RUHAGOYACU.com

Ibihangange muri Volleyball y’u Rwanda biratangira kwesurana muri ‘Play Offs’

Nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu bagabo aratangira kwesurana mu mikino yo guhatanira igikombe cya ‘Play Offs’.

Nyuma yo gusubikwa kuva muri Gicurasi uyu mwaka bitewe n’Irushanwa nyafurika rya Beach Volleyball ndetse n’imiikino ya Zone V yabaye mu kwezi gushize, kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kanama ni bwo hatangira imikino ya Play Offs mu bagabo, aho APR VC izaba ikina na Gisagara VC, mu gihe IPRC-South izaba ihatana na Kirehe VC.

Mu ntangiriro za shampiyona REG VC yatigisaga andi makipeMu ntangiriro za shampiyona REG VC yatigisaga andi makipe

Aya makipe uko ari ane azaba atanguranwa gutsinda imikino itatu, maze ebyiri zizatanga izindi kuyitsinda zikazaba ari zo zihurira ku mukino wa nyuma.

Izizaba zabigezeho na zo zizakina zitanguranwa iyo mikino itatu, izatanga indi ikazaba ari yo yegukana igikombe cya ‘Play Offs 2017’.

Gisagara VC ya Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshall na bagenzi babo ni yo yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 34, ikazakina na APR VC ya Mutabazi Yves na Mutabazi Bonijuru Jean Bosco na bagenzi babo, bo baje ku mwanya wa kane n’amanota 25.

Gisagara VC izaba ihatana na APR VCGisagara VC izaba ihatana na APR VC

Kirehe VC y’Umutoza Nyirimana Fidele yo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 28, ikazakina na IPRC-South yaje ku mwanya wa 3 gatatu n’amanota 27.

Amakipe nka UNIK yahoze yitwa UNATEK ya Ntagengwa Olivier yo ntiyashoboye kubona itike yo gukina Play Offs kuko yaje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 16 gusa, mu gihe ari yo yari ifite iki gikombe mu mwaka ushize wa 2016.

Amakipe yose uko ari ane anyotewe gutwara Play OffsAmakipe yose uko ari ane anyotewe gutwara Play Offs

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kiki

    Kuya 5-08-2017 saa 17:11'

    Umunyamakuru w’umuswa gusa!!!! Iyi nkuru ntakintu kizima kirimo, ibyo uvuze ngo Gisagara vs APR na Kirehe Vs IPRC twari tubizi, yewe no kuba zizatanguranwa itatu nabyo turabizi, icyo nari nkeneye kumenya ni aho imikino izabera ndetse n’isaha ngo nzajyeyo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru