RUHAGOYACU.com

Ikipe y’igihugu ya Beach Volley yatangiye imyitozo itegura imikino ya Commonwealth

Abakinnyi babiri bagize ikipe y’igihugu ya Becah Volleyball Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte, batangiye imyitozo ikomeye bitegura imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth games izabera muri Australia kuva tariki ya 4-15 Mata 2018.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka wa 2017 Nzayisenga Charlotte ukinira ikipe ya Rwanda Revenue Authority na Mutatsimpundu wa APR VC ni bwo babonye itike yo gukina iyi mikino nyuma yo kwegukana irushanwa nk’iri ryo ku mugabane wa Afurika ryari ryabereye muri Sierra Leone, aho batsinze Nigeria seti 2-0.

Denise na Charlotte baribitwaye neza muri Sierra LeoneDenise na Charlotte baribitwaye neza muri Sierra Leone

Uretse iri, iyii kipe yatangiye imyitozo kuwa mbere, yari yaranegukanye igikombe cya Afurika yo mu mukino wa Beach Volley cyabereye muri Mozombique mukwa gatanu kwa 2017, aho kuri ubu intumbero ari uguhatana ku rwego rw’isi yose.

Iyi kipe itozwa na Christopher Mudahinyuka, ikaba yatangiye gukora imyitozo itaha mu gihe cy’iminsi 15 izava tariki ya 12 kugeza 26 Gashyantare, mu gihe kuva tariki ya 3-22 Werurwe ari bwo izi nkumi zizajya mu mwiherero I Rubavu bitegura neza iyi mikino.

Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere aba bakobwa ariko bajya guhatana ku rwego rw’isi, dore ko n’umwaka ushize bari bitabiriye shampiyona y’isi ya Beach Volleyball gusa bikarangira batakaje imikino itatu yose bakinnye harimo uwa mbere batewemo mpaga kubera kuhagera batinze.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda barizera ko noneho bazashobora no guhatana ku rwego rw'isi nyuma yo kwigarurira AfurikaAbakinnyi bahagarariye u Rwanda barizera ko noneho bazashobora no guhatana ku rwego rw’isi nyuma yo kwigarurira Afurika

Aba bari bombi bakaba baramenyekanye ubwo begukanagaumudari wa zahabu mu mikino nyafurika yabereye I Lome mu bakiri bato, gusa icyo gihe ntibaze kwitabira shampiyona y’isi nyuma yo kudahabwa Visa n’igihugu cya Canada.

Kuri ubu, abakinnyi 18 akaba ari bo bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino ya Commonwealth izabera muri Australia, aho barimo abakinnyi icyenda batwara amagare, abakinnyi batandatu basiganwa ku maguru mu gihe abaterura ibiremereye na bo bazohereza umukinnyi umwe.

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru