RUHAGOYACU.com

Gisagara VC yatsinze Kirehe, mu mukino wa mbere, APR yegukana umwanya wa 3

Mu mukino wa mbere muri itatu ya nyuma igomba guhuza amakipe yombi, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yitwaye neza ku kibuga cyayo, itsinda Kirehe Volleyball Club amaseti 3-1 (23-25, 25-19, 25-17, 25-20).

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gisagara yari mu rugo, yatunguwe na Kirehe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23.

Nyuma yo kuvunikisha Ntakaberaho Theoneste, agasimburwa na Muhirwa Rihard mu iseti ya kabiri y’umukino, Kirehe VC yashakaga gutsinda ntibyayikundiye, aho yatakaje iseti eshatu zose.

Gisagara Volleyball Club yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 19 ya Kirehe VC, yegukana kandi iya gatatu ku manota 25 kuri 17 mu gihe iseti ya nyuma na yobayitsinze ku manota 25 kuri 20 ya Kirehe Volleyball Club.

Kirehe Volleyball Club izakira umukino wa kabiri uzahuza amakipe yombi, igomba kuwutsinda dore ko iramutse iwutakaje, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yahita yegukana igikombe.

Mu wundi mukino wabereye i Huye, ikipe ya APR yatsinze bigoranye IPRC South amaseti 3-2 (20 – 25, 25 – 20, 16 – 25, 25 – 19, 11 – 15) bituma isoza shampiyona iri Ku mwanya wa gatatu.

Mu bagore, ikipe ya St Aloys y’i Rwamagana yatsinze Ruhango VC amaseti 3-2, bahita bashimangira ko basoje shampiyona Ku mwanya v wa gatatu nyuma yo gutsinda imikino ibiri ku busa (2-0).

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru