RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Ikipe ya Al Merrick yegukanye CECAFA Kagame Cup itsinze APR FC 1-0
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup uri wahuzaga ikipe ya APR FC yo mu Rwanda na Al Merrick yo muri Soudan, kuri sitade Amahoro i Remera urangiye ikipe ya Al Merrick itwaye iki gikombe, itsinze APR FC igitego 1-0, imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

90’+5: Umukino urarangiye El Merreick yegukanye CECAFA Kagame Cup itsinze APR FC igitego 1-0.

90’+4: Corner barayiteye, APR FC iwusubiza muri Corner

90’+4: Corner ya El Merreick

90’+3: Coup franc y’ikipe ya El Merreick, bateye APR FC irongera ikora ikosa.

90’+3: Ikipe ya El Merreick iri gukina buhoro ishaka ko umukino warangira uku.

90’+2: Umupira barawuteye APR FC irawurenza, barenguye uhita wongera urarenga urengejwe na l Merrieck.

90’+1: Corner ya El Merreick, bajya gutera bagenda buhoro cyane.

90’: Hongeweho iminota 5 ku mukino.

87’: Ikipe ya El Merreick yari ikoze contre attaque, umupira uba muremure urarenga, uhita ugarurwa na APR FC vuba mu kibuga.

86’: Ishoti rikomeye ritewe na Traore Mohamed, umuzamu kwizera Olivier akuramo umupira.

85’: Muri iyi minota amakipe ari gukina yikuraho umupira.

84’: Corner ya APR FC. Itewe na Tibingana, abakinnyi ba El Merreick bakiza izamu.

83’: Umukinnyi wa El Merreick Ali Gafer Houssein agize ikibazo arasohoka, ahita asaba kugaruka mu kibuga.

81’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Sibomana Patrick, Ngabo ahannye ikosa, umupira ugera kuri Isaie Songa, uteye n’agatsinsino, umupira urarenga.

80’: Gusimbura ku ruhande rwa El Merreick, aho umukinnyi Ragi Abdalate asimbuwe na Faisal Moussa Houssein.

80’: Ikipe ya El Merreick yari isatiriye APR FC, bahererekanya neza, ariko umuzamu umupira abasha kuwufata.

79’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikozwe na Wawa Pascal, mu kibuga hagati. Umukinnyi Ngabo ateye umuzamu arawufata.

78’: Ikipe ya El Merreick yari ikoze contre attaque ku mupira wari utakajwe na Kodo, umukinnyi Traore ateye ishoti aritera kuri Kodo.

76’: Coner itewe na Tibingana Charles, umupira uba muremure urarenga.

74’: Corner itewe neza na Patrick Sibomana, umupira umuzamu wa El Merrieck awushyira muri corner. Djamal Mwiseneza asimbuwe na Tibingana Charles. Umuzamu aryamye hasi ari gutinza umukino.

73’: Corner y’ikipe ya APR FC

72’: Coup franc ya El Merreick mu kibuga hagati, itewe vuba vuba na Wawa Serge Pascal.

71’: Umukinnyi Traore Mohamed acenze abakinnyi hafi ya bose b’inyuma ba APR FC, ariko ahereje mu rubuga rw’amahina habura umukinnyi wo gutera mu izamu.

70’: Corner ya Djamal Mwiseneza ateye nabi ntiyagira icyo itanga.

70’: Corner y’ikipe ya APR FC

69’: Coup franc itewe neza na Patrick Sibomana, ariko umuzamu awukuramo, ahereje abakinnyi be bahita babaka umupira.

68’: Coup franc ya El Merreick, ku ikosa rikorewe Ngabo Albert.

67’: Umukinnyi wa El Merreick Ragi Abdalate aryame hasi mu kibuga, bahita bamusohora kuvurirwa hanze.

66’: APR FC yari isatiriye ikipe ya El Merreick, ariko abakinnyi b’inyuma bakiza izamu.

65’: Coup franc ya El Merreick mu kibuga cyayo, ihanwe vuba n’umuzamu wa El Merreick.

64’: Gusimbura ku ruhande rwa El Merreick, umukinnyi Allan Wanga asimbuwe na Gabir Abdu Mouhamed.

63’: Ikipe ya el Merreick yari isatiriye ikipe ya APR FC, umupira uhinduwe na Allan Wanga, Traore na mugenzi we barawushwanira uvamo.

62’: Umukino urasa nk’umaze gutuza muri iyi minota. Stade igice kinini cy’abafana baracecetse.

59’: Gusimbura ku ruhande rw’ikipe ya El Merreick, kapiteni Elbasha Ahmed asimbuwe na Ramadhan Agaba

58’: Corner itewe na Djamal barayigarura, asubijemo umupira urarenga.

56’: Corner ya APR FC ku mupira wari uhinduwe na Ngabo. Umukinnyi Allan Wanga aryamye hasi mu rwego rwo gutinza umukino, umusifuzi amutegeka kujya hanze y’ikibuga.

55’: Ishoti rikomeye ritewe na Djamal Mwiseneza mu rubuga rw’amahina, umuzamu Magoola awufata neza.

54’: Ikipe ya APR FC ikomeje kotsa igitutu ikipe ya El Merreick.

53’: Coup franc ya APR FC mu kibuga hagati, bateye bahita bayaka umupira.

52’: Coup franc y’ikipe ya El Merreick ku ikosa rikozwe na Rusheshangoga Michel, ukiniye nabi Ayman Said Mohamed, umuzamu ateye, Kwizera afata umupira.

50’: APR FC iri kotsa igitutu ikipe ya El Merreick ariko ntirabasha kwishyura igitego yatsinzwe.

48’: APR FC yari ibonye uburyo bwo kwishyura igitego, Djamal Mwiseneza acenga abakina inyuma bose, ateye umuzamu awukuramo, Migi asubijemo umupira uca hejuru y’izamu.

47’: Corner ya APR FC itagize icyo itanga. Gusa ikipe ya APR FC itangiye isatira cyane El Merreick.

46’: Igice cya 2 cy’umukino kiratangiye. Buteera Andrew asimbuwe na Isaie Songa. Umukuru w’igihugu Paul Kagame ageze kuri sitade.

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye ari 0-0, hagati ya El Merreick yo muri Soudan iri mbere n’igitego 1-0.

45’+1: Coup franc ya El Merreick iciye hejuru y’izamu.

45’: Coup franc ya El Merreick mu kibuga hagati. Honjyeweho umunota 1, umukinnyi wa El Merreick Traore Mohamed ahabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.

44’: APR FC iri kotsa igitutu muri iyi minota, bateye ishoti umukinnyi wa El Merreick arigarura asa nk’ukoresheje urutugu.

42’: Coup franc itewe, abakinnyi ba El Merreick bahita bafata umupira barazamuka, Traore ateye ishoti atera nabi, umupira bawusubijemo uca ku ruhande.

41’: Coup franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Sibomana Patrick. Rugwiro asimbuye Emery

40’: Emery Bayisenge ajyanywe hanze y’ikibuga kuvurwa.

39’: Coup franc na none ya El Merreick, ku ikosa bakoreye umukinnyi wa El Merreick mu kibuga hagati. Emery Bayisenge wa APR FC na we aryamye hasi.

38’: Coup franc bahannye vuba, abasore ba APR FC bakiza izamu ryabo.

38’: Coup franc ya El Merreick, ku ikosa rikozwe na Rusheshangoga Michel

37’: Kugeza muri iyi minota, ikipe ya El Merreick iri guhererekanya neza kurusha APR FC

36’: Umupira ukomeye uhinduwe na kapiteni wa El Merreick Elbasha Ahmed, ateye n’umutwe Alan Wanga, umupira uca ku ruhande.

35’: Coup franc ndende itewe abakinnnyi ba El Merreick bakiza izamu, bazamutse bahita babakinira nabi, babona coup franc mu kibuga hagati, bahise batera vuba vuba.

34’: Coup franc ya APR FC, ku ikosa Wawa Serge akoreye Buteera Andrew.

33’: Umupira bahererekanyije vuba, ugeze kuri Traore Mohamed ahindura imbere y’izamu, habura uwinjiza igitego.

32’: Coup franc ya El Merreick, ku ikosa rikozwe na Djamal

30’: Umukinnyi Traore Mohamed wari ucenze abakinnyi hafi ya bose ba APR FC, ariko bamukuraho umupira, Ragi Abdalate ateye ishoti rijya hanze.

29’: Corner itewe na Patrick Sibomana, abakinnyi ba El Merreick bakiza izamu, umukinnyi Buteera asubizamo ashaka Djamal, umupira ateye awushota umukinnyi wa El Merreick, umuzamu arawufata.

28’: Corner y’ikipe ya APR FC ya 3.

27’: El Merreick izamutse neza, ariko umupira uhinduwe na Traore Mouhamed ntiwagira icyo utanga.

26’: Ikipe ya APR FC yari ishatse uko yishyura vuba vuba bahita bayaka umupira.

24’: Goooooaaaaaaaal Igitego cya mbere cya El Merreick gitsinzwe na Alan Wanga, ku mupira ahawe na Ragi Abdalate.

23’: Umupira ukomeye wari urenguwe mu rubuga rw’amahina, ariko Bayisenge Emery akiza izamu rye.

22’: Coup franc ya El Merreick bahita bahana ikosa vuba vuba. Umukinnyi wari usohotse agarutse mu kibuga.

21’: Umukinnyi Amir Kamal yagarutse mu kibuga, mugenzi we witwa Ragi Abdalate agongana n’abakinnyi ba APR FC, ajyanwe kuvurirwa hanze.

20’: APR FC yagaruye mu kibuga Emery Bayisenge utarakinnye 1/4 na 1/2, ariko yatakaje Iranzi kubera amakarita. Coup fraanc ya El Merreick mu kibuga cyayo, ku ikosa rikozwe na Buteera, bahita bahana vuba vuba.

19’: Amir Kamal wa El Merreick aryamye hasi mu kibuga avuga ko bamukiniye nabi, umusifuzi ategeka ko ajyanwa kuvurirwa hanze.

18’: Ikipe ya El Merreick yari isatiriye APR FC, umupira ugeze kuri Allan Wanga atera nabi, umupira urenga izamu.

16’: Coup franc itewe na kapiteni wa El Merrecik Elbasha Ahmed, umupira ufatwa neza na Olivier.

15’: Coup franc ya El Merreick ku ikosa rikozwe na Kodo.

14’: Amakipe yombi ari gukina acungana cyane, nta kipe isatira indi ku buryo bweruye.

12’: Ikipe ya El Merreick yaburanaga ko ikorewe ikosa rya penaliti, ariko umusifuzi arabihorera

8’: APR FC yari yokeje igitutu ikipe ya El Merreick, bahinduye imbere y’izamu, abakinnyi ba El Merreick umupira bawutanga Bugesera.

6’: Corner ya 2 ya APR FC itewe na Sibomana Patrick, ateye umupira bawufata neza.

5’: El Merreick yahise izamuka yihuta, ariko basanga umukinnyi Traore Mohamed yarariye

4’: Corner ya APR FC itagize icyo itanga.

3’: Amakipe atangiye asa nk’ayatinyanye, ariko urabona ko APR FC iri guhererekanya neza.

1’: Umupira utangijwe n’ikipe ya APR FC

Abakinnyi babanje mu kibuga:

El Merreick: Magoola Salim Omar, Elbasha Ahmed, Ayman Said Mohamed, Al Gafer Hussein, Wawa Serge Pascal, Allan Eldien Yousif, Amir Kamal, Ragi Abdalla Abdalate , Traore Mohamed, Allan Wanga, Ismail El-Sidig Adam

APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert , Emery Bayisenge, Nshutiyamagara Ismael Kodo (C), Mugiraneza Jean Baptiste, Andrew Buteera, Djamal Mwiseneza, Patrick Sibomana, Yannick Mukunzi, Ndahinduka Michel.

APR FC imaze kwegukana iki gikombe inshuro 3, ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro 7, mu gihe ikipe ya El Merreick mu nshuro 5 yegeze ku mukino wa nyuma, yabashije kucyegukana inshuro 2.

Mr Kuya 31-08-2014 saa 04:26'

Congs to Al Merrick!!!

JADO Kuya 24-08-2014 saa 11:14'

Nimwihangane APR ariko ubanza iyo mwumvise ikipe ziturutse hanze y’u RWANDA mukangarana harageze ko mushira igihunga ngirango mwabonye uko POLICE FC yagenje ariya makipe yose;sNiko bigenda ubwo mwaburanaga muri 2 harimo umwe wigizaga nkana.

Jado Kuya 24-08-2014 saa 10:40'

Iyi kipe ko iduteje Abarabu ra,iyi siyo POLICE FC yisasiye?ibya Ruhago ni Gatebe gatoki.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03Police FC141028
04As Kigali14826
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny11
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE 3 - 0 AS KIGALI flag
 Danny U. (1)
 Isaie S. (1)
 Justin M. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag