RUHAGOYACU.com

Abakiniye GSOB bari mu bitezwe guseruka muri Memorial Kayumba izaba irimo ibishya byinshi

Abakiniye ikipe ya Volleyball ya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB-Indatwa n’Inkesha) mu myaka itandukanye, barimo n’abayihesheje ibikombe, bari mu bazitabira irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, bakazaba bafite ikipe mu cyiciro cy’abawigeze (Veterans).

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 17 na 18 Gashyantare 2018, ni bwo Umuryango wa Volleyball mu Rwanda uzaba wibuka Nyakwigendera Padiri Kayumba Emmanuel, wahoze ari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Leta rw’i Butare (G.S.O.Butare).

Padiri Rwirangira Pierre Celestin ni we wahise asimbura Padiri Kayumba Emmanuel ku buyobozi bwa GSOBPadiri Rwirangira Pierre Celestin ni we wahise asimbura Padiri Kayumba Emmanuel ku buyobozi bwa GSOB

Nyakwigendera azibukwa mu irushanwa yitiriwe, uyu mwaka rikaba ryitezwemo ibishya byinshi birimo nk’irushanwa rya Beach Volleyball ridasanzwe, uyu mwaka kandi mu makipe azaseruka hakaba harimo n’iy’abahoze ari abanyeshuri muri GSOB Padiri Kayumba yabereye umuyobozi, aba bakazakina mu cyiciro cy’abawigeze (Veterans).

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi wa GSOButare-Indatwa n’Inkesha yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa ryiswe ‘Memorial Kayumba’ ryatumiwemo amakipe yose agize FRVB, ay’abawigeze (Veterans) ndetse n’andi atatu yo mu mahanga.

Ati “Twandikiye amakipe yose agize Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) kandi twizeye ko bazitabira, icyakora uyu munsi kuwa kabiri ni bwo dutegereje kubona gihamya y’amakipe yose azitabira irushanwa.”

Padiri Kayumba Emmanuel yatabarutse ku itariki ya 10 Gashyantare 2009 nyuma y'imyaka 13 yari amaze ayobora GSOBPadiri Kayumba Emmanuel yatabarutse ku itariki ya 10 Gashyantare 2009 nyuma y’imyaka 13 yari amaze ayobora GSOB

Irushanwa rizakinwa mu byiciro bitandatu, birimo amakipe y’abagabo asanzwe akina shampiyona ya Volleyball, iki cyiciro kikaba kirimo amakipe 18 agabanyije mu matsinda abiri (Serie A & Serie B).

Serie A izaba igizwe n’amakipe icyenda asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, hakaba hashobora kwiyongeramo amakipe abiri azaturuka mu mahanga, arimo Amical yo mu Burundi n’indi ishobora kuzaturuka muri Uganda.

Serie B na yo izaba irimo amakipe 9 asanzwe akina muri icyo cyiciro muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball.

Kirehe VC ni yo ifite igikombe giheruka cya Memorial KayumbaKirehe VC ni yo ifite igikombe giheruka cya Memorial Kayumba

Ikindi cyiciro ni icy’abari n’abategarugori, aha hakazitabira APR WVC, RRA WVC, Ruhango VC, GS St Aloys Rwamagana na GS Rwaza, aha na ho hakaba hashobora kwiyongeramo ikipe izaturuka muri Uganda.

Hazaba harimo kandi icyiciro cy’abakuze (Abawigeze/Veterans), aha bakazakina Volleyball isanzwe ndetse na Beach Volleyball, aha ariko hakazakina abantu bafite igiteranyo cy’imyaka 75 ku bagabo na 70 ku bagore.

Padiri Rwirangira yijeje ko Memoerial Kayumba uyu mwaka izagenda neza kurusha andi marushanwa nk’iri yabaye mu myaka ishize.

Ati “Twabiteguye neza ku buryo twizeye neza ko bizihuta kandi bikagenda neza, kereka dusagariwe n’imvura ni bwo twakwiyambaza inzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’iy’Akarere ka Gisagara, ariko ubundi bitagenze bityo tuzakoresha ibibuga bya GSOB kuko ubu tumaze kugira birindwi.”

Padiri Kayumba Emmanuel yibukwa buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cya icya gatatu cya GashyantarePadiri Kayumba Emmanuel yibukwa buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cya icya gatatu cya Gashyantare

Padiri Kayumba azwi cyane nk’umurezi akaba n’umubyeyi w’imfubyi nyinshi zaba izize mu kigo yari ayoboye ndetse n’izindi, ariko muri Volleyball ho bamwibukira ku kuba ari we washinze ikipe y’ikigo ya Volleyball ya GSOB ayishyira mu cyiciro cya mbere, ndetse yitwara neza ikajya iza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Padiri Kayumba yibukwa mu irushanwa rya Volleyball kubera ubwitange yagaragaje ngo uyu mukino ubashe gutera imbere, ndetse n’umwete n’umurava yagiranga mu gushyigikira siporo muri rusange ariko ku isonga hakaba “Volleyball”.

Umwaka ushize muri Memorial Kayumba, ibikombe byari byegukanywe na RRA VC mu bagore itsinze Ruhango VC ku maseti 3-0, mu bagabo (Serie A) cyegukanywe na Kirehe VC itsinze ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-0 n’aho mu bagabo (Serie B) GSO Butare itsinda PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis De Butare) ku maseti 3-0, mu gihe mu bawigeze ho Relax Team yatsinze Mamba Club amaseti 3-2.

Padiri Kayumba yibukirwa ku kuntu yakundaga Kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya akanabitoza abo yareragaPadiri Kayumba yibukirwa ku kuntu yakundaga Kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya akanabitoza abo yareraga

Padiri Kayumba yashyinguwe iruhande rwa Cathedral ya Butare inyuma ya GSOBPadiri Kayumba yashyinguwe iruhande rwa Cathedral ya Butare inyuma ya GSOB

Relax Team ni yo ifite igikombe cy'umwaka ushize mu cyiciro cy'abawigezeRelax Team ni yo ifite igikombe cy’umwaka ushize mu cyiciro cy’abawigeze

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Viateur Karerangabo

    Kuya 13-02-2018 saa 13:47'

    Waradufashije uduha uburere bwiza dukura neza kdi dukunda Sport. Nyiribihembo azaguhembe twe ntacyo twabona tuguhemba.
    Byaba byiza muri GSOB imbere nabo bagiye bakora amarushanwa yo kwibuka Padri Kayumba. Abanyeshuri bagahura hagati ya za promotions cg se za Sections nk’ uko cyera tukihiga izo competitions zakorwaga mu mikino yose.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru