RUHAGOYACU.com

APR VC yatsindiwe ku mikino ya nyuma ya Carre d’As mu bakobwa no mu bahungu

RRA VC mu bari n’abategarugori na Kirehe VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe bya Carre d’As nyuma yo gutsinda APR VC hombi.

Carre d’AS ni irushanwa risoza umwaka w’imikino muri Volleyball, rihuza amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mwaka mu bagabo hitabiriye Gisagara VC yegukanye igikombe cya shampiyona, Kirehe VC yegukanye umwanya wa kabiri na APR VC mu gihe IPRC-South yo yivanye mu irushanwa ku munota wa nyuma.

Mu bakobwa ho hitabiriye RRA VC yegukanye igikombe cya shampiyona, APR VC yabaye iya kabiri, GS St Aloys y’i Rwamagana ndetse na Ruhango VC.

RRA VC yegukanye shampiyona na Carre d'AsRRA VC yegukanye shampiyona na Carre d’As

Irushanwa ryatangiye kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri, mu mukino wa mbere, APR VC ihita itungura Gisagara VC iyitsinda amaseti 3-0.

Kirehe VC na yo yahise itsinda APR VC amaseti 3-0 mbere y’uko iyi kipe yo mu burasirazuba itsindwa na Gisagara VC yari yahize kutava mu irushanwa amara masa, maze igatsinda amaseti 3-2.

Mu mikino ya nyuma, mu bakobwa RRA VC yatsinze APR VC biyigoye amaseti 3-2, iyi kipe y’ikigo cy’imisoro n’amahoro yegukana bwa gatanu yikurikiranya iki gikombe cya Carre d’As.

Gisagara VC yegukanye igikombe cya shampiyona ihabwa n'amafaranga y'u Rwanda 500.000Gisagara VC yegukanye igikombe cya shampiyona ihabwa n’amafaranga y’u Rwanda 500.000

APR VC ni yo yatsinze seti ya mbere ku manota 25-18, RRA VC ihita itsinda seti ebyiri zakurikiyeho 25-19 na 25-21 mbere y’uko APR VC yongera gutsinda seti ya kane ku mnaota 25-20. Hahise hitabazwa seti ya kamarampaka, RRA iyitsinda ku manota 15-12.

Mu bagabo ho, Kirehe VC y’umutoza Fidele Nyirimana yegukanye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1.

APR VC ni yo yatangiye neza umukino ndetse ihita itsinda seti ya mbere ku manota 25-21, ariko Kirehe VC ihita iza yariye karungu, itsinda seti zose uko ari eshatu zakurikiyeho: 25-16, 25-23 na 23-25.

RRA VC yahabwaga amahirwe mbere y'umukino ariko mu mukino hagati byabaye nk'ibihindutseRRA VC yahabwaga amahirwe mbere y’umukino ariko mu mukino hagati byabaye nk’ibihindutse

RRA VC imaze kuba Mpatsamakipe muri Volleyball y'abari n'abategarugori mu RwandaRRA VC imaze kuba Mpatsamakipe muri Volleyball y’abari n’abategarugori mu Rwanda

RRA VC ngo ubushongore n'ubukaka babikesha kwitabwaho n'ubuyoboziRRA VC ngo ubushongore n’ubukaka babikesha kwitabwaho n’ubuyobozi

Ni igikombe begukanye bwa gatanu bikurikiranyaNi igikombe begukanye bwa gatanu bikurikiranya

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru