RUHAGOYACU.com

Gisagara yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR, Kirehe na IPRC-South zizakizwa na kamarampaka

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yageze ku mukino wa nyuma wa Play Offs itsinze APR Volleyball Club amaseti 3-1 mu mukino wa kabiri wahuje amakipe yombi mu gihe hagati ya IPRC- South VC na Kirehe VC bitaramenyekana ikipe izakina umukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya play offs muri Volleyball nyuma yaho imikino ibanza ibaye mu mpera z’icyumweru giheruka.

Mu mukino wabereye kuri Petit stade, APR VC yari yatsinzwe na Gisagara VC amaseti 3-1 mu mukino wabaye mu cyumweru gishize yari yitezweho kwihimura kuri iyi nshuro, bityo amakipe yombi akazakina undi mukino wa gatatu wo kwisobanura.

Si ko byagenze ariko, kuko ikipe ya Gisagara Volleyball Club yongeye kwihaniza APR VC iyitsinda amaseti 3-1 (21-25, 25-22, 26-28, 20-25), maze iyi kipe yo mu majyepfo igera bidasubirwaho ku mukino wa nyuma itsinze APR imikino 2-0.

Mu wundi mukino wabaye, Kirehe Volleyball Clubyabashije gukora ibyo yasabwaga itsindira IPRC South ku kibuga cyayo amaseti 3-2 (15- 25, 25-17, 25-22, 22-25, 11-15).

Iyi kipe y’ishuro ryo mu majyepfo yari yakiriye uyu mukino nyuma yo gutsindira i Kirehe amaseti 3-2 mu mpera z’icyumweru gishize, gusa yananiwe kwihagararaho kukibuga cyayo, ngo bihite biyihesha kugera ku mukino wa nyuma, itsindwa na Kirehe, ibi byatumye amakipe yombi azakina undi mukino wa gatatu kugira ngo haboneke ikipe igera ku mukino wa nyuma, igahura na Gisagara Volleyball Club.

Kirehe VC yari ifite amanota menshi, ni yo izakira uyu mukino wa gatatu hagati y’amakipe yombi.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Yves Lacoste

    Kuya 20-08-2017 saa 14:12'

    Kirehe izabikora ubundi twirebere final iryoshye.
    Naho Gisagara yo byasaga no kwasa ikibonobono kuko APR isigaye iciriritse cyane

  2. ngizwenimana jean bosco

    Kuya 17-08-2017 saa 20:48'

    twishimiye ikipe ya gisagara nikomeze iharanire itsinzi inakore ibyo abafite ubumuga bakoze batwara ibikombe byose byakinwe mwuyumwaka urangiye wabibiri nacumi nakarindwi nabibiri nacumi numunani


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru