RUHAGOYACU.com

Byari ibyishimo mu kwakira Abanyarwandakazi bakuye imidali muri Bahamas (Amafoto)

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu bakina Beach Volleyaball basesekaye i Kigali bakubutse muri Bahamas aho bari bitabiriye imikino y’abana bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Youth Games - Bahamas 2017), aho bakuye umwanya wa gatatu.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, abo bangavu ndetse n’abari babaherekeje basanganiwe n’Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike, Rwemalika Félicité wari kumwe n’abo mu miryango y’abo bana, ndetse n’abo mu makipe basanzwe bakinamo tutibagiwe n’inshuti zabo.

Bakiranywe ibyishimo, ndetse n'abo mu miryango yabo bari bahibereyeBakiranywe ibyishimo, ndetse n’abo mu miryango yabo bari bahibereye

Abo bangavu bashimiwe umurava bagaragaje muri iryo rushanwa u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya mbere kuva iyi mikino yatangira gukinwa, dore ko basezerewe muri ½ cy’irangiza, batsinzwe na Autralia yahise yegukana icyo gikombe.

Aba bangavu bari bari kumwe na Ernest Habiyambere ukina Tennis na we utaratashye amara masa, kuko yabashije kunguka amanota ku rutonde rw’Isi mu bakina uwo mukino, dore ko yabashije gutsinda umukino umwe muri ibiri yakinnye, aho mu ijonjora rya mbere, yatsinze Umunya Ghana wari umuri imbere, ariko agahita asezererwa mu ijonjora rya kabiri.

Penelope Musabyimana na Valentine MunezeroPenelope Musabyimana na Valentine Munezero

Muri Bahamas u Rwanda rwari ruhagarariwe mu mikino ibiri gusa (Tennis na Beach Volleyball)Muri Bahamas u Rwanda rwari ruhagarariwe mu mikino ibiri gusa (Tennis na Beach Volleyball)

Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bakuwemo n'abanya Australia kaziPenelope Musabyimana na Valentine Munezero bakuwemo n’abanya Australia kazi

Abanyarwandakazi begukanye umwanya wa gatatuAbanyarwandakazi begukanye umwanya wa gatatu

Byarashobokaga ko n'igikombe bagitwara iyo badahura na Australia muri ½ ngo bakine na yo bananiwe kuko uwo munsi ni na bwo bari bakinnye ¼Byarashobokaga ko n’igikombe bagitwara iyo badahura na Australia muri ½ ngo bakine na yo bananiwe kuko uwo munsi ni na bwo bari bakinnye ¼

Inshuti bakinana, abo mu miryango yabo bari bahariInshuti bakinana, abo mu miryango yabo bari bahari

Musabyimana na Munezero ndets en'Umutoza waboMusabyimana na Munezero ndets en’Umutoza wabo

Ibigwi byabo bishobora kuzaba byinshi mu mikino nk'iyo bakubutsemo nibitabwaho bakitabira iy'abakuzeIbigwi byabo bishobora kuzaba byinshi mu mikino nk’iyo bakubutsemo nibitabwaho bakitabira iy’abakuze

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru