RUHAGOYACU.com

APR na REG mu makipe 35 azitabira Memorial Rutsindura mu mpera z’icyumweru

Amakipe ya APR na REG aheruka guhurira ku mukino wanyuma w’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abasportif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yarangije kwemeza ko azaba ari i Huye mu mpera z’iki cyumweru, ubwo hazaba hakinwa irushanwa rya Memorial Rutsindura ku nshuro ya 16.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Petit seminaire Virgo Fidelis, bwakoze ku bice byose bikinwamo umukino wa Volleyball, ari yo mpamvu iri rushanwa rizakinwa mu byiciro birindwi.

Aha, hakaba harimo icyiciro cy’ Abagabo bakuru kizaba kirimo amakipe ari mu cyiciro cya mbere (série A) n’icya kabiri(série B). Aha kandi, hazaba harimo icyiciro cy’abagore , icya Tronc Commun, amashuri abanza, andi makipe atabarizwa muri shampiyona zitegurwa na FRVB ndetse na Beach Volleyball.

Rwanda Revenue mu bagore ni imwe mu zihabwa amahirweRwanda Revenue mu bagore ni imwe mu zihabwa amahirwe

Ibi byiciro uko ari birindwi, bizakinira ku bibuga bya Petit seminaire Virgo Fidelis ku Karubanda, bakinire muri Groupe Scolaire Officielle ya Butare hamwe no ku bibuga by’akarere ka Gisagara.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 ku i saa 17:00, ari bwo hazakorwa tombola y’uburyo amakipe azahura muri iyi mikino. Kuwa gatandatu 9:00 ni bwo imikino y’amajonjora izatangira, mu gihe ku isaa 15:00 z’uwo munsi hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza.

Imikino yanyuma, iteganyijwe gukinwa ku cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017 guhera ku i saa tatu za mu gitondo.

Memorial Rutsindura yanashyizwe ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, itegurwa hagamijwe kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza wa Volleyball, wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994, ndetse no guteza imbere umukino wa volleyball Rutsindura Alphonse yari yaritangiye.

Memorial Rutsindura ni umwe mu mikino ikurura abafana i HuyeMemorial Rutsindura ni umwe mu mikino ikurura abafana i Huye

Irushanwa riheruka umwaka ushize, ryari ryegukanywe n’ikipe ya UTB mu bagabo hamwe na Rwanda Revenue mu bagore, mu gihe G.S.O.B. Indatwa n’inkesha yari yaritwaye mu bagabo bo mu mashuri y’isumbuye.

Amakipe azitabira irushanwa ry’uyu mwaka:

Abagabo

  1. APR VC
  2. Gisagara
  3. IPRC South
  4. Kirehe
  5. REG
  6. UTB

Abagore

  1. APR
  2. ENDB
  3. LDN
  4. RRA

Serie B

  1. Don Bosco
  2. GSOB Indatwa
  3. PSVF
  4. St Philippe Neri

Amakipe atari muri shampiyona

  1. ASEVIF
  2. Nyaruguru
  3. Relax
  4. Tout Age
  5. Umucyo
  6. Vetarans VC
  7. WASAC

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye: Tronc Commun

  1. College Christ Roi
  2. GSO Butare
  3. GS Bigugu
  4. PSVF

Amashuri abanza

  1. Butare Catholique
  2. Elena Guerra
  3. Simbi
  4. Rukira

Beach Volleyball

  • Amakipe atandatu
Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru