RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara  |  Yanditswe kuya 13-01-2017 saa 27:08'  -  Rayon Sports yongeye gusinyisha Abuba Sibomana
FERWAFA: Ikibazo ni abakozi, ni ubuyobozi cyangwa ni amategeko?
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hamaze iminsi hagaragaramo iyirukanwa n’ihagarikwa rya bamwe mu bari abakozi baryo ndetse n’abari bafite aho bahuriye na yo. Ibi hanze aha byagiye byibazwa niba biri guterwa wenda n’ivugururwa ry’abayobozi baryo ku buryo umuntu yavuga ko byari byaratinze cyangwa se niba hario ibikoranwa ubushishozi butari bwinshi.

Bijya gutangira Eric Bright wari ushinzwe ibijyanye n’itumanaho (IT) muri Ferwafa yaje gusezererwa bitunguranye bikaba byaravuzwe ko atari agishoboye kurangiza inshingano ze neza. Ibi byarahise cyane ko benshi batari kwivanga hagati y’umukozi n’umukoresha we. Icyakoze ibi ntibyanavuzweho rumwe cyane ko uyu Bright byavugwaga ko atishimiye uburyo yasezerewe mu kazi ndetse ko ngo yanashoboraga kugana inkiko ngo arenganurwe…

Ikindi umuntu atabura kugarukaho ni ihagarikwa rya Jean Marie Ntagwabira na Issa Kayinamura. Mu byukuri ntawagaruka cyane ku kuba Jean Marie yari buhagarikwe cyane ko ibyo yazize ari we wabyitangarije ko yatanze amafaranga yafatwaga nka Ruswa. Ikintu uretse no mu mupira w’amaguru, no mu buzima busanzwe ari ikizira mu Rwanda.

Aha ahubwo icyo umuntu yakwibaza ni igihano bamuhaye wenda k’imyaka itanu. Niba koko hari itegeko rivuga ko bene icyo cyaha gihanishwa igihano nk’icyo byaba ari amahire gusa byarapfuye kuza gutyo umuntu yabyibazaho byinshi kuko igihano icyo aricyo cyose kidapfa gutangwa kivuye mu kirere.

Icyo ntakwemeranya na bamwe wenda ni uko uyu atari guhanwa kuko wenda hari n’abandi bakoze ibyo batahanwe, oya icyaha ni karande kandi umuco wo kudahana ukwiye gucika burundu. Ikitakabaye ariko rero ni uguhana kugirango uhane gusa, nihabeho guhana kubera ko itegeko ariko rivuga kandi itegeko riba risobanutse ku bihano runaka bitangwa. Ibi kandi ni nako bimeze ku mufana Issa Kayinamura

Ibaruwa ya Bonny Mugabe yaba ari yo ntandaro y’isezererwa rye muri Ferwafa?

Ubwo nafataga amasomo yange y’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda hari isomo nagiye nkunda kwitaho cyane: Ibijyanye na “Public Relations” ngenekereje wasanga ari uburyo bw’imibanire n’itumanaho by’ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo.

Aka kazi ubundi uzagasanga mu bigo byinshi biba bifite aho bihurira n’abaturage cyane ko uyu mwanya ubifasha gutsura umubano mwiza hagati yabo n’abo babakurikiranira hafi ari nako basangira amakuru. Reka mve mu by’amasomo, turi mu mikino, mu ntangiriro za kino cyumweru nibwo byatangajwe ko uwari ushinzwe itangazamakuru(Media Officer) muri Ferwafa Bonny Mugabe ahagaritswe ku mirimo ye. Ubwo twavuganaga na Gasingwa Michel uunyamabanga muri Ferwafa yadutangarije ko bamuhagaritse nkuko n’ubundi ari umukozi wabo batangaza ko uyu mwanya utagikenewe ku buryo buhoraho muri Ferwafa.

Ni byo, ikigo icyo ari cyo cyose gifite uburenganzira bwo guhagarika uwo gishaka igihe icyo ari cyo cyose ariko se koko muri Ferwafa nta Media Officer wari ukenewe? Ikigo gikurikranirwa hafi na benshi mu Rwanda, ikigo kiba kigomba gutanga amakuru yaba ku banyamakuru bandi ndete n’abaturage basanzwe koko nta Media Officer wari ukwiyemo? Ibi ni ibyo nibaza ku giti cyange ahari hari n’abo twahuza gusa igisubizo gifitwe na ba nyir’ubwite.

Ubwo twavuganaga na Bonny Mugabe kuri kino kibazo yatubwiye ko na we yabwiwe ko asezerewe gusa bikaba byanamutunguye cyane. Bonny yavuze ko yageragezaga gukora ibishoboka ngo yuzuze inshingano ze ariko bikaba birangiye ahembwe kwirukanwa.

Nyuma ariko y’ibi, Ruhagoyacu yaje kubona ibaruwa Bonny Mugabe yandikiye ubuyobozi bwa Ferwafa asaba ko hari ibyasobanuka neza mu kazi ke. Iyi ariko ikaba yarahise ikurikirwa no guhita asezererwa burundu mu kazi ke nta nteguza.

Ni byinshi umuntu yavuga muri iri shyirahamwe ry’umukino ukunzwe cyane ku isi nzima cyane cyane no muri iki gihugu dutuye. Aha kandi umuntu ntiyabura kuvuga ko hari bimwe mu byemezo byagiye bifatwa bigasiga benshi batabivugaho rumwe. Aha harimo ikijyanye n’umukino wa Police n’Isonga ndetse n’uburyo ikirego cya Rayon Sports na APR FC mu gikombe cy’Amahoro cyashojwe. Ibi bigatuma n’ubundi nsoza nibaza ipfundo ry’ibyo byose niba koko ari abayobozi batabishoboye, ari abakozi bananiwe cyangwa wenda amategeko adasobanutse.

Iterambere ry’umupira w’amaguru nta munyarwanda utarinyotewe bityo hagakwiye gukoreshwa uburyo bwose ibintu byose bikanyura mu mucyo aho kugirango buri muntu wese yirebere inyungu ze kuko ntaho twaba tugana.

Ibaruwa Bonny Mugabe yandikiye ababyobozi bwa FERWAFA

Bwana President na Vice President,

Mu mezi ashize hari ibintu bigiye binyuranye byagiye binyinjirira mu kazi nkora nka Media Officer wa FERWAFA uburyo kugeza uyu munsi byananiye kwihanganira.

Sinishimiye uburyo akazi kanjye cyangwa bureau ’Media Office’ ikomeje kuvogerwa (abuse of office) n’umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ibi ndabivuga kubera impamvu zigiye zitandukanye.

1.Ibi bikubitiraho n’ibyo yanyibwiriye n’ibindi ngenda mbwirwa n’abandi bantu batandukanye bahorana mububari ngo niyumva uburyo nasinyiwe contract nkora muri Ferwafa na New Times. Kugirango mbe media officer ni komite yabyemeje kandi mwari muzi neza ko nkora muri mewtimes. ndibaza impamvu nashobora gufatwa kimwe n’abagenzi banjye? Kuki harimo ivangura, niba ntagikenewe kuri aka kazi, nimubimbwire, mbi menye kuko uku siko umuyobozi cyangwa abayobora bakwiye gufata abakozi babo.

2. Muri ayo amezi, nasabye imashini (laptop) y’akazi yo gukoreraho akazi ka buri munsi karebana na office yanjye harimo ibyu mwihariko gushira inkuru buri munsi kuri website. Sindabona igisubizo kubirebana nubwo busabe. Maze igihe kinini nkoresha imashini yanjye kugiti cyange ariko yapfuye mu kwezi kwa karindwi imenetsemo amazi ndi ku kazi. Ndara amajoro shakisha uburyo nashiraho inkuru kuri website ariko imvune mpura nazo, ntanumwe ushobora kuzumva cyangwa se ngo azihanganire ariko byose ndabikora kubera nkunda akazi nkora nubwo nkomeje kubangamirwa. Niba ariku bizakomeza kumera nabyo nkeneye ko mubimbwira kumugaragaro nabyo nkabimenya.

3. Nifuzaga yuko munyemereye mwambwira impamvu nashobora guhabwa urubuga rwo gukora akazi kanjye nkuko nabyiyemeje kandi niba mwumva iyi office nacyo ikimaze dore ko kuri bamwe nacyo biba bibabwiye kubera inyungu zabo zitandukanye, ndasaba yuko mumbwira neza. Niba nagikenewe kuri Ferwafa, mfite ubushobozi bwo kugenda ingufu zanjye n’ubumenyi nkabishira muzindi sectors za leta.

Niba akazi ka media officer katumvikana, twakwifashisha ibihugu duturanye nka Uganda, Tanzania cyangwa Kenya tukabyigiraho uko ako kazi gakorwa kuko twese yaba umuto n’umukuru tuzahora twiga mukazi kacu ka buri munsi.

Ntanarimwe nzagenda ngo ngiye gusangira ngo cyangwa nikundishwe kuri bamwe kugirango ndeke kunanizwa mu kazi nkora. Nzahora nkorera mu kuri, umucyo na professionalism to take this institution to the next level no matter.

Inama mbasaba nukugirango bimwe mu bibazo mvuze haruguru bicemuke kandi umuntu akore akazi ke atabangamiwe nabwo nibiba bidacemutse, ubwo tuzitabaza izindi nzego kugirango umuntu arenganurwe.

I am looking forward to your positive response""

  • Bonnie Mugabe
  • Tel: (250) 0788438743
  • Email: bonnex10@yahoo.co.uk
Ijahbrod Kuya 6-10-2012 saa 12:37'

Ikigaragara n’uko hari ibitagenda neza haba mubakozi,umukoresha cg n’amategeko ubwayo,gusa akazi kwose kugirango kagende neza hagomba kubaho gushira hamwe mumikorere hamwe no kujya inama tutibagiwe n’ubworoherane no kwubahiriza inshingano no kumenya umwanya ufite mu kazi ukagira imbago utakagombye kurengera,ubwo birasaba ko Ferwafa ishira ahagaragara amategeko ayigenda kandi ndakeka ari uko bimeze naho iyirukanwa ry’abakozi rigomba kwubahiriza amategeko,s’ukwirukana uko wiboneye umukozi n’umukozi agomba kurangiza inshingano ze ntarengere rwose.
Naho ku ibaruwa uwo mukozi yandikiye abakoresha be rwose mumbabarire mutanyumva nabi harimo’’manque de respect’’ikabije mubyo yanditse,kandi mumahame y’akzi n’ubuzima busanzwe ye ugomba kwubaha umuyobozi kuburyo bwose bushoboka,wagirango yararimo abatera ubwoba ahubwo,yego ashobora kuba yaranarenganijwe ariko yari kubyandika ashizemo n’ikinyabupfura.Murakoze.Ter’imbere Rwanda nziza!

Rufangura Kuya 6-10-2012 saa 12:06'

Bonny weeeeeeeeeeeee!!! Come on! aka kazi wagakoraga ugashaka cg yari imikino nyine warimo???!! nta professionalism wifitemo (mwibwira ko ibyo mukangisha ngo professionalism ari ibyo mukora) muribeshya cyane, Professionalism ni umutima nama ukuyobora mubyo ukora ukabikora utabogamye kandi mu cyubahiro ugomba buri wese.

Ni gute wandika ibaruwa nk’iyi uyandikira abakuyobora! Najye ari jye ukuyoboye sinanabyigaho naguhambiriza ako kanya, yenda mbanje kuguha ibyo nkugomba. Ibyo ukora ntubizi wenyine urumva! ibyo wakoraga haza nundi akabikora ariko udasuzuguye abakuyobora ubandikira utya!!!!

Sinarinzi ko hari abakozi bamera batya!! urakina n’akazi sha ntuzi abana bicaranye ubumenyi hano! Nako wowe ngo uragafite muri NEWTIMES da! urateta sha!

Sabubu Buba Kuya 6-10-2012 saa 08:10'

Iyi nkuru irashyiramo abantu urujijo:

Urugero:" ….Niba koko hari itegeko rivuga ko bene icyo cyaha gihanishwa igihano nk’icyo byaba ari amahire gusa byarapfuye kuza gutyo umuntu yabyibazaho byinshi kuko igihano icyo aricyo cyose kidapfa gutangwa kivuye mu kirere."
"….gusa igisubizo gifitwe na ba nyir’ubwite." Kuki ibi wibaza muri iyi nkuru yawe utabibaza bariya wita ba nyir’ubwite, hanyuma ukatubwira icyo babivugaho muri iyi nkuru? Ese kuki utatubwira niba waragerageje kubavugisha bikanga? Ni inshingano zawe kurusha kudushyiramo urujijo no guhengama.

Naho ibaruwa ya B.Mugabe yo ngira ngo yagombaga kubanza kwiga imvugo ikoreshwa iyo wandikira umukoresha wawe. Hanyuma hari ibyo abaza akwiye gusobanurirwa, kandi ndabona kumwirukana ari kimwe mu bisubizo yasabaga." kujya gukoresha ubumenyi bwe ahandi". So, ntawe utakwirukana wamwandikiye iriya baruwa

Please: iki gitekerezo mukireke giceho niba mukora mu buryo bw’umwuga. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 2 KIYOVU flag
 Michel N. (1)
  Blaise B. (2)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag
 
Ruyenzi Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 2 BUGESERA flag
 Joseph L. (1)
  Abdalah G. (2)
Nyagatare Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 0 MUKURA flag
 
Umuganda Stadium
Friday, 13 January 2017 15:30
flag MARINES 0 - 2 APR flag
  Aimable N. (1)
 Djihad B. (1)