RUHAGOYACU.com

Amafoto- REG na RRA zegukanye ibikombe muri Memorial Rutsindura

Ku nshuro ya 15 hakinwa irushanwa rya Memorial Rutsindura, rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura, ritegurwa na Petit seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda, amakipe ya Rwanda Energy Group (REG) na Rwanda Revenue Authority (RRA) ni yo yegukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore bakina mu cyiciro cya mbere, serie A.

Rutsindura Alphonse, yahoze ari umwarimu muri Seminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ndetse yanigishije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Uyu, yagize uruhare runini mu iterambere ry’umukino wa Volleyball, aba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, ndetse aba vice perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, mbere yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ku bibuga bitandukanye bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, IPRC y’amajyepfo, Gymnase ya Gisagara, Gymnase ya Kaminuza y’u Rwanda na ENDPK, ubwo hakinwaga imikino yo mu matsinda na 1/2 mu byiciro bitandukanye birimo; icy’abagabo bakina icyiciro cya mbere (Serie A), icyiciro cya kabiri ( Serie B), icyiciro cy’abagore, Icyiciro cy’abakanyujijeho muri volleyball, volleyball yo ku musenyi Beach Volley Ball, icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange ndetse n’amashuri abanza.

Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru, ikaba yasize mu cyiciro cy’abagabo bakina muri shampiyona, REG itwaye igikombe nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-1 naho mu bagore RRA na yo itsinda APR VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wabanje.

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ngarukamwaka rikaba ryaritabiriwe n’amakipe menshi ugereranyije no mu myaka yashize, ndetse hazamo n’icyiciro cy’amashuri abanza.

Andi makipe yatwaye ibikombe ni : Ecole primaire Simbi yatsinze iya Mbazi mu mashuri abanza, mu bakobwa, amaseti 2-1, mu bahungu Mbazi itsinda Groupe Scolaire Butare Catholique 2-0, Christ Roi yatsinze PSVF Karubanda mu cyiciro rusange amaseti 2-0, naho Groupe Scolaire Officiel de Butare yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda amaseti 3-1 mu makipe yo muri Serie B.

Mu batarabigize umwuga, igikombe cyatwawe na Veterans yatsinze Relax Club ku mukino wa nyuma amaseti 3-2, naho Beach Volleyball, bakina ari babiri, igikombe cyatwawe n’ ikipe y’Umucyo.

APR VC y'abagore yatangiye yesurana na RRAAPR VC y’abagore yatangiye yesurana na RRA







Iri rushanwa ryari ryitabiriweIri rushanwa ryari ryitabiriwe
Mu batarabigie umwuga bakinaMu batarabigie umwuga bakina

APR VC y'abagabo na REG bishyushyaAPR VC y’abagabo na REG bishyushya

Bimwe mu byo bahataniragaBimwe mu byo bahataniraga
Ikipe ya REG yegukanye igikombeIkipe ya REG yegukanye igikombe
Abayobozi basuhuza amakipe yari agiye gukina umukino wanyuma mu bagaboAbayobozi basuhuza amakipe yari agiye gukina umukino wanyuma mu bagabo

Karekezi Leandre uyobora FRVB na Recteur wa PSVF KarubandaKarekezi Leandre uyobora FRVB na Recteur wa PSVF Karubanda





APR na REG wari umukino ukomeyeAPR na REG wari umukino ukomeye

Nawe urabibona....Nawe urabibona....
Ikirere cyo ku Karubanda, ahaberaga iyi mikinoIkirere cyo ku Karubanda, ahaberaga iyi mikino

Uyu asanzwe afana Rayon Sports, gusa yari mu babaye uyu munsi kuko Relax ye yatsinzweUyu asanzwe afana Rayon Sports, gusa yari mu babaye uyu munsi kuko Relax ye yatsinzwe
Abana bo mu mashuri abanza bakinnye iri rushanwaAbana bo mu mashuri abanza bakinnye iri rushanwa
Ikirezi Alaine, umukobwa wa Rutsindura uba muri Canada, yashimiye abakomeje kugira uruhare ngo iri rushanwa ribeIkirezi Alaine, umukobwa wa Rutsindura uba muri Canada, yashimiye abakomeje kugira uruhare ngo iri rushanwa ribe
Ibihembo byari bihari ku bwinshiIbihembo byari bihari ku bwinshi
Ecole primaire Simbi yahawe igikombe na 50,000Ecole primaire Simbi yahawe igikombe na 50,000
Christ Roi ihabwa igikombe na 150,000 muri Tronc CommunChrist Roi ihabwa igikombe na 150,000 muri Tronc Commun
PSV yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindwa na Christ RoiPSV yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindwa na Christ Roi
PSVF yabaye iya 2 muri Serie BPSVF yabaye iya 2 muri Serie B


APR VC y'abagore yatahanye umwanya wa kabiri na 150,000APR VC y’abagore yatahanye umwanya wa kabiri na 150,000
RRA yegukanye igikombe na 250,000RRA yegukanye igikombe na 250,000
Veterans bitwaye neza mu batarabigize umwuga, bahabwa ibihumbi 250Veterans bitwaye neza mu batarabigize umwuga, bahabwa ibihumbi 250
Karekezi Leandre uyobora FRVB aha igihembo Ikirezi AlaineKarekezi Leandre uyobora FRVB aha igihembo Ikirezi Alaine
Relax begukanye umwanya wa kabiriRelax begukanye umwanya wa kabiri
APR yahawe ibihumbi 150APR yahawe ibihumbi 150
Ajya kuyereka umuyobozi weAjya kuyereka umuyobozi we
REG yahawe igikombe n'ibihumbi 250REG yahawe igikombe n’ibihumbi 250
Byari ibyishimo bikomeye kuri REGByari ibyishimo bikomeye kuri REG
APR VC y'abagore yatahanye umwanya wa kabiriAPR VC y’abagore yatahanye umwanya wa kabiri
REG yatwaye Memorial Rutsindura ku nshuro yayo ya mbereREG yatwaye Memorial Rutsindura ku nshuro yayo ya mbere
RRA bishimira igikombe bari bamaze kwegukanaRRA bishimira igikombe bari bamaze kwegukana

Foto: Vava Designer

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru