RUHAGOYACU.com

APR na Rwanda Revenue zakuye ibikombe mu gihugu cya Uganda

Amakipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Rwanda Revenue Authorithy mu bagore, ni zo zegukanye irushanwa mpuzamahanga rya KAVC Memorial Tournament ryaberaga mu gihugu cya Uganda.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 21, ryakinwe mu minsi ibiri isoza icyumweru gishize kuva tariki ya 19-20 Kanama, ribera kubibuga bitandukanye byo mu murwa mukuru Kampala.

Amakipe ya APR, Kirehe,REG na UTB mu bagabo na APR na Rwanda Revenue mu bagore ni yo yari ahagarariye u Rwand amuri iri rushanwa mpuzamahanga, ryari ryegukanywe na UNIK yo mu Rwanda na ASPIRE yo muri Kenya mu mwaka wabanje.

Nyuma y’imikino y’amajonjora yakinwe kuwa gatandatu hamwe n’imikino ya ½ yakinwe ku cyumweru mu gitondo, imikino yanyuma yaje guhuza Rwanda Revenue na Vision VC mu bagore, aho RRA yaje kubyitwaramo neza ikegukana igikombe ku ma seti 3-1(25-12, 18-25, 27-25 na 25-10).

Rwanda Revenue yakuye igikombe hanze y'u RwandaRwanda Revenue yakuye igikombe hanze y’u Rwanda

Mu bagabo, amakipe abiri yo mu Rwanda ni yo yageze ku mukino wanyuma APR VC yegukana igikombe itsinze Kirehe seti 3-2 mu mukino wari indyankurye ku makipe yombi 25-15, 21-25, 25-27, 25-22 na 17-15.

Uretse igikombe buri kipe yabaye iya mbere ikaba yanahawe n’amadorali ya amerika 1000(835 000Frw) mu gihe iya kabiri yagenewe amadorali 500.

Abakinnyi b’abanyarwanda kandi Yves Mutabazi wa APR y’abagabo na Nzayisenga Charlotte wa Rwanda Revenue mu bagore, ni bo baje gutorwa nk’abakinnyi b’irushanwa, MVP.

Biteganyijwe ko aya makipe agaruka mu Rwanda uyu munsi yitegura imikino ya Play Offs isoza umwaka wa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru