaragaye ko ku mikino imwe n’imwe nta ambulance wari gusanga kuri Stade ndetse yewe no hafi yaho. Aha twavuga nk’umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports, uwahuje APR FC na AS Muhanga ndetse n’uwahuje Mukura VS na Marines FC.

Ibi rero bituma wibaza niba Ferwafa yaravuze kuriya nyuma yo kubona ibyabaye ku mukinnyi Fabrice MUAMBA ikabona ko ikibazo yagize gishobora no kuba ku mukinnyi wo mu Rwanda, nyuma ikaza kubyibagirwa.

Ibi rero bikwiye kuba itegeko kuri buri kipe nk’uko byari biteganijwe. Bijyana no kugira ubwingizi kuri buri mukinnyi. Ibi bifasha umukinnyi kuvurwa ku buryo bwizewe kuko akenshi nta kibazo cy’ubushobozi ashobora kugera mu kwivuza.

Abafana basahindira abakinnyi n’abatoza.

Stade Amahoro ni yo yonyine umufana adashobora gukora ku mukinnyi uko yishakiye. Guhura kw’abantu si bibi ariko iyo umukinnyi ari mu kibuga aba akeneye gushyira ibitekerezo bye ku mukino kugirango agere ku ntsinzi nk’uko aba abyifuza.

Ku bibuga bimwe na bimwe usanga abafana bashobora kwegera no kubyiga abakinnyi uko bishakiye. Ibi biterwa n’uko nta bantu bihariye baba bashinzwe umutekano w’abo bakinnyi.

Byakabaye byiza ku bibuga hashyizweho ahantu ntarengwa ku bafana kugirango umukinnyi uri mukibuga yisanzure kuko ibi ntibitanga isura nziza ku mupira w’u Rwanda. Niba Abanyarwanda bifuza ko imikino ya Shampiyona yajya inyura ku ma Televiziyo mpuzamahanga, ni gute televiziyo runaka izerekana umukino abafata amashusho « Cameramen » bari kwigizayo abafana ?

Ntabwo bigaragara neza iyo umunyamakuru ari kuvugana n’umutoza nyuma y’umukino(Dore ko akenshi baba bahagaze mu kibuga) ugasanga abafana bari kubabyiga.

Kuri byo kandi twavuga nko kongera umubare w’abashinzwe umutekano ku bibuga (cyane cyane abapolisi) kandi bakahagera kare. Ndetse no kuba Ferwafa yasaba amakipe kujya ku mukino yitwaje imyenda ibiri ya buri mukinnyi. Hari igihe umwenda w’umukinnyi ucika bikaba ngombwa ko awusimbuza uwa mugenzi we utari mu kibuga kandi bidahuje nimero...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE - vs - AS KIGALI flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag