RUHAGOYACU.com

Gisagara VC yigaranzuye REG VC iyitwara igikombe cy’Intwari

Nyuma y’aho REG VC yari imaze gutsinda Gisagara VC inshuro ebyiri yikurikiranya, iyi kipe ya kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo yigaranzuye iy’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi, iyitsinda amaseti 3-0 iyitwara igikombe cy’Intwari.

Ni imikino y’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari yakinwe guhera kuwa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018 muri sitade nto ya Remera, insanganyamatsiko ikaba igira iti “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza”.

Umuyobozi wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari, imidali n'impeta by'ishimwe (CHENO) ashyikiriza igikombe Dusabimana Vincent, Kapiteni wa Gisagara VCUmuyobozi wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidali n’impeta by’ishimwe (CHENO) ashyikiriza igikombe Dusabimana Vincent, Kapiteni wa Gisagara VC

Mu cyiciro cy’abagabo, benshi bibwiraga ko bigiye kuba bya bindi byo kwa Padiri ati “nk’uko bisanzwe iteka”, dore ko REG VC yaherukaga gutsinda Gisagara VC mu irushanwa ritegura gutangira umwaka w’imikino (Pre-Season Tournament) amaseti 3-0, ikayisubira muri iri rushanwa mu ijonjora mu matsinda aho na bwo yayitsinze seti 3-0.

Icyakora muri uyu mukino wa nyuma si ko byagenze, aho Gisagara VC yatangiye igaragaza inyota yo gutsinda, aho yatangiye ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota maze REG VC ikarwana no kuyakuramo ariko bikanga, kugeza ubwo irangiye ari 25-21.

Seti ya kabiri na yo yatangiye ityo, ariko REG VC ibasha gukuramo amanota 7 y’ikinyuranyo cyari kimaze kujyamo bahita banganya amanota 10-10, bamwe batangira kwibaza ko REG VC yaba igiye kuyitsinda, gusa si ko byagenze kuko nay o yarangiye ari 26-24.

Imbaraga nyinshi REG VC yakoresheje mu iseti ya kabiri zorohereje Gisagara VC gutsinda seti ya gatatu, ndetse yarangiye ari 25-15.

Gisagara VC yegukanye igikombe cya mbere muri uyu mwaka w'imikinoGisagara VC yegukanye igikombe cya mbere muri uyu mwaka w’imikino

Nyirimana Fidel, Umutoza w’ikipe ya Gisagara VC yatangaje ko kwigaranzura REG VC ari ikimenyetso cy’uko ikipe ye imaze kumenyerana n’ubwo agifite byinshi byo gukosora kugirango ikipe ye yisubize igikombe cya shampiyona kandi izaserukane ishema mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ati “Imikino itatu iheruka abakinnyi bari bataragera mu ikipe, tutariyumvanamo, yaba njyewe yaba abakinnyi yaba n’i Gisagara abenshi bari batarahiyumvamo kuko bari bagiye bava hirya no hino, abari basanzwe bakina hanze y’igihugu, abakiniraga amakipe y’i Kigali, ubu igihari ni uko twatangiye kugenda twiyumvanamo.”

“Ikindi kandi ku mukino wa nyuma nk’uyu iyo ikipe imaze iminsi igutsinda iza yifitiye icyizere cyane, twe icyo twakoze twaje tuvuga ngo dukine ibyacu turabizi neza ko bamaze kumenyera kudutsinda, baraza biyizeye noneho twe nidukurikiza ibyacu birahita bikunda nta kindi byari ukugabanya amakosa mu mukino wacu.”

REG VC yaje yizeye intsinzi ariko biranga, gusa bamwe mu bakinnyi bayo nka Ntagengwa Olivier bakinanye imvuneREG VC yaje yizeye intsinzi ariko biranga, gusa bamwe mu bakinnyi bayo nka Ntagengwa Olivier bakinanye imvune

Umukino wo gushaka umwanya wa gatatu mu bagabo ikipe ya UTB yawegukanye itsinze Kirehe VC amaseti 3-0 (25-19;25-18;25-23).

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori umukino wa nyuma wahuza ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yatsinzemo APR WVC, RRA amaseti 3-0 (25-15, 25-21,25-15).

Kuko amakipe y’abakobwa atigeze ashyirwa mu matsinda amakipe yose yagiye ahura hagati yayo bityo bituma amakipe abiri ya mbere ari yo ahura ku mukino wa nyuma na ho Ruhango WVC ni yo yegukanye umwanya wa Gatatu.

Sibomana Placide 'Madison' umwe mu bakinnyi Gisagara VC yapapuye REG VCSibomana Placide ’Madison’ umwe mu bakinnyi Gisagara VC yapapuye REG VC
Gisagara VC ngo intumbero yayo ni imikino nyafurikaGisagara VC ngo intumbero yayo ni imikino nyafurika
Mukunzi Christophe ni kapiteni w'ikipe y'igihugu, akaba umwe mu nkingi ya mwamba ya Gisagara VCMukunzi Christophe ni kapiteni w’ikipe y’igihugu, akaba umwe mu nkingi ya mwamba ya Gisagara VC
Gisagara VCGisagara VC
Igikombe Gisagara VC itwaye uyu mwaka ngo gikinguriye imiryango iby'andi marushanwa bazitabiraIgikombe Gisagara VC itwaye uyu mwaka ngo gikinguriye imiryango iby’andi marushanwa bazitabira

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru