RUHAGOYACU.com

Abanyarwandakazi babonye itike ya ½ muri Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth

Ikipe ya Beach Volleyball ihagarariye u Rwanda mu mikino y’abana bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Youth Games) yabonye itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda ikipe ya Vanuatu amaseti 2-0.

Penelope Musabyimana na Valentine Munezero ni amazina akomeje kwandika amateka nyuma y’aho baje bahagarariye u Rwanda nk’igihugu cyitabiriye aya marushanwa nku nshuro ya mbere ariko bagahigika abo mu bindi bihugu.

Ni umukino wagoye cyane abanyrwandakazi bakinaga n'ababaruta mu gihagararoNi umukino wagoye cyane abanyrwandakazi bakinaga n’ababaruta mu gihagararo

Vanuatu ni igihugu giherereye mu majyepfo y’inyanja ya Pacifika, kikaba mpatsibihugu mu mukino wa Beach Volleyball mu karere giherereyemo, kuko ntawe upfa gutsinda ikipe yahoo bimworoheye.

Ubwo u Rwanda rwabonaga itike ya ¼ rutsinze ikipe yo mu birwa bya Caribbean, rwahise rwisanga rugomba guhura na Vanuatu, abazi icyo gihugu batangira kuvuga ko ari ho amahirwe y’u Rwanda muri iri rushanwa agarukiye.

Icyakora si ko byagenze kuko Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bagiye muri Bahamas bashaka gutsinda aho bishoboka hose bityo bakagera ikirenge mu cya bakuru babo Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga begukanye igikombe cya Afurika bakaba barimo kwiregura kujya muri shampiyona y’Isi.

Musabyimana na Munezero bifotoranyije n'abo bari bamaze gutsindaMusabyimana na Munezero bifotoranyije n’abo bari bamaze gutsinda

Ikipe y'u Rwanda ya Beach VolleyballIkipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!