RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-01-2017 saa 7:59'  -  CAF: APR FC na Rayon Sports zizasifurirwa n’Abarundi n’Abanya-Ethiopia  |  Yanditswe kuya 24-01-2017 saa 7:22'  -  Nyuma ya Munezero Fiston, Nahimana Shassir arashinjwa kuroga bagenzi be bakinana muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo
Rayon Sports 2-1 Adama City: Kambale afashije Rayon Sports gutsinda umukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup 2014
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports yari yagarutse mu kibuga ikina umukino wa 2 n’ikipe ya Adama City yo mu gihugu cya Ethiopia. amakipe yose abarizwa mu itsinda rya mbere, hamwe na Azam FC, KMKM na Atlabara.

Uyu mukino wari umukino abantu benshi bifuzaga kureba uko Rayon Sports ihagaze, nyuma yuko umukino ubanza muri CECAFA, byagaragariye buri umwe ko icyo bifuzaga mbere na mbere ari ukurinda izamu kurusha ibindi byose.

Rayon Sports yihariye umukino ahanini mu gice cya 2 kurusha iki[e ya Adama Fc nyuma yuko bari barangije igice cya mbere ari 0-0, Rayon Sports yagarutse mu gice cya 2 isatira cyane cyane iciye ku mpande, aho byagaragaraga ko Mackenzie yari mu bihe bye byiza, akazamukana imipira myinshi.

Igitego cya mbere cyabonetse ahagana ku munota wa 57, gitsinzwe na Kambale Salita Gentil, igitego cya 2 kiboneka ku munota wa 78, cyongeye gutsindwa na Kambale ku mipira yaherezwaga na Mackenzie.

Bertrand ahanganye n'abakinnyi ba Adama CityBertrand ahanganye n’abakinnyi ba Adama City

Adama City wabonaga bakinana nk’abaziranye, yaje kubona igitego cy’impozamarira, cyatsinzwe ku munota wa nyuma w’umukino, gitsinzwe n’umukinnyi Debechy, ku ikosa ry’abakinnyi bakinira inyuma.

Umukino ukaba warangiye ari Rayon Sports icyuye intsinzi, bivuga koinganya amanota na Azam.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon SportsAbakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Abakinnyi ba Adama City babanje mu kibugaAbakinnyi ba Adama City babanje mu kibuga

Abafana batandukanye bari baje kureba Rayon SportsAbafana batandukanye bari baje kureba Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports ni umubiligi Jean Francois Losciuto, na ho umutoza wa ADAMA City yitwa ASHENAFI Bekele, akomoka muri Ethiopia.

Ishyaka ryari ryoseIshyaka ryari ryose

1’: Umukino utangijwe n’ikipe ya Rayon Sports.

3: Ikipe ya Adama nk’ibimenyerewe ku makipe yo muri Ethiopia, iri guhererekanya umupira neza.

5’: Mackenzie na Mutombo Govin bahererekanyije neza umupira, bazamuka bihuta, ariko umukinnyi wa Adama awubaka bageze hafi y’urubuga rw’amahina.

8’: Umukinnyi Mackenzie ahinduye umupira imbere y’izamu, Bertrand ashatse kuwuteramo, awushota umuzamu.

11’: Rayon sports iri guhererekanya umupira neza, yari ibonye igitego ku mupira wari uhinduwe na Fuadi, ateye abakina inyuma bawukuramo.

14’: Yossa Bertrand ateye umupira ugarurwa n’umutambiko

18’: Mackenzie ahinduye umupira na none imbere y’izamu bawushyira muri Corner itagize icyo itanga.

22’: Biracyari 0-0 hagati y’amakipe yombi, Adama City iri guhererekanya neza muri aka kanya, ahanini Kapiteni wabo Souleyman Mouhamed

23’: Mackenzie ahinduye undi mupira imbere y’izamu, Fuadi Ndayisenga ateye adahagaritse, urarenga

26’: Coup Franc ya Rayon Sports mu rubuga rw’amahina. Umuzamu bamuhereje umupira n’akaguru, arawufata.

27’: Coup Franc itewe na Fuadi Ndayisenga, ayitera mu rukuta itanga Corner ya 2 ya Rayon Sports

28’: Corner itewe na Fuadi Ndayisenga, Arafat ateye n’umutwe, umupira ujya hanze y’izamu.

31’: Umupira wari uhinduwe na Yossa Bertrand, bawushyira muri Corner itagize icyo itanga.

34’: Umupira wari uhinduwe neza na Fuadi Ndayisenga, ateye n’umutwe Leo Uwambazimana umupira ugarurwa n’umutambiko.

35’: Corner ya 4 ya Rayon Sports, Fuadi Ndayisenga ateye umupira umuzamu awukuramo.

35’: Adama City ihise izamuka yihuta, Takele Ayemayehu ataye ishoti rica hanze.

36’: Mutombo Govin wari uzamukanye umupira yihuta, umubana muremure urarenga

37’: Hussein akiniye nabi umukinnyi Takele Ayemayehu, ariko nta karita bamuhaye.

40’: Ikipe ya Adama City yari ikoze Contre Attaque, ariko basanga barariye.

42’: ikipe ya Adama City iri gusatira bikomeye ikipe ya Rayon Sports, imbere y’izamu wenyine, Takele atakaza umupira.

45’: Corner ya 5 y’ikipe ya Rayon Sports itagize na yo icyo itanga. Hongeweho iminota 2.

Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye ari 0-0 hagati ya Rayon Sports na Adama City yo muri Ethiopia.

46’: igice cya 2 kiratangiye. Kambale Salita asimbuye Leo Uwambazimana

48’: Adama iri guhererekanya neza kurusha Rayon Sports

49’: Contre Attaque ya Rayon Sports, umupira uzamuwe na Kambale, ateye barawugarura, umukinnyi wa Adama asa nkubabaye gato, agiye kuvurirwa hanze.

51’: Corner ya Rayon Sports

52’: umupira utewe na Fuadi, abakinnyi ba ADAMA birwanaho bakiza izamu, umukinnyi wari wagiye kuvurirwa hanze yagarutse.

53’: Umupira mwiza wari utanzwe na Abouba Sibomana, basanga Yossa Bertrand yarariye.

54’: Gusimbura ku ruhande rwa Adama City, Bedhaso Bora, asimbuwe na Abiy Beyene.

57’: Gooooooooooooaaaaaaaal Igitego cya mbere cya mbere cya Rayon Sports, gitsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Kambale Salita GentilKambale Salita Gentil

59’: Umukinnyi Sakle Yao Zico ukomoka muri Togo, asimbuye Mutombo Govin.

60’: Abafana ba Rayon Sports bamaze kuba benshi muri sitade ubu bari kuririmba bose.

64’: Rayon Sports iri kotsa igitutu Adama City. Ibonye Corner bayiteye ntiyagira icyo itanga.

67’: Ishoti rikomeye ritewe na Yossa rijya muri Corner, itagize icyo icyo itanga.

69’: Umukinnyi Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego, yaratanze undi, Kambale ateye n’umutwe urarenga.

70’: Gusimbura ku ruhande rwa ADAMA, Abrehem Yisak asimbye Abdulkerim Abafogi.

72’: Umukinnyi Wanooson ateye ishoti rijya hanze ku ruhande rwa Adama.

73’: Daniel Sileshi asimbuye Takele Ayimayehu ku ruhande rwa Adama City

74’ Ikosa rya Robert Ndatimana, Coup Franc ya Adama, bateye ntigire icyo itanga.

Connexion Congo.....Mutombo, Arafat, Kambale, Hussein n'umunya Cameroun Yossa Bertrand bishimira igitego cya 2 cya KambaleConnexion Congo.....Mutombo, Arafat, Kambale, Hussein n’umunya Cameroun Yossa Bertrand bishimira igitego cya 2 cya Kambale

75’: Ikosa rikorewe Sakle Yao Ziko batera vuba vuba, umupira ugeze kuri Kambele atera mu izamu barawufata.

77’: Kambale Salita asifuwe ko yakiniye nabi umukinnyi wa Adama City, bahita bahana ikosa.

78’: Gooooooaaaaaaaaaaaaaaal Kambale Salita Gentil

Connexion Congo.....Mutombo, Arafat, Kambale, Hussein n'umunya Cameroun Yossa Bertrand bishimira igitego cya 2 cya KambaleConnexion Congo.....Mutombo, Arafat, Kambale, Hussein n’umunya Cameroun Yossa Bertrand bishimira igitego cya 2 cya Kambale

79": Igitego cya 2 cya Rayon Sports gitsinzwe na none na Kambale, ku mupira mwiza wongeye guhindurwa na Mackenzie, uri gukina neza cyane.

82’: Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Mackenzie.

83’: Coup Franc iratewe ariko umupira Hussein ashose urenga izamu.

84’: Gusimbura ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, Bizimana Djihad asimbuye Yossa Bertrand.

Uwambajimana Leo byanze, asimbuzwa Kambale GentilUwambajimana Leo byanze, asimbuzwa Kambale Gentil

86’: Coup franc ya Adama City, ku ikosa Tubane James akoreye kapiteni wa bo, Suleiyiman Mouhamed.

87’: Umupira barawuteye ntiwagira icyo utanga.

88’: Adama City ishaka uko yagabanya umwenda, bazamuka bihuta bahereje Desaleny Debesh basanga yarariye.

89’: Coup franc ya Adama ku ikosa na none rikozwe na Tubane James mu kibuga hagati, bawuteye Bakame arawufata.

90’: Goal, Igitego cya Adama gitsinzwe na Debeshy.

90+1: Hongeweho iminota 4, ikipe ya Adama iri gusatira cyane, ibinye Corner 2 zikurikirana ariko ntizatanga umusaruro.

90"+3: Coup franc ya Adama City ku ikosa rikozwe na Hussein Sibomana, bateye vuba vuba, umupira urenga izamu.

90’+4: Kurarira kw’abakinnyi ba Adama City.

Umukino urarangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Adama City ibitego 2-1.

Abafana bari benshi babukreyeAbafana bari benshi babukreye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 14
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports142133
02Apr FC141333
03Police FC141028
04As Kigali14826
05Bugesera FC14825
06Espoir FC14825
07Sunrise FC14318
08Kiyovu sports14-418
09Musanze FC14-518
10Etincelles FC14-417
11Amagaju FC14-315
12Mukura VS14-515
13Marines FC14-914
14Kirehe FC14-613
15Gicumbi FC14-148
16Pepiniere FC14-212
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny11
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyagisenyi Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 PEPINIERE flag
 
Gicumbi Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 1 KIREHE flag
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 MARINES flag
 
Huye Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 1 MUSANZE flag
 
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 ETINCELLES flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 SUNRISE flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR 1 - 0 RAYON flag
 Issa B. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE 3 - 0 AS KIGALI flag
 Danny U. (1)
 Isaie S. (1)
 Justin M. (1)