RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 20:04'  -  Cassa Mbungo mu nzira zo kugirwa umutoza wa Sunrise, aratoza kuri uyu wa Gatandatu  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 17:36'  -  Bidasubirwaho, Rwatubyaye Abdoul ni umukinnyi wa Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 16:13'  -  Rayon Sports izishyura $500, Kone abashe gukina CAF Confederation Cup
APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA, nyuma yo gusezerera ikipe ya Police FC kuri za penaliti 4-2
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC ibashije gusezerera ikipe ya Police FC, mu mukino wa 1/2 kirangiza, aho ikatishije tike yo kuzahura n’ikipe ya El Merreick yasezererye ikipe ya KCCA kuri za penaliti nayo, umukino wa nyuma ni ku cyumweru, saa moya kuri stade Amahoro

Kapiteni wa Police FC, MutuyimanaMoussa atowe nk’umukinnyi w’umukino.

Mugiraneza Jean Baptiste ateretse umupira neza, akaba ateye penaliti nziza, isezereye ikipe ya Police FC

Habimana Moussa na we arayinjije.

Sibomana Patrick wa APR FC ayitera neza irinjira.

Mbaraga Jimmy wa Police Fc penaliti arayihushije.

Rutanga Eric wa APR FC penaliti ya 3 ya APR FC umuzamu Ntaribi arayifashe.

Sina Jerome wa Police FC ateye neza penaliti ya 2 ya Police FC.

Mukunzi Yannick ku ruhande rwa APR FC ateye neza penaliti ya 2 ya APR FC.

Penaliti ya mbere y’ikipe ya Police FC, umukinnyi Tuyisenge Jaques arayihushije.

Penaliti ya mbere ya APR FC itewe na Kodo nk’uko byagenze k’umukino wa Rayon Sports, ayiteye neza mu izamu.

Amakipe yombi agiye gukiranurwa na Penaliti.

90’+30: Umukino urangiye ari 0-0

90’+29: Abafana bose hano muri sitade ya Kigali baratuje.

90’+28: Coup franc y’ikipe ya APR FC itagize icyo itanga. Umusifuzi Kassa Mbugo ashyizemo Steven Ntaribi, Nzarora avuyemo.

90’+27: APR FC iri gucishamo igasatira Police Fc, ariko Ndahinduka bamusifura ko yakiniye nabi Gabriel.

90’+26: Ikipe ya Police FC yari isatiriye bikomeye, Kagabo Peter ahinduye imbere y’izamu, umupira uba muremure gato, urarenga.

90’+25’: Ikipe ya APR FC yari isatiriye bikomeye ikipe ya Police FC, Ndahinduka ahinduye umupira imbere y’izamu habura umukinnyi wo kurangirizamo.

90’+23: Ikipe ya Police Fc iri gusatira bikomeye APR FC, ariko nakorera ikosa abakina inyuma ba APR FC, baha APR FC coup franc itagize icyo itanga.

90’+21: Police FC yari yongeye kotsa igitutu ikipe ya APR FC, ariko umuzamu Kwizera afata umupira neza.

90’+20: Coup franc itewe na Jaques Tuyisenge, Mugiraneza Jean baptiste akiza izamu rye.

90’+20: Coup franc ya Police FC ku ikosa rikorewe Mbaraga muri metero nka 20.

90’+19: Corner itewe na Sibomana Patrick, Police FC bakiza izamu

90’+18: Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, bateye umupira abakinnyi ba Police FC bawushyira muri Corner.

90’+17: Ishoti rikomeye ryari ritewe na Sibomana Patrick umupira uca ku ruhande.

90’+17: Kurarira na none ku ruhande rw’ikipe ya Police FC

90’+16: Kurarira ku ruhande rw’umukinnyi Sina Jerome, bahannye ikosa umukinnyi Tuyisenge Jaques akina nabi, bmuha ikarita y’umuhondo. Coup frnc ya APR FC ntacyo itanze.

90’+16: Ikipe ya APR FC itangije umupira, ishaka guhita itungura ikipe ya Police FC, ahinduye umupira Sibomana Patrick habura utera mu izamu. 90’+15: Iminota 15 irarangiye, bagiye guhinduranya ikibuga.

90’+14: Umukinnyi Mwemere ahawe ikarita y’umuhondo kubera gukandagira Yannick Mukunzi. Ikipe ya Police FC iri kotsa igitutu ikipe ya APR FC.

90’+13: Coup franc ya Police FC igiye guterwa na Mwemere. Umupira arawuteye, bakiza izamu abasore ba APR FC.

90’+12: Sitade ya Kigali yakubise irenda kuzura, ni uduce duto tutarimo abantu.

90’+10: Umukinnyi Patrick Sibomana asimbuye Mwiseneza Djamal

90’+9: Corner itewe na iranzi Jean Claude umupira ukubita mu rushundura urarenga.

90’+9: Bararenguye umupira Police FC iwushyira muri Corner.

90’+8: Corner itewe neza na Djamal, umuzamu Nzarora umupira arawurenza.

90’+8: APR FC iri gusatira bikomeye Police FC, ibonye Corner

90’+7: Umupira mubi utanzwe na gaby, APR FC ihita ikora contre attaque, ariko ahereje Iranzi yamurura inyoni.

90’+6: Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, bayitera nabi Police FC ikora contre attaque, Sina Jerome ateye umupira uca ku ruhande.

90’+5: Sina Jerome wari winjiranye abakinnyi ba APR FC, ariko Kodo na Rutanga bamubera ibamba. Batera vuba imbere, basanga yarariye Ndahinduka

90’+4: Coup franc ya Police FC ku ikosa rikozwe na Migi, bateye vuba vuba, Mugiraneza akiza izamu rye.

90’+3: APR FC yari yongeye kotsa igitutu ikipe ya Police FC, ariko umupira Nzarora awufata neza, ahereje Sina Jerome vuba vuba, Kwizera arawumutanga.

90’+3": Ikipe ya APR FC itangiye yotsa igitutu ikipe ya Police FC, amahirwe Ndahinduka yari abonye ayapfusha ubusa.

90’+1: Umupira utangijwe n’ikipe ya Police FC

Iminota 90 irangiye ari 0-0, hagiye gushyirwaho iminota 30 y’inyongera nkuko byagenze ku mukino wa KCCA na El Merreick

90’+3: Police FC yari isatiye APR FC, ariko Jaques umupira umuban muremure urarenga.

90’+2: Umupira muremure wari uhawe Sina Jerome basanga yarariye.APR FC ikora contre attaque, Iranzi ateye ishoti riremereye, umuzamu Nzarora ahita awufata.

90’+1: Contre attaque y’ikipe ya APR FC, Djamal teye umupira Nzaora arawufata.

90’: Honjyeweho iminota 3, hagati aho ni coup franc ya Police FC

89’: Coup Franc ya APR FC na none mu kibuga hagati, ariko bateye bahita bakinira nabi Mugabo Gabriel, Nzarora atera imbere.

88’: Coup franc ya Police FC itagize icyo itanga, ahubwo bakinira nabi Kodo, APR FC ihita ihana ikosa.

87’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Rusheshangoga Michel hafi y’urubuga rw’amahina rwa APR FC

85’: Byari bikomeye imbere y’izamu rya Police FC ariko Nzarora Marcel abyitwaramo neza cyane.

84’: Umupira wakomeje ariko Mutuyimana Moussa wa Police FC yari yaryamye mu kibuga ahita ahaguruka.

83’: Coup franc y’ikipe ya Police FC, Iranzi Jean Claude ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Kagabo Peter.

81’: Umuzamu Kwizera Olivier yongeye gukuramo umupira ukomeye wari uhinduwe na Jaques Tuyisenge, ariko ahita aryama hasi na none, ariko asubiye mu kibuga, ni ubwo bigaragara ko yababaye. Umuzamu Rwabugiri Omar ni we wenyine APR FC yaba isigaranye, kuko na Ndoli yaravunitse.

80’: Coup ya Police FC mu kibuga hagati, bahise batera vuba vuba, umupira bahita bawutakaza.

78’: Umuzamu Kwizera Oliver uri gucumbagira, ariko asubiye mu kibuga, umukino urakomeza.

76’: Ikarita y’umuhondo kuri Sina Jerome ku ikosa akoreye umuzamu Kwizera Olivier, uri kuvurirwa mbere y’uko umukino ukomeza.

75’: Ikipe ya APR FC itangiye kotsa igitutu bikomeye ikipe ya Police FC, Iranzi arekuye umuzinga w’ishoti uca hejuru gato y’izamu. Ndahinduka Michel aryamye hasi mu kibuga, ariko ahise ahaguruka.

74’: Ishoti rikomeye ryari ritewe na Ndahinduka Michel, umupira uca ku ruhande gato.

73’: Ikipe ya APR FC yari yokeje igtutu ikipe ya Police FC muri iyi minota, berekana ko Iranzi yarariye.

72’: Mbaraga Jimmy wari uzamutse yihuta, ku mupira yari ahawe na Mutuyimana Moussa, bati wakoze ikosa Mbaraga.

71’: Umukinnyi mwemere Ngirinshuti asimbuye Ndaka Fredy wababaye

70’: Umukinnyi Ndaka Frederic yongeye kuryama hasi, bishoboka ko yababaye.

69’: Coup franc itewe na Rutanga Eric, umupira uca hejuru y’izamu gato.

68’: Coup franc y’ikipe ya APR FC, ku ikosa rikorewe Ndahinduka Michel, hafi y’urubuga rw’amahina.

67’: Kipson Atuheire asimbuwe na Habimana Moussa, hagati aho ni coup franc ya Police FC, hafi y’urubuga rwayo, bahise batera vuba vuba.

66’: Umupira muremure wari utewe bashaka Sina Jerome, umuzamu arawumutanga.

64’: Ishoti rikomeye ritewe na Tuyisnge Jaques, umupira uca ku ruhande. Police FC muri iyi minota, iri kurusha bigaragara ikipe ya APR FC.

62’: Police FC yari yokeje igitutu ikipe ya APR FC ariko abakina inyuma bayitwaramo neza, ikipe ya APR FC ihita ikora contre attaque, Djamal atera ishoti ridakomeye, umuzamu arawufata.

61’: Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, itagize icyo itanga.

60’: Corner itewe na Mbaraga Jimmy abakinnyi ba APR FC bakiza izamu ryabo.

60’: Corner y’ikipe ya Police FC, umukinnyi Mukunzi ahita asimbura Mubumbyi Beranbeu.

59’: Umupira mwiza wari uhinduwe na Iranzi jean Claude, ateye n’umutwe Ndahinduka umupira uca ku ruhande.

58’: Umupira mwiza wari uhinduwe na Tuyisenge Jaques imbere y’izamu, ariko umuzamu awufat neza.

56’: Umukinnyi Kagabo Peter wari utunguye umuzamu, ariko umusifuzi yerekana ko yarariye.

54’: Ishoti rikomeye ritewe na mubumbyi Bernabeu, umupira uca ku ruhande.

52’: Coup franc ya Police FC ku ikosa Mubumbyi akoreye Mugabo, batera vuba vuba imbere, Tuyisenge ahinduye, Sina atera adahagaritse, umupira uca hejuru y’izamu.

51’: Coup Franc itewe neza na Rutanga, ariko abakinnyi b’inyuma ba Police FC bakiza izamu.

51’: Coup franc ya APR FC ku ikosa Twagizimana akoreye Mubumbyi.

50’: Coup franc itewe neza, abakinnyi ba APR FC bakiza izamu ryabo.

50’: Coup franc y’ikipe ya Police ku ikosa Rutanga akoreye Jaques Tuyisenge.

49’: Byari bikomeye imbere y’izamu rya APR FC, ariko umuzamu Kwizera Oliver awufata neza.

48’: Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, itagize icyo ihindura na yo.

47’: Corner y’ikipe ya Police ku mupira urengejwe na Rugwiro, ariko nta cyo ihinduye.

46’: Igice cya 2 gitangijwe n’ikipe ya Police FC

Igice cya mbere kirangiye ari 0-0 hagati y’ikipe ya APR FC na Police FC

45’+1: Coup franc ya Police FC itewe na Tuyisenge Jaques, ariko ntiyagira icyo itanga.

45’: Honjyeweho umunota 1 gusa. Mubumbyi Bernabeu wari ubonye uburyo bwo gufungura amazamu, ariko umupira Mubumbyi awupfusha ubusa.

44’: Umupira ukomeye wari uhinduwe na Mwiseneza Djamal, ariko umuzamu Nzarora ahita awufata neza.

43’: Coup franc ya Police FC ku ikosa rikozwe na Ndahinduka, Police iteye bahita batakaza umupira ku bakinnyi ba APR FC.

42’: Umukinnyi Ndaka Fredy, aryamye hasi nyuma yo kugongana na Iranzi Jean Claude.

41’: Indi coup franc ya APR FC, bateye imbere, umusifuzi yerekana ko Migi yakiniye nabi Mugabo Gabriel wa Police FC.

41’: Ikarita y’umuhondo ihawe Peter Kagabo, na coup franc ihawe APR FC ariko ntiyagira icyo itanga.

40’: Ishoti rikomeye ritewe na Iranzi Jean Claude, umupira uca ku ruhande gato.

39’: Umukinnyi Sina Jerome uhinduye umupira mwiza ashaka Kipson atera n’umutwe umupira uca hejuru y’izamu, ariko yari yarariye.

38’: Ishoti rikomeye ryari ritewe na Sina Jerome ashaka gutungura umuzamu, ariko asanga Olivier ahagaze neza.

37’: Coup franc ya Police mu kibuga hagati, Ndaka Freddy ateye umupira uba muremure urarenga.

36’: Amahirwe akomeye yarabonywe n’ikipe ya Police FC, Kipson ashatse kuroba umuzamu, biramwangira, Migi ahita akiza izamu

35’: Coup franc ya Police FC, ku ikosa Ndahinduka akoreye Mutuyimana Moussa, bateye ntiyagira icyo itanga.

34’: Umukinnyi Ndahinduka yagarutse mu kibuga, mu gihe Sina Jerome wasaga nk’uwavunitse, na we yahagurutse.

31’: Coup franc ya Police FC, ku ikosa rikorewe mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Police FC.

30’: Agiye kuvurirwa hanze Ndahinduka, coup franc iterwa neza na Iranzi Jean Claude, ariko Eric akiza izamu rya Police FC.

29’: Coup franc ya APR FC ku ikosa Twagizimana akoreye Ndahinduka Michel, uri kwitabwaho n’abaganga.

29’: Ishoti rikomeye ritewe na Mbaraga Jimmy amaze guca kuri Rusheshangoga, ariko umuzamu awufata neza cyane.

28’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikozwe na Mbaraga, barihannye Ndahinduka akinira nabi Twagizimana, umusifuzi amwereka ko niyongera amuha ikarita.

27’: Umupira wari urenguwe imbere y’izamu rya Police, bakorera ikosa Nzarora

26’: Corner itewe neza na Rutangam abakinnyi ba Police FC barawurenza.

25’: Corner y’ikipe ya PR FC

24’: Abasore ba APR FC bari bahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko umupira umubana muremure Bernabeu.

23’: Ikipe ya Police yari yongeye kotsa igitutu ikipe ya APR FC, Tuyisenge ahinduye umupira, Rutanga arawurenza.

22’: Ikipe ya Police FC ikomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC, Sina Jerome wari ugeze imbere y’izamu wenyine, ananirwa gufunga neza umupira, umuzamu arawufata.

21’: Umupira ukomeye wa Police FC wari uhinduwe bashaka Kipson basanga yarariye. Rutanga ahise asimbura Ngabo Albert.

20’: Umupira ukomeye wari uhinduwe na Mbaraga Jimmy, umukinnyi Kodo akiza izamu, ariko Rutanga yiteguye gusimbura Ngabo wavunitse.

20’: Djamal Mwiseneza wagundaguranaga na Ndaka, ahindura umupira utagize icyo utanga.

19’: Coup franc ya Police ku ikosa Rusheshangoga akoreye Ndaka, ariko ntacyo itanze.

17’: Jimmy Mbaraga wari uteye ishoti rikomeye rica ku ruhande.

16’: Coup Franc ya Police hafi y’urubuga rwabo, ku ikosa rikorewe Fabrice Twagizimana, bahita bakina vuba

15’: Umukinnyi Ngabo Albert yajyanywe hanze y’ikibuga, umukino urakomeza.

13’: Umukinnyi Ngabo Albert aryamye hasi, nyuma yo kugongana na Ngabo Albert

13’: Passe ndende yari ihawe Tuyisenge Jaques, ariko umupira umubana muremure urarenga.

12’:21 Corner itewe na Sina Jerome, ariko Rusheshangoga ahita akiza izamu rye.

11’: Coup Franc itewe neza na Sina Jerome, umuzamu Olivier awushyira muri Corner.

10’: Coup franc y’ikipe ya Police, ku ikosa Iranzi akoreye Sina Jerome

9’:Bahana ikosa vuba ariko, bahereje Mubumbyi, umupira uramurengana.

8’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikorezwe na Kagabo Peter cyangwa Peter Otema, ukiniye nabi Ngabo Albert

6’: Ikipe ya APR FC iri kotsa igitutu ikipe ya Police FC, umupira wari uzamukanywe neza na Iranzi ndetse na Ngabo Albert, bahinduye imbere y’izamu, Twagizimana Fabrice akiza izamu rye.

4’: Ikipe ya APR FC itangiye igerageza guhererekanya neza umupira.

2’: Umukinnyi Ndahinduka Michel wari uzamukanye umupira yihuta, ariko ariko Ndi Ku kazi cyangwa Twagizimana arawumutanga

1’: Umukino utangijwe n’ikipe ya APR FC, itigeze ihindura liste y’abakinnyi babanje mu kibuga bahura na Rayon Sports.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibugaAbakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga

Police FC: Nzarora Marcel, Peter Kagabo, Twagizimana Fabrice, Mugabo Gabriel, MNdaka Frederic, Mutuyimana Mussa (C),Eric Ngendahimana, Tuyisenge Jacques. Jimmy Mbaraga,Sina Jerome,Kipson Athuire.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibugaAbakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert ( 21’ Rutanga Eric), Rugwiro Herve, Nshutiyamagara Ismael Kodo (C), Mugiraneza Jean Baptiste, Andrew Buteera, Djamal Mwiseneza, Iranzi Jean Claude, Mubumbyi Bernabeu, Ndahinduka Michel

nono Kuya 22-08-2014 saa 14:50'

Sorry Jado. Wamenetse kabisa. Umukino byagaragaye ko ari uwa APR FC. Congs ku Gikona

JADO Kuya 22-08-2014 saa 14:48'

Abakunzi ba POLICE FC twihangane kandi twishimire aho tugrze nituzongere kubura mu marushanwa ayo ariyo yose akinirwa muri aka karere,kandi mwibuke ko tugomba no gukinira umwanya wa gatatu yugomba no kwegukana byanga byakunda ngirango twarabyerekanye ko amakipe yo mu mahanga tuyahangamura!Apr namwe courage mushyireho umwete mutware umwanya wa mbere n’igikombe nti mukajye mwibuka gukina ari uko mukina n’amakipe yo mu RDA gusa mwibuke ko iyo mugiye guhura twayitsinze kandi ntimuzategereze Penalties ngirango mumaze kubona ko ari amahirwe.

Jado Kuya 22-08-2014 saa 11:59'

Si ndi umupfumu ariko igice kirangiye police fc yibagirwe KO cyabaye itegure icya 2 nk’aho aribwo itangiye compétition kandi mfite icyizere uyu mukino ni uwa Police Fc.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03As Kigali171033
04Police FC171132
05Bugesera FC18931
06Musanze FC17027
07Espoir FC17626
08Etincelles FC17-224
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC17-219
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - AMAGAJU flag
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE - vs - ETINCELLES flag
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)