RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Abanyarwandakazi bagiye muri shampiyona y’Isi ya Beach Volleyball ngo urugamba ni nk’urundi
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bagize ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball bahagurutse i Kigali berekeza i Vienne muri Autriche, aho bagiye muri shampiyona y’Isi nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika, bakaba bagiye bavuga ko bazakina bazirikana ko urugamba bariho ari nk’izindi.

Ahagana Saa ine n’igice (10:30pm) ni bwo Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball igizwe n’abakinnyi babiri, Denise Mtatsimpundu na Charlotte Nzayisenga ndetse n’Umutoza Paul Bitok, yari igeze ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Karekezi Leandre.

Nzayisenga (Ubanza ibumoso), Mutatsimpundu (Hagati) na Karekezi Leandre berekeje i VienneNzayisenga (Ubanza ibumoso), Mutatsimpundu (Hagati) na Karekezi Leandre berekeje i Vienne

Icyo gihe ni bwo iyo kipe yari itangiye urugendo rutari rugufi, dore ko indege yabahagurukanye saa sita z’ijoro (00:00am) berekeza i Vienne, aho bitabiriye irushanwa rya Beach Volleyball rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri buri mugabane.

Mbere yo guhaguruka, Nzayisenga Charlotte, umwe mu bagize iyo kipe yatangarije RuhagoYacu ko bahagurutse bameze neza kuko imyitozo bakoze yari myiza kandi yiyongera ku yo bakoze mbere yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika, gusa yirinda kugira byinshi yizeza Abanyarwanda ngo kuko aho bagiye ntibazi abo bazahasanga.

Ati “Shampiyona y’Isi tugiye tumeze neza kuko ku myitozo twakoze tujya gutwara igikombe cya Afurika, ubu twarengejeho, kuko amakipe amwe n’amwe tuzasangayo ntabwo tuyazi, ntabwo twigeze tuyabona, ntituzi uko bakina ariko na bo ntibazi uko dukina. Twongereye imbaraga mu myitozo twakoze.”

Mutatsimpundu Denise, Morali yari yose anyuzamo agatebya nk'ibisanzweMutatsimpundu Denise, Morali yari yose anyuzamo agatebya nk’ibisanzwe

Icyakora ngo n’ubwo batazi abo bazahura muri shampiyona y’Isi, ngo ntibazabura gukina banazirikana ko urugamba ari nk’urundi, ariko agira n’icyo asaba abafana.

Ati “Turahagurutse turagiye, tugiye nko ku rugamba ni ko navuga, bityo icyo nasaba abakunzi ba Beach Volleyball ni ugukomeza kutuba hafi, bakanadusengera.”

Kuba icyifuzo cyabo kitarubahirijwe ngo ni imbogamizi itazababuza gukina

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Mutatsimpundu na Nzayisenga bitabiriye Shampiyona nyafurika ya Beach Volleyball yabereye i Maputo muri Mozambique.

Ubwo bageraga muri iryo rushanwa, batunguwe cyane no gusanga bazakinira iruhande rw’inyanja, ku buryo bakiniye mu muyaga mwinshi bikabagora cyane kuko batari bawumenyereye, ariko bariyandayanda babasha kweguka igikombe batsinze Morocco ku mukino wa nyuma.

Ubwo bari bakubutse muri iryo rushanwa, basabye ko mbere yo kwitabira shampiyona y’Isi bazafashwa bakajya kwitoreza ku mugabane w’u Burayi, aheza hari n’umwuka umeze nk’uwo bazakiniramo i Vienne.

Karekezi Leandre ni we waherekeje ikipe y'igihugu ya Beach VolleyballKarekezi Leandre ni we waherekeje ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball

Icyakora icyifuzo cyabo n’ubwo cyakiriwe neza nticyubahirijwe ku mpamvu zitigeze zisobanurwa, ariko umuntu atashidikanya ko zaba zishingiye ku mikoro. Icyakora mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 13 Nyakanga, Umuyobozi wa FRVB, Karekezi Leandre yijeje ko abo bakobwa bateguwe neza kandi bakitoreza mu mwuka mwiza w’i Rwanda, ndetse ko aho bazakinira atari ku Nyanja.

Icyakora iyo kipe ya Beach Volleyball isanga kuba batarashoboye kwitoreza hafi ya Vienne ari imbogamizi ariko itazababuza gukina nk’uko Nzayisenga yakomeje abibwira RuhagoYacu.

Ati “Imbogamizi ntizabura, cyane ko n’ikibiga tugiyeho tutakizi, ari na cyo twasabaga ariko ntibizatuma tudakina.”

Nzayisenga Charlotte yirinze kwizeza abanyarwanda ibitangazaNzayisenga Charlotte yirinze kwizeza abanyarwanda ibitangaza

Shampiyona y’Isi ya Beach Volleyball izatangira kuri uyu wa 28 Nyakanga, ikaba izitabirwa n’amakipe 48 agabanyijwe mu matsinda 12, u Rwanda rukaba ruri mu Itsinda I hamwe na Brazil, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Canada.

Nzayisenga na Mutatsimpundu bazatangira bakina Brazil kuri uyu wa 28 Nyakanga, bakurikizeho Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 29 Nyakanga, bazasoreze imikino yo mu itsinda kuri Canada kuwa mbere tariki ya 31 Nyakanga.

U Rwanda ruri mu itsinda ry'UrupfuU Rwanda ruri mu itsinda ry’Urupfu

SHUMBUSHO Abdul Karim Kuya 28-07-2017 saa 10:47'

Mwaramutse,

Abakobwa baduhagarariye muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi mu mukino wa Beach Volleyball twabifuriza amahirwe n’ubwo bigaragarako bagiye batinze kuko bafite umukino uyu munsi.

Ukindi niba bishoboka mwakosora ku mafoto yabo: Uwo mwita Mutatsimpundu Denyse ni we Nzayisenga Charlotte.

Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)