RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 19:37'  -  Abayobozi 10 Perezida De Gaulle yajyanye mu mwiherero i Rubavu ntibavugwaho rumwe  |  Yanditswe kuya 21-03-2017 saa 30:46'  -  Amavubi ntabwo yagiye muri CAN, 2004 bari abanyamahanga- De Gaulle
Amb. Joe Habineza yagarutse mu Rwanda, aho agomba gukomereza imirimo mishya yashinzwe
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amb. Joseph Habineza wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Nigeria na Ghana, mu gihe cy’imyaka 3 ishize, kuri uyu wa mbere yagarutse mu Rwanda, aho aje gukomeza imirimo mishya yashinzwe nka Minisitili wa Siporo n’umuco.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe, Joe nkuko bakunda kumwita, ari yaje kwakirwa n’abo mu muryango we, ndetse n’abakozi batandukanye bo muri MINISPOC.

Amb. Joe yagombaga kugera i Kigali ku isaha ya saa 16h30, ariko urugendo rwe ruza gukererwaho amasaha 2.

Umufasha we, ari mu baje kwakira Minister Amb. JoeUmufasha we, ari mu baje kwakira Minister Amb. Joe

Ku isaha ya saa 18h20’, ni bwo Amb. Joseph Habineza yari ageze i Kanombe, aho yasanganiwe n’abo mu muryango we, barangajwe imbere n’umufasha we, ndetse n’abakozi bo muri MINISPOC agiye kuyobora, bari barimo n’ushinzwe umuco.

Aganira n’abanyamakuru mbere gato yo gufata imodoka yerekeza aho acumbitse, uyu muyobozi mushya wa MINISPOC wigeze kuyibamo hagati ya 2005 na 2011, yatangaje ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda.

Amb. Habineza ati: " “ Mbere ya byose nishimiye kugaruka mu gihugu cyanjye kandi nkaba mboneyeho na none umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika. Ntabwo ari u bwa mbere angirira icyizere kuva cyera yagiye angirira icyizere ariko kugirango angarure muri minisiteri nahozemo ni ibintu mushimiye cyane nkaba musezeranyije, nsezeranya n’abanyarwanda gukora uko nshoboye nuzuze ibyo nshinzwe."

Yasabye abanyarwanda kutazamugambanira nk'ibyo bakoreye Yezu abanya IsraelYasabye abanyarwanda kutazamugambanira nk’ibyo bakoreye Yezu abanya Israel

Yongeyeho ati: " Nishimiye ukuntu abanyarwanda banyishimiye ariko muramenye ntimuzangereranye na Yezu, Abayisiraheli baramwishimiye cyane barangije baramubamba. Izi mpundu n’ibyishimo bitazavamo induru ariko Imana izadufasha kandi abanyarwanda bazamfasha. Mfite ubufasha bwabo tuzakorana yaba Minisitiri w’intebe yaba Perezida, yaba na bandi ba minisitiri, namwe abanyarwanda nkaba nizera ko bizagenda neza.”

Abanyarwanda benshi biteze impinduka mu bikorwa bitandukanye azaba ashinzwe, dore ko kuba abantu benshi barashimishijwe n’uko yongeye kuba Minisitiri, ahanini biterwa n’akazi yakoze na mbere hose.

Yishimiye cyane kugaruka mu RwandaYishimiye cyane kugaruka mu Rwanda

Muri Siporo asanze u Rwanda ruhagaze mu buryo butandukanye, nk’aho umupira w’amaguru wari umaze igihe witwara na bi, muri uyu mwaka usa nk’aho wisubiyeho, mu mikino nka Basketball, gusiganwa ku maguru, iteramakofi, Tennis, Handball, koga n’indi myinshi, yagiye isubira inyuma, mu gihe umukino nka Volleyball n’imikino y’abamugaye ndetse n’amagare byo bikomeza gutera imbere.

Yari ategerejwe n'abantu benshi barimo n'abanyamakuruYari ategerejwe n’abantu benshi barimo n’abanyamakuru

Amb. Joe akavuga ko azakora ibishoboka byose abifashijwemo n’abanyarwanda, bakarebera hamwe uko yaba siporo n’umuco byakomeza gutera imbere.

Kuri CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda n’ikipe y’igihugu asanze yarabonye itike yo kwerekeza mu matsinda abanziriza CAN, na byo yagize icyo abivugaho.

Ati: "Amavubi yaratsinze kandi ndabyishimiye, ubu yagiye mu kindi kiciro, azahura na Nigeria, abo muri Nigeria babwiye ngo baratwiteguye, natwe tuzabitegura."

Joe yahise atangaza ko araza kureba CECAFA kuri uyu wa kabiriJoe yahise atangaza ko araza kureba CECAFA kuri uyu wa kabiri " CECAFA na yo nziko irimo, ejo(Kuwa Kabiri) nzajya kuri stade ndebe uko bimeze ariko n’indi mirimo yose tugomba gukora, tugomba kuyikora nk’abanyarwanda kandi tukayikorana ntabwo ari njye uzabikora njye nyine kandi nta bwo mbizeza ibitangaza kuko ntabwo nzigera nambara maillot(umwenda wo gukinana) ngo njye gukina".

" Abakinnyi ni bo bazaba bari mu kibuga ariko bagomba gukora akazi ka bo, abo mu buyobozi bagakora akazi kabo twese tukajya inyuma y’amakipe yacu, yaba football, volleyball, Basketball,..iby’iciro byose bya siporo!" Minisitili mushya wa siporo n’umuco, Joseph Habineza.

Yahise afata inzira yerekeza aho azaba acumbitseYahise afata inzira yerekeza aho azaba acumbitse

Nk’uko yabyitangarije biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri aza kugera i Nyamirambo aharabera imikino 2 yo mu itsinda rya mbere. Ikipe ya KMKM yo muri Zanzibar irakira Adama City yo muri Ethiopia i saa cyenda, na ho ikipe ya Azam FC ihatane na Atlabara yo muri Soudan i saa kumi n’imwe.

Foto: Igihe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)