RUHAGOYACU.com

APR WVC ntiyashoboye kwambura RRA VC igikombe cya shampiyona

Hari hitezwe ko APR Women Vollyball Club ishobora gukora ibyo bamwe bafataga nk’ibitangaza, igatsinda RRA VC mu mukino wa kamarampaka wa Play Offs bityo ikayitwara igikombe cya shampiyona, ariko icyo cyizere cyaraje amasinde.

Amaseti 3-0 (25-22; 25-18 na 25-22) ni yo Ikipe y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) yatsinze APR VC mu mukino wa kamaramoaka wa Play Offs.

Ni Umukino wari ku rwego rwo hejuru, dore ko iyo kipe y’ingabo yari yahize kwambura RRA VC igikombe yegukanye no mu mwaka ushize, iyi na yo ikaba ishaka kuba mpatsamakipe muri Volleyball y’abari n’abategarugori mu Rwanda.

RRA VC yari ku rwego rwo hejuru cyane kurusha APR VC mu mikinireRRA VC yari ku rwego rwo hejuru cyane kurusha APR VC mu mikinire

Igikombe cya shampiyona ni icya kabiri RRA VC yegukanye muri ibi byumweru bibiri, dore ko iheruka no kwegukana igikombe mu irushanwa rya KAVC Memorial Tournament ryakinwaga ku nshuro ya 21 mu mpera z’icyumweru cy’itariki ya 19-20 Kanama.

Muri iryo rushanwa, nyuma y’imikino y’amajonjora yakinwe kuwa gatandatu tariki ya 19 Kanama hamwe n’imikino ya ½ yakinwe ku cyumweru mu gitondo tariki ya 20 Kanama, imikino ya nyuma yaje guhuza RRA VC na Vision VC mu bagore, aho RRA yaje kubyitwaramo neza ikegukana igikombe itsinze amaseti 3-1(25-12, 18-25, 27-25 na 25-10).

RRA VC ni yo yongeye kwegukana uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzahanga ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, iry’ubushize ryabereye i Tunis muri Tunisia iyo kipe ikaba itararyitabiriye bitewe n’ibibazo by’amikoro, bituma isimbuzwa APR VC.

APR VC yatsinzwe itabonye iseti n'imweAPR VC yatsinzwe itabonye iseti n’imwe

APR VC yakoze ibishoboka byose ngo iteshe igikombe RRA VC ariko birangaAPR VC yakoze ibishoboka byose ngo iteshe igikombe RRA VC ariko biranga

RRA VC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayoRRA VC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru