RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
AZAM 0-0 Merreick: (3-4)-Penaliti ya Lionel Saint Preux itumye ikipe yo muri Tanzania isezererwa.
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudani ikatishije itike yo gukina ½ cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya AZAM ntawabitekerezaga kuri penaliti 4-3 mu mukino amakipe yombi yanganyijemo 0-0.

Nkuko byari byitezwe ikipe ya AZAM irangajwe imbere n’ubutatu butagatifu bwayo bwa John Bosco Adebayor, Lionel Saint Preux na Kipre Tchetche, ni bo batangiranye imbaraga nyinshi bashaka igitego aho kugeza ku munota wa 15 w’umukino, bari bamaze kubona corner eshanu bitewe n’igitutu bashyiraga ku ikipe ya El Mereikh.

El Mereikh ariko yatangiye kwinjira mu mukino buhoro buhoro maze nayo itangira kwigarurira icyizere ndetse na yo igenda ibona amahirwe yo kubona igitego nkaho yagiye ibona imipira iteretse(Coup Franc) ibiri yari iri hafi y’izamu rya AZAM ariko ntibayibyaze umusaruro.

El Merreikh yatangiye mu kibugaEl Merreikh yatangiye mu kibuga

AZAM yongeye nanone kubyutsa umutwe mu minota 20 yanyuma y’igice cya mbere aho no ku munota wa 25 Lionel Saint Preux yaje gucenga abakinnyi babiri ba El Mereikh bo mu bwugarizi, gusa ateye umupira umunyezamu w’umunya Sudani awukoraho awohereza muri corner.

Lionel ni we wazonze ikipe ya Merrekh mu gice cya mbereLionel ni we wazonze ikipe ya Merrekh mu gice cya mbere

Uko kandi ni ko byaje kugenda ku munota wa 36 w’umukino ubwo Kipre Tchetche yazaga guterera guce mu bakinnyi bo hagati ba Merreickh maze agatera umupira ukomeye ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina gusa uca gato hanze y’izamu ryari ririnzwe na Magoola Salim.

Nyuma yuko igice cya mbere kirangiye ari 0-0 ariko kihariwe na AZAM, igice cya kabiri cyatangiye gitandukanye nicya mbere ku ruhande rwa El Mereikh yabonya nk’amahirwe atatu yo gutsinda hagati y’umunota wa 45-48 ku mipira yaturukaga ku ruhande rw’iburyo kuri kapiteni wabo Elbasha Ahmed.

Merrekh yaje itandukanye mu gice cya kabiriMerrekh yaje itandukanye mu gice cya kabiri

Ibintu byarushijeho gukomerana ikipe ya AZAM ubwo yatakazaga kapiteni wayo John Rafael Bocco nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune maze agasimburwa na Kavumbagu ku munota wa 54.

Ikipe ya AZAM yongeye ariko kugerageza izamu ku munota wa 62 ubwo Tche Tche yongeraga guterera umupira kure ariko umunyezamu akinaga akawushyira muri corner.

Umunyezamu wa Merreikh yayifashije kenshiUmunyezamu wa Merreikh yayifashije kenshi

Troire yateye ishoti rikomeye kurusha ayandi yari yatewe muri uyu mukino gusa kubw’amahirwe make y’uyu munya Cote d’Ivoire umupira we ugarurwa n’umutambiko w’izamuwo hejuru umupira uragaruka.

Traore 87’ yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso asiga abinyuma bose ba AZAM maze agaruye mu rubuga rw’amahina hari abakinnyi bane ba El Merreikh, Allan Wanga aba ari we uhitamo gutera umupira ariko umunyezamu wa AZAM awushyira muri corner.

AZAM yatangiye mu kibuga kuri uyu wa gatatuAZAM yatangiye mu kibuga kuri uyu wa gatatu

Umukino waje kurangira ari 0-0 maze biza kurangira hitabajwe penaliti aho El Merreikh yatsinze 4 maze AZAM ikinjiza 3. Dore uko zatewe:

  • Elbasha Ahmed wa El Merreikh yayihushije 0-0
  • Aggrey Moris Ambrosi wa Azam Arayinjije 1-0
  • Alan Wanga wa El Merreik ayinjije neza 1-1
  • Didier Kavumbagu arayinjije 2-1
  • Magdi Abdelatif wa Mereikh arayinjije 2-2
  • Edward Nyoni wa Azam arayinjiza 3-2
  • Ayman Said Mohamed wa El Mereikh arayinjiza 3-3
  • Shomari wa AZAM ayikubita umutambiko w’izamu 3-3
  • Ali Gaffer Hussein wa El Mereikh yayinjije. 3-4
  • Lionel Saint Preux aysihyize mu maboko y’umunyezamu 3-4

Byari ibyishimo nyuma y'umukinoByari ibyishimo nyuma y’umukino

Abakinnyi bakinnye uyu mukino:

AZAM: Mwadin Ali Mwadin, Bocco John Rafael Adebayor(Didier Kavumbagu 54), ShomarI Salum Kapombe, Erasto Edward Nyoni, Mwantika David John, Aggrey Moris Ambrosi, Bolou Wilfred Michael, Mkami Hamid Mao. Salum Abubakar Salum, Lionel Saint Preux

Merrekh: Magoola Salim Omar, Elbasha Ahmed, Ayman Said Mohamed, Al Gafer Hussein, Wawa Serge Pascal, Allan Eldien Yousif, Amir Kamal, Ramadan Agab(Ragi Abdallah 70), Traore Mohamed(Magdi Abdelatif 90’), Gabir Abdou Mohamed(Allan Wanga)

Jado Kuya 20-08-2014 saa 10:33'

Final ni El Merreikh na Police FC kandi ni nazo zahuye ku mukino wazo wa mbere.,Naho hano muri Haïti uwo mugabo Lionel bamufata nk’igihangange muri ruhago ubu abo ndibwereke ifoto ye ko yahushije Penaltie ntibabyumva.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)