RUHAGOYACU.com

Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abakobwa yazutse nyuma y’imyaka itandatu

Nyuma y’imyaka itandatu yari ishize u Rwanda rutagira ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abari n’abategarugori, yongeye guhamagarwa ndetse ihita itangira imyitozo yo kwitegura irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V) rizabera i Nairobi kuva kuwa 27 Nyakanga.

Ikipe nkuru y’abari n’abategarugori bakina Volleyball yaherukaga kubaho mu myaka itandatu ishize, dore ko Abangavu ndetse n’abakina Beach Volleyball ari bo bari bamaze igihe bitabira amarushanwa atandukanye yo ku mugabane wa Afurika.

Abanyarwandakazi baherukaga gukina nk'ikipe y'igihugu mu 2011Abanyarwandakazi baherukaga gukina nk’ikipe y’igihugu mu 2011

Kuri uyu wa gatatu ni bwo iyo kipe yatangiye imyitozo igomba kumara iminsi ine, abakinnyi bagahita bajya mu mwiherero uzabera mu Karere ka Gisagara, aho bazakomereza imyitozo kuva mu cyumweru gitaha tariki ya 15 Nyakanga kugeza ubwo bazaba buriye indege berekeza i Nairobi.

Mu irushanwa ry’akarere ka gatanu (Zone V) u Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibihugu 10 ari byo Misiri (Egypt), Kenya, Uganda, Sudan, Sudan y’Amajyepfo, Ethiopia, Djibouti, Eritrea, u Burundi, Tanzania na Somalia.

Iyo kipe yahamagawe igizwe n’abakinnyi 18 barimo 8 ba RRA, batanu ba APR abandi bakaba baturutse muri Ruhango na GS St Aloys y’i Rwamagana, ikaba itozwa na Jean Marie Nsengiyumva, yungirijwe na Viateur Sibomana.

Abangavu bo baherukaga mu marushanwaAbangavu bo baherukaga mu marushanwa

Iyi kipe itangiriye imyitozo idafite Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu bagize ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball, na bo batangiye kwitegura imikino ya nyuma ya shampiyona y’Isi izabera i Vienna muri Autriche kuva kuwa 28 Kanam kugeza kuwa 6 Nzeri.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abahereza imipira (Setters): Ernestine Akimanizanye (RRA), Yvette Igihozo (APR), Oliva Mutamba (APR);

Centers: Efrance Niyomukesha (RRA), Marie Paul Umutesi (RRA), Delphine Uwicyeza (APR), Louise Muhoza and Hope Musaniwabo (ST Aloys).

Right: Regine Feza Imanizabayo (RRA), Marie Grace Niyigena (RRA) and Judith Hakizimana (RRA).

Left: Seraphine Baby Mukantambara (RRA), Benita Mukandayisenga (ST Aloys), Brigitte Mukwampuhwe (APR) and Claudine Mukamugeni (APR)
Libero: Beatrice Uwamahoro (RRA), Angelique Uwibambe (APR) na Belyse Irakoze (Ruhango VC).

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu bari n'abategarugori si byinshi izwi ho muri Afurika uretse ko muri Beach Volleyball ari bo ba mbereIkipe y’igihugu y’u Rwanda mu bari n’abategarugori si byinshi izwi ho muri Afurika uretse ko muri Beach Volleyball ari bo ba mbere

Ibigwi bikomeye mu bari n'abategarugori u Rwanda rubifite muri Beach Volleyball kuko rwegukanye igikombe cya AfurikaIbigwi bikomeye mu bari n’abategarugori u Rwanda rubifite muri Beach Volleyball kuko rwegukanye igikombe cya Afurika

Map : Ahabanza  \  Volleyball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru