RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
CECAFA Kagame Cup: 11 bigaragaje kurusha abandi mu irushanwa ryatashye muri Sudani
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya El Merreikh ni yo yiganje mu bakinnyi 11 Ruhagoyacu yabashyiriye hanze nk’abarushije abandi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaraye risojwe mu Rwanda.

Iri rushanwa resize ibitego 84 ari byo bitsinzwe mu mikino 34, bivuze ko impuzandengo y’ ibitego bibiri birengaho gato, ari byo byatsindwaga ku mukino umwe. Umukinnyi Bryan Umony wa KCCA ni we urangije irushanwa afite ibitego byinshi-5 mu gihe umukinnyi w’irushanwa kubwa Ruhagoyacu ari umunya Mali Mohamed Traore ukinira El Merreikh.

Umony Bryan ni we urangije irushanwa afite ibitego byinshiUmony Bryan ni we urangije irushanwa afite ibitego byinshi Mohamed Traore(wambaye umuhondo) ni we mukinnyi wahize abandi mu irushanwaMohamed Traore(wambaye umuhondo) ni we mukinnyi wahize abandi mu irushanwa

Ikipe y’abakinnyi 11 b’iri rushanwa igaragaramo abakinnyi bane ba El Merreikh yatwaye igikombe, babiri ba APR FC yageze ku mukino wanyuma ndetse n’umukinnyi umwe wa Police FC. Iyi kipe yakinishwa system ya 4 33 yagatojwe n’umutoza Cassa Mbungo Andre, umutoza witwaye neza mu irushanwa muri rusanjye nubwo ikipe ye ari ubwa mbere yakinaga iri rushanwa.

Umutoza Cassa yitwaye neza mu irushanwa ryoseUmutoza Cassa yitwaye neza mu irushanwa ryose

Dore abasore 11 bitwaye neza:

Goalkeeper: Magoola Salim Omar- El Merreikh:

Umunyezamu wa El Merreikh yarigaragaje mu irushanwaUmunyezamu wa El Merreikh yarigaragaje mu irushanwa

Uyu munyezamu w’umunya Sudani yitwaye neza mu irushanwa ryose, ndetse aza no kongeraho kuba imbaraga ze ari zo zagejeje ikipe ya El Merreikh muri ½ nyuma yo kugira ba rutahizamu ba AZAM ndetse akaza kwisezerera we ku giti cye, ikipe ya KCCA kugirango agree ku mukino wanyuma.

Right Back: Ayman Said Mohamed-El Merreikh

Ayman Said yakinnye imyanya myinshi- yigaragaza cyane ku ruhande rw'iburyoAyman Said yakinnye imyanya myinshi- yigaragaza cyane ku ruhande rw’iburyo

Uyu munya Misiri ari mu bigaragaje cyane muri iyi mikino ya CECAFA dore ko yabanje gukina mu kibuga hagati ariko akaza guhindurirwa umwanya cyane iyo kipe ye yabaga ihura n’amakipe afite impande zikomeye. Uyu yashoboye guhagarika neza Lionel Saint Preux wa AZAM ndetse n’aba KCCA brimo Bryan Majwega. APR FC na yo yabitangira ubuhamya.

Centre Back: Wawa Serge Pascal-El Merrekh

Wawa Serge Pascal..Wawa Serge Pascal..

Uyu munya Cote d’Ivoire ni we wigaragaje mu bwugarizi bwa El Merreikh yashoboye guhangana nab a rutahizamu bakomeye barimo Kipre Tchetche, Michel Ndahinduka na Bryan Umony ariko abyitwaramo neza.

Centre Back: Tubane James-Rayon Sports

Tubane James yaratunguranye muri iyi CECAFATubane James yaratunguranye muri iyi CECAFA

Ni umwe mu bafashije Rayon Sports kugera aho yageze mu irushanwa ndetse ikaza kurisezererwamo idatsinzwe umukino numwe. Tubane benshi bakaba bavuga ko ari we gisubizo cy’ubwugarizi Rayon Sports yari ikeneye mu myaka myinshi ishize.

Left Back: Godefrey Walusimbi-Gor Mahia

Umusore w’umugande ukinira ikipe ya Gor Mahia ni umwe mu bagaragaye cyane muri rino rushanwa. Uyu wananyuzagamo agatsinda, uruhande rwe rw’inyuma ibumoso rwari ntagereranywa. Abasore nka Mwemere na Ngabo na bo ntwababirengagiza uko bitwaye.

Midfielder: Mugiraneza Jean Baptiste-APR FC

Migi yagejeje APR FC aho yageze muri CECAFAMigi yagejeje APR FC aho yageze muri CECAFA

Migi ntago umuntu yavuga ko yagize irushanwa ryiza muri rusanjye, uko n’umutoza we yitangarije ko agaragaza umunaniro. Hejuru y’ibi ariko, Migi yashoboye gufasha ikipe ya APR FC mu kibuga hagati, ayitsindira igitego ndetse anatsinda penaliti ebyiri byatumye basezerera Rayon Sports na Police.

Midfielder: Mutuyimana Musa-Police FC

Kapiteni wa Police yemeje benshi muri CECAFAKapiteni wa Police yemeje benshi muri CECAFA

Umusore witwaye neza mu irushanwa muri rusanjye. Umwami wo hagati mu kibuga, wagiye anabihemberwa ku mikino imwe nimwe. Uyu iyo hataza kuba harimo kabuhariwe Troore, yari kuba ari we mukinnyi w’irushanwa.

Midifilder: Akanakimana Noah-Atletico

Umusore wambaye imyenda y'ubururu yayoboye hagati ha AtleticoUmusore wambaye imyenda y’ubururu yayoboye hagati ha Atletico

Umusore w’umurundi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Atletico. Uyu ni we wari izingiro ry’ikipe ya Kaze Cedric cyane cyane mu guhanahana neza kwarangaga iyi kipe y’i Bujumbura. Noah yakunzwe na benshi bari mu mikino ya CECAFA

Striker: Kipre Tche Tche-AZAM

No 10 Tchetche n'impanga ye, bagiye bagora amakipe muri iyi CECAFANo 10 Tchetche n’impanga ye, bagiye bagora amakipe muri iyi CECAFA

Uyu munya Cote d’Ivoire ntawuzibagirwa amashoti ye n’ingufu ye. Amahirw eni yo yatumye atabona ibitego muri El Mereikh. Uno musore, amanota yendaga kuyanganya na Iranzi Jean Claude wa APR FC, gusa ni umukinnyi umuntu atasiga ku rutonde.

Striker: Bryan Umony-KCCA

Umusore ukina atuje ariko agatsinda ibitegoUmusore ukina atuje ariko agatsinda ibitego

Ni we watsinze ibitego byinshi mu irushanwa-5 ndetse yanagiye atanga imipira myinshi yavuyemo ibitego. Bidashidikanywaho na we agaragara mu ikipe y’irushanwa.

Striker: Traore Mohamed-El Merreikh

Umusore ukiri muto..Umusore ukiri muto..

Umukinnyi w’irushanwa. Uyu munya Mali ukinira El Merreikh yeretse abanyarwanda ko hari byinshi bagifite byo gukora cyane cyane ubwo yazengerezaga ubwugarizi bwa APR FC.

Abasimbura: Kwizera Olivier(APR FC), Ngabo Albert(APR FC), Mpima Saaka(KCCA), Tuyisenge Jacques(Police FC), Bryan Majwega(KCCA), Iranzi Jean Claude(APR FC), Fuade Ndayisenga(Rayon Sports), Lionel Saint Preux(AZAM)

Iranzi Jean Claude ni umwe mu basore bari hafi ku rutondeIranzi Jean Claude ni umwe mu basore bari hafi ku rutonde Jacques Tuyisenge na we yari hafi aho mu basimburaJacques Tuyisenge na we yari hafi aho mu basimbura BARUMIWE!BARUMIWE! N'abasifuzi barakinnyeN’abasifuzi barakinnye

izabayo cedrick Kuya 26-08-2014 saa 11:24'

ndemeranywa namwe miringo90% umusimbura wa warusimbi ni mackenzi ubundi umukinnyi ukiri muto witwaye neza ni sibomana patrick papy kbs uriya mwana azi icyo gukora hariya apr yarahashye nubwo nyanga

Nshimiyimana Kuya 26-08-2014 saa 03:54'

hahahah riko komwibagiwe captain wa Rayon Sport wafashe ibihembo bitatu byumukinnyi witwaye neza mumukino


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

GROUP A
Team name & flag MP GD Points
flag Rayon Sports (Rwa)4310
flag Azam FC (Tz)478
flag Atlabara (S.Sud)4-13
flag Adama FC (Eth)4-42
flag KMKM (Znz)4-52
GROUP B
Team name & flag MP GD Points
flag KCCA (Ug)429
flag APR FC (Rwa)417
flag Atletico (Bur)406
flag Telecom FC (Dji)4-14
flag Gor Mahia (Ken)4-22
GROUP C
Team name & flag MP GD Points
flag Police FC (Rw)359
flag EL Merreikh (Sud)334
flag Vital'O (Bur)324
flag Benadir (Soma)3-100
Urutonde ry'Imikino yose
Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)