RUHAGOYACU.com

Abanyarwandakazi begukanye imidali ya Bronze mu mikino y’abana bo muri Commonwealth

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yegukanye umwanya wa 3 bityo yambikwa umudali wa bronze muri Veach volleyball nyuma yo gutsinda Scotland sets 2 kuri 1 mu marushanwa y’abana bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Youth Games).

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017 ni bwo hasojwe amarushanwa mu mikino igera ku 10 yahuje abana baturuka mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, yaberaga muri Bahamas, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe muri Tennis na Beach Volleyball.

Ikipe ya mbere (hagati) iya kabiri (yambaye umukara) n'iya gatatu (yambaye ubururu n'umuhondo)Ikipe ya mbere (hagati) iya kabiri (yambaye umukara) n’iya gatatu (yambaye ubururu n’umuhondo)

Muri iyo mikino u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya mbere, rwabashije kwegukana imidali y’umwanya wa gatatu muri Beach Volleyball, aho ikipe igizwe na Penelope Musabyimana na Valentine Munezero babashije gutsinda bibagoye ikipe ya Scotland.

Ikipe y’u Rwanda yari yatsindiwe muri ½ cy’irangiza aho yahuriye na Australia yegukanye igikombe, mu gihe Scotland yo yari yahatsindiwe na New Zeeland yo yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma.

Begukianye imidali ya bronze ariko nibakomeza gukurikiranwa bakitabwaho, mu mikino y'abakuze itaha bashobora gutwara zahabuBegukianye imidali ya bronze ariko nibakomeza gukurikiranwa bakitabwaho, mu mikino y’abakuze itaha bashobora gutwara zahabu

Muri Tennis ho Ernest Habiyambere ntiyashoboye kugira umudali atahana, dore ko yatsindiwe mu ijonjora rya kabiri, nyuma yo kwitwara neza agatsinda mu ijonjora rya mbere ku buryo bishobora no kumwongerera amanita ku rutonde rw’Isi.

Biteganyijwe ko itsinda ryagiye guhagararira u Rwanda muri Commonwealth Youth Games – Bahamas 2017 rizagaruka i Kigali kuwa kabiri tariki ya 25 Nyakanga saa moya n’iminota 10 z’umugoroba (7:10pm).

Abanyarwandakazi batsinzwe n'abanya Australia bahise begukana igikombeAbanyarwandakazi batsinzwe n’abanya Australia bahise begukana igikombe

Dore uko amakipe yakurikiranye muri Beach Volleyball:

1. Australia
2. New Zeeland:
3. Rwanda:
4. Scotland
5. England
6. Vanuatu
7. Bahamas
8. Trinidad and Tobago
9. Jamaica
10. Saint Lucia

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru