RUHAGOYACU.com

Ibigugu bigiye kwishakamo ‘Mpatsamakipe’ muri Volleyball y’u Rwanda

Nyuma yo gusubikwa ku busabe bw’abagomba gukina, imikino ya Play Offs muri Volleyball irasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe y’ibigugu muri uyu mwaka wa shampiyona, aza kuba yesurana yishakamo ihatse izindi.

Imikino isoza shampiyona mu bagabo izwi nka ‘playoffss’, yagombaga kuba yarakinwe muri Gicurasi ariko iza gusubikwa kubera imikino y’igikombe cya Afurika cya Beach Volleyball cyabereye i Maputo muri Mozambique ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga ya Zone V yabereye i Kigali mu kwezi gushize.

Gisagara VC izakirira APR VC muri iyi nzuGisagara VC izakirira APR VC muri iyi nzu

Uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 ni wo munsi wari utegerejwe n’ayo makipe y’ibigugu ngo yishakemo iyegukana igikombe cya ‘Play Offs’, ikazaba ari yo ihatse andi makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Imikino ya ‘Play Offs’ ihuza amakipe yasoje shampiyona mu myanya ine ya mbere, uyu mwaka akaba ari Gisagara VC, Kirehe VC IPRC South VC na APR VC, imikino ya mbere ikaba izabera mu Karere ka Huye n’aka Kirehe.

Imikino ya mbere ya playoffs irabera mu majyepfo y’u Rwanda aho Gisagara VC yakira APR mu nzu y’imikino ya Gisagara, n’aho undi mukino ukazabera mu Karere ka Kirehe (Nyakarambi), Kirehe VC yakira IPRC South.

Iyi ni imikino ya mbere muri itatu iteganyijwe. Amakipe abiri azatsinda imikino ibiri, akazahurira ku mukino wa nyuma n’aho batanguranwa gutsinda imikino ibiri muri itatu iteganyijwe kugirango begukane igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2017.

Ikipe izegukana Play Offs ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahangaIkipe izegukana Play Offs ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

Uretse amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma, andi abiri na yo azaba ahatanira umwanya wa gatatu.

Imikino ya playoffs ya kabiri izakomeza nyuma y’irushanwa rya KAVC Memorial riteganyijwe kubera i Kampala muri Uganda ahitwa Lugogo guhera tariki ya 19-20, Kanama, rikazitabirwa n’amakipe amwe yo mu Rwanda ari gukina Play Offs.

Imikino ya playoffs mu bagore yo izakomeza nyuma y’imikino y’amashuri yisumbuye yo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba izwi nka FEASSA, iteganyijwe kubera muri Uganda mu mugi wa Gulu, guhera tariki ya 15-26 Kanama. Ikipe ya GS St Aloys na Ruhango VC ziri no gukina playoffs, ni zo zizahagarira u Rwanda muri iyo mikino.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!