RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 18-04-2014 saa 20:15'  -  Basketball: Shampiyona irakomeza mu mpera z’icyumweru hakinwa imikino y’ibirarane  |  Yanditswe kuya 15-04-2014 saa 15:14'  -  Abakinnyi ba Volleyball bitwaye neza mu mikino Nyafurika bagenewe amadorali 800  |  Yanditswe kuya 14-04-2014 saa 14:19'  -  Beach Volley: Abakobwa b’u Rwanda batwaye igikombe cya Afurika-Abahungu berekeza mu mikino Olympic  |  Yanditswe kuya 4-04-2014 saa 19:39'  -  Basketball: Uko imikino ya shampiyona iteganyijwe k’umunsi wa 10 n’u wa 11  |  Yanditswe kuya 3-04-2014 saa 16:05'  -  Shampiyona ya Handball yakomeje k’umunsi wa 2 wayo
Ntiducitse intege, tuzakomeza dukore cyane kugeza tuje mu makipe 3 ya mbere muri Africa 2017- Paul Bitok
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Imikino y’amajonjora mu itsinda rya T yaberaga mu gihugu cya Cameroun mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne mu kwezi kwa 9, yarangiye kuri uyu wa mbere ikipe ya Cameroun, ariyo yegukanye itike yo kwerekeza muri iki gikombe.

Amakipe y’u Rwanda, Cameroun na Algeria yose yarangije iyi mikino anganya amanota 9, akaba yaratandukanyijwe gusa n’umubare w’amaseti batsinze, aho ikipe ya Cameroun, yegukanye itike nyuma yuko ibashije kurusha andi, kuzigama amaseti menshi.

Ikipe ya Cameroun yatsinze amaseti 10 itsindwa 4 gusa, mu gihe ikipe ya Algeria yaje ku mwanya wa 2, yatsinze amaseti 9, igatsindwa amaseti 4, na ho u Rwanda rugatsinda amaseti 9, rugatsindwa 6.

Fred wambaye numero 14, Hyando Theodore, Kagimbura Herve, Nelson na Mutuyimana Aimable b'ikipe y'u RwandaFred wambaye numero 14, Hyando Theodore, Kagimbura Herve, Nelson na Mutuyimana Aimable b’ikipe y’u Rwanda

Mu mikino 4 u Rwanda rwakinnye, rwatsinzwe na Algeria amaseti 3-0, mu mukino w’amajonjora, ruza gutsinda ikipe ya Cameroun amaseti 3-1, rwongera gutsinda Gabon na Nigeria amaseti 3-1, kuri buri mukino.

Ikipe y’u Rwanda ikaba ivuye hariya, itunguye amakipe menshi, dore ko abantu batahaga amahirwe iyi kipe, ariko ikaba ariyo yonyine yatsindiye Cameroun iwayo, n’ubwo itaje guhirwa no kubona itike.

u Rwanda rwakoze amateka rutsinda Camerounu Rwanda rwakoze amateka rutsinda Cameroun

Aganira na ruhagoyacu, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Paul Bitok, yatangaje ko babaye kuba batabonye tike, ariko bishimira aho bamaze kugera.

Bitok ati: " Birunvikana ntago twishimye, ariko twakoze ibyo dushoboye. Twahuye n’amwe mu makipe akomeye cyane k’umugabane w’Afurika, ariko nkizera ko ubutaha bitazagenda uku."

" Intego ya mbere dufite ni ugushaka uko mu mwaka wa 2017, twazaba tugaragara byibura mu makipe 3 ya mbere ku mugabane w’Afurika."

Ku kibazo cy’uko ikipe ye ishobora kuba yaratinye Algeria cyane, bikaza gutuma itsindwa uyu mukino wenda bari kuwutsida, Paul Bitok we si ko abibona.

Yasubije ruhagoyacu ati: " Twe nta kipe n’imwe dutinya, Algeria tuyubaha nk’ikipe ikomeye, ariko ntituyitinya, twazize kudakina amarushanwa menshi ya CAVB."

Tumubajije niba hadakenewe ko abakinnyi benshi b’abanyarwanda bakwerekeza hanze gukina nk’ababigize umwuga, ngo bifashe ikipe y’igihugu gukomera, umutoza Paul Bitok asanga atari cyo kihutirwa cyane.

Yagize ati: "Hakenewe ko ikipe y’igihugu n’andi makipe yacu, yitabira imikino itegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino nyafurika wa Volleyball CAVB, bizavafasha kumenyera amarushanwa."

Paul Bitok na Yakan Lawrence ukina muri Elgeria muri AS de SetifPaul Bitok na Yakan Lawrence ukina muri Elgeria muri AS de Setif

"Abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga tubabonye, yaba ari inyongera nziza, ariko ikihutirwa cyangwa igikenewe, ni ukubona twongera amarushanwa twitabira."

Ikipe ya Cameroun ni yo izakina igikombe cy'isiIkipe ya Cameroun ni yo izakina igikombe cy’isi

Cameroun ni inshuro ya 2 yikurikiranya, izaba yitairiye igikombe cy’isi nyuma y’igiheruka mu mwaka wa 2010 cyikabera mu Butaliyani, cyaje kwegukanwa na Brasil itsinze ikipe ya Cuba ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Misiri yabonye itike na yo mu ntangiro z'uku kweziMisiri yabonye itike na yo mu ntangiro z’uku kwezi

Ikipe ya Cameroun kandi yiyongereye kuri Misiri yabonye tike mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 2, ihigitse igihugu cya Kenya, hakaba hategerejwe amarushanwa azabera muri Tunisia ukwezi gutaha, hakamenyekana igihugu cya 3 kizahagararira umugabane w’Afurika.

Abakinnyi n’abagize delegatiyo y’u Rwanda, bakaza kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa tanu z’ijoro.

Baragaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri saa tanu z'ijoroBaragaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri saa tanu z’ijoro


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2013 - 2014.
Shampiyona umunsi wa 23
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 23 55
02 APR FC 23 55
03 AS KIGALI 21 44
04 POLICE FC 23 41
05 KIYOVU SPORTS 23 37
06 MUSANZE 23 36
07 ESPOIR 23 35
08 MUKURA 22 22
09 ETINCELLES 23 22
10 GICUMBI 23 21
11 MARINES 23 20
12 AS MUHANGA 23 18
13 AMAGAJU 23 17
14 ESPERENCE 22 16
Urutonde rurambuye