RUHAGOYACU.com

APR yasezereye umutoza wayo nyuma yo gutsindwa na mukeba

APR VolleyBall Club y’abakobwa yirukanye uwari umutoza wayo Sibomana Viateur wari uyimazemo imyaka igera kuri irindwi.

Amakuru ava imbere mu ikipe, atangaza ko uyu mutoza uzwi nka Kibuye yaranije kwerekwa umuryango aho yabaye asimbuwe na Alex Nkuranga wari umwungirije mu gihe bagishakisha umutoza uzafata iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

APR VC imaze iminsi ititwara neza mu kibugaAPR VC imaze iminsi ititwara neza mu kibuga

Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu yagize ati: “Ni byo Sibomana ntabwo akiri umutoza wa APR kuko hari ibyo atubahirije mu masezerano ye.

Twahisemo kumusezerera nyuma yo kugaragaza umusaruro mubi cyane cyane muri iyi myaka ibiri ya shampiyona itambutse”.

Amakuru amwe avuga ko Sibomana atari acyumvikana n’abakinnyi ndetse n’umutoza wungirije bikaza kurangira basabye ubuyobozi kumusezerera. Ibi na byo uwaganiriye na RuhagoYacu ntabwo yabiciye ku ruhande.

Yagize ati: “Ni byo harimo ikibazo cy’imyitwarire itari myiza. Hashize igihe tugerageza kubikemura mu buryo bukwiye ariko ntabwo yashatse kumva. Ntabwo ajya yumvikana n’abakinnyi hamwe n’abatoza bakorana”.

Umutoza wa APR ngo ntiyari akivuga rumwe n'abakinnyiUmutoza wa APR ngo ntiyari akivuga rumwe n’abakinnyi

Uku gusererwa kwa Viateur kukaba kwahuriranye no gutsindwa kwa APRkuri iki cyumweru mu irushanwa rya Carre D’As seti 3-2 aho iyi kipe y’ikigo cy’imisoro n’Amahoro ari na yo yegukanye shampiyona imbere ya APR ya kabiri.

APR iri kumwe na Sibomana Viateur yegukanye shampiyona mu mwaka a 2012 na 2013 ndetse yegukana irushanwa rya Genocide Memorial Tournament ry’uyu mwaka itsinze RRA seti 3-2.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kamana

    Kuya 5-10-2017 saa 07:35'

    Ahubwo uyu mutoza yagize amahirwe agenda ntawishwe n’inda ngo azasigare abibazwa !

  2. Kanakuze

    Kuya 3-10-2017 saa 06:21'

    Igihe kirageze ahubwo ko APR volleyball club bayihindura ikaba APR STRIP CLUB. Ntinukarenganye abatoza banyu kuko ntiwafata abakobwa nkabo bibirara muri kigali yose birirwa bakuramo amada batagira ubupfura ngo utekereze ko umutoza yabahesha gutsinda. Urafata abakobwa nka ba Brigitte batangiye kubyaragura muri dans les annee 20.. ba delphine abo bakuramo inda buri mwaka nabandi nabandi ukabategaho umusaruro??? Ngaho da ngo coach ntatsinda. Coach aratoza ntakina kdi mukinyarwanda baravuga ngo utokora ifuku araruha.

    Ano bene ikipe ninabo babararura ahubwo babashingire strip club nayo ikorera amafaranga kdi ni entetainement ibya volley babiharire ababishoboye. Mfite inshuti nyinshi muri iriya equipe kdi amakuru yizewe nuko abo bagore batumva badakozwa inama z’umutoza kuko baba bazi ko ari maraya za bene ikipe.

    Abanyamakuru rero namwe. Uretse kuba mutari abanyamwuga ariko muge mwiha akabanga mushake amakuru afatika muduha. Ubu football yanyu yo irazira iki??? APR nishaka gushinga ikipe izibagitwe izina maze ishinge ikipe ikomeye mumikinire apana izina rikanganye gusa. Kibuye(Lado) ni umutoza mwiza iyo aba afite abakinnyi nkeka ko ari umwe mubatoza mu Rwanda basobanukiwe ibyo bakora kuko yabihuguwemo kurwego rurenze urwabwnahi muri mwe!

    Nivugiraga rataa!!

  3. Richard

    Kuya 3-10-2017 saa 00:40'

    pole wangu, nugukomeza gushakisha indi team. kuko ufite ubushobozi pe

  4. kamasa

    Kuya 2-10-2017 saa 15:01'

    Ihangane Rado uzashakira ahandi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru