RUHAGOYACU.com

Akumuntu Cavalo, mu ntwaro nshya UTB VC yitwaje mu gushaka igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Volleyball ya Kaminuza y’Ikoranabuhanga, Ubucuruzi n’Ubukerarugendo (UTB VC) yamaze kugura abakinnyi bashya batandatu barimo Akumuntu Cavalo Patrick ukinira ikipe y’Igihugu, iyi kipe ikaba igamije gutangira guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda ariko cyane cyane icya shampiyona.

UTB VC yakinaga shampiyona yayo ya mbere y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize, yasoreje ku mwanya wa 7 mu makipe urwenda yitabiriye shampiyona y’igihugu ya Volleyball, ikaba yaraje inyuma ya Gisagara, Kirehe, APR, IPRC-SOUTH na Rwanda Energy Group (REG) mu gihe kaminuza ya Kibungo na KVC ari zo zayije inyuma.

Akumuntu Cavalo Patrick ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite kugeza ubuAkumuntu Cavalo Patrick ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite kugeza ubu

Ibi byateye ishyari ryiza ubuyobozi bwa Kaminuza UTB, buhita bwemera guha abakinnyi imyanya yo kwigamo, ndetse n’akazi ku barangije kwiga, ibyo byose bikaba byarakozwe hagamijwe kubaka ikipe y’intarumikwa, igomba guhatanira ibikombe kandi ikabitwara.

Ku ikubitiro, iyi kipe yahise iha umwanya w’ishuri, Akumuntu Cavalo Patrick, umwe mu nkingi ya mwamba yafashije Gisagara VC kweguukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, uyu akaba n’umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’igihugu ya Volleyball.
Akumuntu na mukuru we Ndamukunda FlavienAkumuntu na mukuru we Ndamukunda Flavien
Uretse Cavalo, UTB VC yahise izana kandi Iradukunda Pacifique ukomoka mu Burundi akaba yarakiniraga Gisagara VC, Flery Muyuku undi Murundi wakiniraga IPRC South, William Mudahemuka wakiniraga Gisagara, Fred Rufu Muvunyi wakiniraga Kirehe VC, na Jean Paul Sibomana wakiniraga IPRC South.

UTB VC yamaze gutangira imyitozo yitegura shampiyona izatangira kuwa 13 Mutarama 2018, ikaba iyikorera muri Stade nto Amahoro i Remera.
UTB VC ngo yiteguye kwegukana ibikombe byaba ibyo mu Rwanda n'ibyo ku rwego mpuzamahangaUTB VC ngo yiteguye kwegukana ibikombe byaba ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego mpuzamahanga
Abakinnyi UTB ifite kugeza ubu:

Akumuntu Cavalo Patrick, Fred Muvunyi, Gideon Mutabazi, Pacifique Iradukunda, Patrick Ruzindana, John Nkurunziza, Guillaume Irakarama, William Mudahemuka, Paul Hitayezu, Flery Muyuku, Claude Gakire, Jean Paul Sibomana, Samuel Mugisha, Claude Niyibizi na Yves Iradukunda.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru