RUHAGOYACU.com

Gisagara yapapuye Kirehe umutoza Nyirimana Fidele

Gisagara VC yamaze gupapura Kirehe VC umutoza Nyirimana Fidele ihita imuha amasezerano yo kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuyobozi wa Gisagara VC, François Xavier Fashingabo yatangarije The New Times ko bamaze gusinyisha umutoza Nyirimana wari umaze umwaka atoza Kirehe VC.

Ati “Nyirimana ni umwe mu batoza b’inararibonye dufite mu Rwanda, yatoje amakipe akomeye muri shampiyona, ari na cyo cyamuheshaga ububasha bwo guhatanira uyu mwanya.”

Nyirimana yatoje amakipe nka GSOB, Kaminuza y’u Rwanda, atoza Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Kirehe VC none ubu ni n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abagabo.

Nyirimana Fidele ni we wahembwe nk'umutoza w'umwakaNyirimana Fidele ni we wahembwe nk’umutoza w’umwaka

Buri kipe yatoje yose yashoboye gutwara ibikombe birenze kimwe, uretse muri Kirehe VC atoje umwaka umwe akayigeza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona akanayihesha igikombe cya Carre d’As.

Nyirimana Fidele wanahembwe nk’Umutoza w’umwaka agiye gutoza Gisagara VC asimbura Eric Gakwaya wayihesheje igikombe cya shampiyona ariko ntashobore kwitwara neza muri Carre d’As.

Gakwaya Eric ni we watozaga Gisagara VC ndetse n'ikipe ya Sitting Volleyball ya GisagaraGakwaya Eric ni we watozaga Gisagara VC ndetse n’ikipe ya Sitting Volleyball ya Gisagara

Gisagara VC mu kwiyubaka ni byo yahereye ku mutoza ariko ntiyagarukira aho, igura n’abakinnyi barimo Vincent Dusabimana bita ‘Gasongo’ na Eugene Tuyishimire bavuye muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK), Yves Niyonkuru na Peter Bigirimana bavuye mu ikipe y’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (Rwanda Energy Group/REG).

Gisagara VC izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yanongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo, ari bo
Thierry Mugabo, Ivan Dukundane na Sylvestre Matsiko.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru