RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Menya amateka y’ikipe ya APR FC
Print Views: 2809 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

APR FC ni ikipe y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda yakoze amateka akomeye kugeza nanubu akaba ntayindi kipe irayagezaho.

Ikipe ya APR FC yashinzwe mu mwaka w’1993 , ishingirwa ku murindi wa Byuma , icyo gihe hakaba hari mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yaberaga muri Tanzania.

Nyuma y’amezi abiri gusa iyi kipe ishinzwe , ikipe ya APR FC yatangiye gusurwa n’andi makipe yo hirya no hino.

  • APR FC 2-0 PSD FC (Rwanda)
  • APR FC 2-1 INKATA FC (Kenya)

Nyuma yaho FPR Inkotanyi zibohereye u Rwanda , APR FC yatangiye gukina imikino y agishuti n’andi makipe yo mu Rwanda no hanze y’ u Rwanda.

  • APR FC 1-1 KIYOVU SPORTS
  • APR FC 1-1MUKURA VS
  • APR FC 1-2 VITALO FC (BURUNDI)
  • APR FC 1-2 EXPRESS FC(UGANDA)

APR FC yatwaye igikombe cyambere cy’Amahoro mu mwaka w’1995 , nyuma yaho APR FC yahise yandikwa mu kiciro cya mbere na FERWAFA , ubu ikaba nta gikombe na kimwe gikinirwa hano mu Rwanda ndetse no mu karere kacu iyi kipe ititabira. Ikaba initabira amarushanwa ya CAF.

Ikipe ya APR FC ikaba imaze gutwara ibikombe by ashampiyona ( Primus Natioanal League ) 13 aribyo : 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011 , 2012.

Ikipe ya APR ikaba imaze gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro 10 : 1995,1996,2000,2001,2002,2006,2007,2008,2010 ,2011.

Si ibi bikombe byo mu Rwanda ikipe ya APR FC yatwaye kuko mu mwaka w’2005 APR FC yatwaye League Lotto Rwanda , mu mwaka w’2006 itwara Primus Christmas Cup, mu mwaka w’2007 APR FC yegukanye League Lotto Rwanda.

Mu mwaka w’2009 APR FC yatwaye EAC Defence Forces Sports and Cultural week inabasha gutwara Preseason Cup.

Si mu Rwanda rero APR FC yabashoje kubica bigacika kuko no mu karere kacu iyo ikipe igiye guhura na APR FC iza yikandagira kuko iba iziko igiye gukina n’imwe mu makipe akomeye muri kano karere kacu duherereyemo.

APR FC yabashije kwegukana inshuro eshatu igikombe cy’amakipe cya CECAFA ( Kagame Cup ) mu mwaka 2004 , 2007 , 2010.

Mu mwaka w’2003 ikipe ya APR FC yabashije kugera muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cya CAF. Uyu muhigo ukaba ntayindi kipe yo mu Rwanda irawugeraho.

Ubuyobozi bwa APR FC

  • Perezida w’icyubahiro ( Club Honorary President ) : Hon. Gen. James Kabarebe
  • Perezida w’ikipe : Maj. Gen. Alex Kagame
  • General Secretary : Mr. Kalisa Adolphe
  • 1st Vice Club Chairman: Hadj Maj. Gen. Mubaraka Muganga

Abatoza wa APR FC

  • Umutoza mukuru : Ernest Brandts

Umutoza wungirije : Rene Hiddink.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye bigaragaza mu bihe byashize

  • Didier Bizimana
  • Jimmy Gatete
  • Bonaventure Hategekimana
  • Olivier Karekezi
  • Jimmy Mulisa
  • Aimé Désiré Ndizeye
  • Eric Nshimiyimana
  • Abdul Sibomana
  • Alimansi Kadogo
  • Hassan Mubiru
  • Jeannot Witakenge
  • Patrick Mafisango Mutesa
  • Boubakary Sadou

Ngayo amateka y’ikipe y’igihangange hano mu Rwanda ndetse na hano mu karere ka Afurika yo hagati n’iyuburengerazuba.

Source : aprfc.com, wikipidia.

NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye