RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-02-2017 saa 24:44'  -  Uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2017  |  Yanditswe kuya 28-02-2017 saa 13:12'  -  Prezida Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 22:01'  -  Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere
Ubuhamya bwa Murangwa: Twibuke twiyubaka (Igice cya kabiri )
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Aho kwa bagenzi banjye naje kuhahurira n’ ibibazo binyuranye ariko mbasha ku bivamo kubera ubwitanjye bwabagenzi banjye cyane by’ umwihariko mugenzi wanjye wari uzwi kw’ izina rya MUNYURANGABO LONGIN.

Uyu musore (waje nawe guhitanwa na maherere nkayakorewe abandi bose muri jenoside) yagaragaje ubutwari butagaragajwe n’abantu benshi muri biriya bihe, inshuro zitari nke yankuye mu maboko y’ interahamwe zaje kenshi kunshakisha. Rimwe akabikora akoresheje uburyo yarafite bwo kumenya kuvugisha abantu.

Ubundi akabikora akoresheje amafaranga ye kugirango abashe kugura abazaga banshaka! Ibyo kandi sinjye yabikoreraga gusa kuko icyo gihe aho iwe twari duhari turi abantu bagera nko kuri batandatu kandi buri wese Longin yagize uruhare mu buryo twarokotse.

Ikibabaje nuko uyu musore yaje guhitanwa n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi ngo bamujijije ko yarahungishije umututsikazi! Uko iminsi yashiraga niko ibintu byagendaga bigorana maze ubwo interahamwe zazaga zikantwara ariko kubwa mahirwe nkazikurwa mu maboko nanone n’ umusilikare wari waje gusura mwenewabo wari muri abo bagenzi banjye Munyurangabo icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kumfasha guhungira ku mugabo bitaga Zuzu nawe waje kumfasha kugera kuri Croix Rouge International aho navuye njya muri Milles Collines naho nkaza kuhava njya muri zone yarifitwe na RPF icyo gihe ariko Munyurangabo nawe yaje guhunga ubwo imirwano yakomeraga mugace ka Nyamirambo.

Mu guhunga kwe yajyanye n’ umukobwa buzuraga wari warahungiye iwe, maze ngo ubwo bari munzira bahunga baza guhagarikwa na barriere y’abasilikare yari ku kiraro cya Mukungwa ahagana mu Ruhengeri.

Ngo bamubajije impamvu ahunganye inyenzi…maze ngo bamubwirako we agomba gukomeza ariko iyo nyenzi ye yo bayisigarana.

Nkibisanzwe Longin ngo yagerageje kureba uko yavana umukunzi we mu maboko yabo bicanyi ariko nti byakunze kuko ngo bamubwiyeko niba atabavuye mu maso ari bucirwe rumwe nurwiyo nyenzi ye! Munyurangabo k’ unshuro ya mbere ari nayo yabaye iyanyuma yananiwe gukora ibyo yaramaze amezi atatu akorera abantu yari yariyemeje kurwanaho.

Ngo yahise yiruka ariko nyuma yakanya gato umwe mu basilikare bari aho kuri barriere ati, "kureka uriya musore akagenda n’ ubuswa bukomeye kuko umuntu nkawe nta nyenzi imurenze! Niba abasha gukururana n’ iyinyenzi y’ umukobwa kugera aha hose, ejo niwe uzagaruka aturasa nka ba Kanyarengwe"! Ubwo ngo uwo musilikare wari umaze akanya akurikiye Munyurangabo yaje kugaruka avuga ko ngo w’amuntu ari Inyenzi yuzuye ngo kuko abuze amarengero ye! Gusa aho niho hantu hanyuma Munyurangabo abamubonye muri iyo nzira bavuga ko bamubonye bwanyuma.

Abantu benshi banyuze iyo nzira baje gukomeza kuzageza muri Zaire, ariko nta muntu numwe waba yaratanze amakuru avuga ko yongeye kubona Longin nyuma yiyo barriere yo kuri Mukungwa.

Aya makuru nayabwiwe nuwo mukobwa wari inshuti ya nyakwigendera Munyurangabo waje kurokoka nyuma yaho yaterewe icyuma nabo basilikare maze ngo bakamuta mu mugezi wa Mukungwa kubwa mahirwe agakurwamo n’abasilikare b’ Inkotanyi ngo bahise bagera aho kuri Mukungwa nyuma gato yo guhunga kwa basilikare ba Leta y’Abatabazi bari kuri iyo barriere.

Uretse rero ubu bwitanjye mugenzi wanjye nyakwigendera Munyurangabo yangaragarije maze bukaza kuvamo irokoka ryanjye nanavuga ko n’ abandi mu bagize umuryango wanjye barokotse kubera uruhare uyu mugenzi wanjye yabigizemo, kuko uburyo yakomeje kubasha gushukashuka Interahamwe zo muri quartier aribwo bwatumye baba ababyeyi banjye cg abo tuvukana babasha kubona uburyo bwo guhunga.

Muri quartier twari dutuyemo nkeka ko iwacu honyine ariho hataguye umuntu numwe mubari bahari icyo gihe (iwacu murugo hari abantu bagera kw’ icumi.)

Munyurangabo yafashije umuryango wanjye mu buryo bunyuranye bwaba mukubashakira ibibatunga kuko icyo gihe nta numwe wabashaga gusohoka byaba mukubaburira bitewe n’amakuru yabaga abashije gukura mu bantu aho yabaga abasha kugenda muri quartier ndetse no kubasha gutuma interahamwe zidatera iwacu kubera uburyo yabashaga kuzishukashuka.

Ndetse nkaba naraje kumenya ko ariwe waburiye iwacu ngo bahunge amaze kumenya ko kuri barriere yari haruguru y’ iwacu bari bamaze gukora inama yo kuza gutera iwacu ngo kuko arirwo rugo rw’ abatutsi rwari rusigaye muri quartier.

Nubwo buri wese mubari iwacu mu rugo yagize amahirwe yo kurokoka kubera ahanini ubwitanjye n’ ubutwari bwa mugenzi wanjye Munyurangabo Longin ntabwo ayo mahirwe yageze kuri bose mu muryango wacu, kuko murumuna wacu wu muhererezi (yarafite imyaka 7) Irankunda Jean Paul yaje guhitanwa na jenoside aho yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika kwa mubyara wacu Kayonga John (umwana wa mukuru wa papa) wakoraga mu bitaro by’ indera.

Uyu murumuna wacu ibyu rupfu rwe kugeza nubu byatubereye urujijo kuko nkibisanzwe iyo utamenye aho uwawe yaguye uhora wibwirako yaba akiriho.

Ariko rero ibye we harimo na karusho kuko ahagana mu mpera ya 1994 hari umuntu wahoze aturanye n’ iwacu wazanye amakuru avuga ko ngo yahuye na KIBWA (niko twamwitaga) I Nyanza ya Butare.

Ngo yamunyuzeho yicaye inyuma mu modoka y’abasilikare arikumwe n’abandi basilikare ba RPF .

Nyuma yayo makuru twagerageje gushakisha ahantu hose hashoboka kugirango tumenye amakuru nyayo ariko ntacyo byatanze kuko nta nahamwe twasanze barigeze babona cg bumva uwo twagiye dushakisha duhereye ku makuru twari twahawe nuwo muntu wahoze ari umuturanyi.

Hanyuma kandi ahagana muri za 2000 haza kuboneka video y’abantu bahungiye mu bitaro by’ Indera ubwo abasilikare ba bafaransa/ababiligi bajyagayo guhungisha abanyaburayi, iyo video igaragaza agace gato murumuna wacu ahagaze muruvunge rw’abantu barimo basaba abo basirikare ko batabasiga aho ngaho kuko bari bwicwe ni babikora.

Ibyakurikiyeho ngirango birazwi kuko abo basilikare b’abazungu bitwariye bene wabo maze abanyarwanda baraho bakirarwamo n’ Interahamwe zari zarabagose… amakuru yavuyeho aho Indera avuga ko harokotse mbarwa.

Gusa icyo na nubu tutigeze tumenya kandi wenda dushobora no kutazamenya bibaho nuko uwo murumuna wacu yaba yaraharokokeye cg se yarahaguye.

Uretse rero uwo murumuna wacu tutazi amarengero ye nyakuri kubera urwo rujijo twahuye narwo, umuryango wanjye wabuze abantu bagera kuri 25 ku mpande zombi iwabo wa papa n’ iwabo wa mama kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imyaka rero ishize ari 17 nyuma yo kubura bacu, ariko rero nkuko babivuga ngo “ twe twarokotse suko hari icyo twarushaga abagiye, ahubwo nuko buriya hari impavu zatumye turokoka” njye rero ku giti cyanjye nkaba nsanga imwe muri izo mpanvu ari ugukomeza nyine tukibuka bacu duharanira ko ibyababayeho bitazibagirana ariko by’ umwihariko aruko tugomba gukora ibishoboka kugirango ibyatubayeho bitazongera kuba ukundi.

Akamaro ka sport/football mu rwego rwo gufasha kugera ku ntego yo kutazasubira mu bihe nkibi twibuka kuri uyu munsi.

Nkuko nabigaragaje mu buhamya bw’irokoka ryanjye sport ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bitabashwa gukorwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose. Iyo urebye usanga umubare wa basportifs bagize uruhare muri jenoside aribo bake cyane ugereranije nizindi ngeri zose z’abantu bagize society Rwandaise.

Ibyo usanga ntayindi mpamvu uretseko twe muri sport ikintu cya mbere batwigisha kandi bikaba ngombwa ko uhora ukitaho kugirango ubashe kuba umusportif w’intangarugero ari ukugira fair play/esprit sportif.

Iki kintu rero ku mbwanjye mbona ari ingirakamaro cyane kuko kidufasha kwihanganira by’inshi abandi Bantu batabasha kwihanganira mu buryo bworoshye.

Kubera iyo mpamvu rero njye nkaba mbona twebwe nkaba sportif twagombye gufata iyambere tugafasha abanyarwanda kwiyubaka baharanira amahoro, ubumwe n’ ubwiyunjye.

Kuko iyo ariyo nzira yonyine izatuma tutazasubira mu makuba yaduteye ingaruka zibyo twibuka uyu munsi.

Biragaragara ko ingamba zinyuranye zashyizweho kandi zikomeje gushyirwaho ngo ikibazo cyaryanishije abanyarwanda kitazongera kubaho.

Ni ngombwa rero ko natwe abasportif dushyiraho akacu kandi uretse ubu buhamya bwanjye natanze murwego rwo kugaragaza uko sport yamfashije njyewe kugiti cyanjye bimaze no kugaragara ko sport arimwe muntwaro ikomeye ikoreshwa mu guhuza no kumvikanisha abantu hirya no hino kw’ isi.

Muri urwo rwego rero twebwe nka ba footballeurs tubikoze mwizina rya Association des Anciens Footballeurs du Rwanda tukaba twaratangiye kwiga k’ umushinga uzakoreshwa mu gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko akamaro ko guharanira amahoro, ubumwe no gushyigikira ubwiyunge tubinyujije mu rwego rwa football.

Uyu mushinga turimo turawigaho kandi turizerako mugihe kitarambiranye uzaba watangiye.

Bikaba byaba byiza rero n’abandi basportif bo muri disciplines zinyuranye batangira gutekereza ku gikorwa nkicyo kugirango twese duhurize ingufu za sport hamwe mu rwego rwo gushakira igihugu cyacu amahoro n’ iterambere birambye.

Imana ikomeze ibane n’abacu twabuze tugikunda kandi natwe ikomeze kutubashisha kwihangana no gushakira ibisubizo ibibazo byacu bya buri munsi.

Narumiwe Desireux Kuya 15-04-2014 saa 16:29'

Kabisa iyo mbonye ubuhamwa bwa bantu bakinnye umupira kera biranshimisha cyane,ariko nanone nkababazwa nabamwe batajya babasha kuduhumuriza mubihe nkibi bikomeye.Nkunze kwibaza cyane impamvu umukinnyi nka MBONABUCYA DESIRE wabaye na capitaine w’ AMAVUBI atajya ahumuriza abantu mubihe nkibi,ahubwo haba habaye ikintu kiza akaba aribwo yigaragaza kuri internet, usanga yabiciye kurusha abanyamakuru,ukagirango niwe ministre wivugabutumwa. Hazagize umuntu umutubariza ukuntu yabayeho muri GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI !!! Ko tuzi ko akomoka ku Kicukiro ntabwo yatanga ubahamwa bwibyabere muri ETO KICUKIRO ndetse no kucyobo i Gahanga ? Ntitukavuge ibyiza gusa. Murakoze cyane kandi ntimunyongere message.Iki nigihe cyokuvugisha ukuri.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03Police FC181335
04As Kigali171033
05Bugesera FC18931
06Musanze FC18028
07Espoir FC17626
08Etincelles FC18-225
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC18-419
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03MICO Justin11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kicukiro Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 0 AMAGAJU flag
 Justin M. (2)
 
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 1 ETINCELLES flag
 Yeka W. (1)
  Ismael G. (1)
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)